Digiqole ad

Rwanda Day 2011 hatewe intambwe ndende

Rwanda-Day i Chicago yarangiye itarangiye. Iyo ubonye abantu ibihumbi, bavuye imihanda yose kandi higanjemo urubyiruko, ejo hazaza hari byinshi bigomba gukorwa. Abitabiriye R-Day bigomwe byinshi birimo igihe cyabo n’umutungo wabo. Ubwo bwitange ni igiciro cy’agaciro bahaye iryo huriro bumva ritagomba kurangirana n’igitaramo gusa.

Abana b'abanyarwanda bafite ishema ryo kuba abanyarwanda nubwo bakuriye imahanda -Rwanda Day i Chicago - 10/06/2011.
Abana b'abanyarwanda bafite ishema ryo kuba abanyarwanda nubwo bakuriye imahanda -Rwanda Day i Chicago - 10/06/2011.

Nkuko tubikesha Tom Ndahiro umunyamakuru w’ikinyamakuru umuvugizi wordpress.com Urebye ingamba zafashwe n’abanyarwanda batuye Amerika na Canada, kuri ejo hazaza, ntabwo byaba amasigara-cyicaro. R-Day 2011 ni intambwe ndende yatewe. Chicago ibaye intango, y’urundi rugamba mu buzima na politiki y’igihugu.

Uretse abashima, ibyavuzwe n’ibyakozwe, haba n’abatanga ibyifuzo ku bikwiye gukorwa. Abenshi ariko, ni abagezaga ku mukuru w’igihugu ibibazo by’imanza zananiranye, cyangwa z’ibigugu. Hari n’abahindura icyo gihe cyo kubaza umukuru w’igihugu nk’umwanya wo gutesha  abandi umwanya, bavuga ibitagendanye n’urwo rwego. I Chicago si ko byagenze.

Abandi bose bahinduye umwanya w’ibibazo gutanga ibisubizo no kubaza uruhare bagira mu majyambere y’igihugu. Ikibazo cy’ingutu cyarabajijwe. Umwana w’umunyarwanda wavukiye agakurira mu mahanga yasabye ko igihugu cyaboherereza abarimu babigisha ikinyarwanda.

Ibi bikaba bisobanura ko R-Day yasize ikongeje ikibatsi  cy’urukumbuzi rw’igihugu mu mitima ya benshi, cyane abana n’urubyiruko. Ubwo bushake n’inyota yo kumenya no guteza imbere ikinyarwanda ni ikibazo gikomeye, kuko mu bushakashatsi bwakozwe mu Rwanda, byagaragaye ko inyota yo kumenya ikinyarwanda n’umuco w’igihugu bikenewe na benshi.

Umwe mubayoboye ubwo bushakashatsi, ni Prof. Shyaka Anastase wari aho i Chicago. Yambwiye ko ibarurishamibare babonye mu Rwanda rigaragaza ko koko inyota y’ikinyarwanda imaze gutera benshi icyaka. Ururimi ni igicumbi cy’umuco. Ubwo byageze no mu bana baba mu mahanga, u Rwanda rubonye abavunyi.

Urubyiruko rwo muri Canada rwo rwisabiye Perezida Kagame ko yabagenera R-Day yabera aho batuye. Ubu  bo barangije gutegura kujya mu itorero muri Kanama 2011. R-Day iratangiye kandi ifite umuvuduko. Itangiranye ingufu z’urubyiruko rw’ibi bihugu rusobanutse. Abasore n’inkumi bari muri R-Day, si abo guhuhira ubwayi mu maso ngo urabahuma.

Abo abanyarwanda n’inshuti zabo batereye utwatsi i Chicago, niba hari ubwenge bagira, isomo bazarimarana igihe.

 

N'ururwiro rwinshi n'ubwuzu Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda asuhuza abanyarwanda
N'ururwiro rwinshi n'ubwuzu Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda asuhuza abanyarwanda

Madame Jeannette Kagame asuhuza abanyarwanda n'urugwiro rwinshi
Madame Jeannette Kagame asuhuza abanyarwanda n'urugwiro rwinshi

 

Rwanda day yaranzwe no kongera kwiyibutsa umuco nyarwanda ndetse no kwizihirwa
Rwanda day yaranzwe no kongera kwiyibutsa umuco nyarwanda ndetse no kwizihirwa

 

Amatorero yasusurukije abari aho
Amatorero yasusurukije abari aho

Umuseke.com

 

12 Comments

  • igikorwa nk’iki ni ishema ku banyarwanda baba muri kariya karere,kuko bahita babona ko nubwo badatuye mu rwanda batuye mu mitima y’abanyarwanda,kuko bashoboye kubona uko ubuzima bw’igihugu cyabo buhagaze.

  • ntako byasaga pe!wagirango urwanda rwari rwimukiye chicago,agaciro barakabonye kuko urebye ibyishimo bafite bigaragara ko batabirengeje ku ipfunwe.

  • Ntacyo narenzaho gusa abanyarwanda bifitemo umuco n’ubusabane budasanzwe kandi Usibye amashitani y’interahamwe yaruteye ubundi imfura niko zahoze!!

  • ino rwanda day bazayikoreye n’ahandi mu bindi bihugu natwe tukigirayo kuko ndabona uwabisibye yarahombye byinshi.

  • nta ko bisa rwose kubona abanyarwanda bavukiye mu mahanga batumva ibyo abadashaka gukunda u rwanda,birarenze peeeee1¡¡¡¡¡¡¡¡

  • Murarushywa n’ubusa,….kuki uwanditse iyi nkuru atavuga ibyabereye hanze y’aho Inama yabereye,…kuki atavuze ibyo iyo mbaga y’abanyarwanda n’abanayamahanga yali hanze yigaragambya yifuza ko byahinduka mu gihugu..Biragaragara ko uwanditse iyi nkuru abogamye cyane kandi kubogama sibyo bizunga abanyarwanda. Murakabaho

  • Hi
    Ni byiza kugira rwanda day
    ariko nzi neza ko amafaranga urwanda rwapfushije ubusa muri iyi rwanda day yashoboraga gufasha abana batari bakeya kwiga bakarangiza amashuri. cyangwa bagafasha abatishoboye mugihugu.
    ibi ni nkumugabo cyangwa umugore ujya kugura imyenda yo kurimbana ihenze kandi abana baburara murugo.
    tujijuke tumenye ibikwiriye guhabwa agaciro.

  • Tipe ibyo avuga n’ukuri pe, nawe se amadorari yatikiriye muri ziriya hotel i chicago i rwamashyongoshyo abana bataka inzara ahaaa
    naho rwagasabo umuseke ibyabamaganye rwandaday warabyanditse ahubwo ahari ntiwakurikiye.
    Komera rwanda

  • Kitoko,miss jojo n’abandi bajyanye bo bite?

  • iyo amafaranga abaye menshi arakoreshwa? hari ikindi wakongerahose?nyamara haraho bigucika.komera ntwari RUHANGA RUHARAJE UMUCYO INKUMBURWA ARARUSHOJE.

  • Ibi bintu ni byiza pe!Ntibizagarukire ku bari muri Canada na Amerika gusa n’ahandi ntibazacikwe.Urugro:India,France,U.K….

  • 2 millions dollors yabanyamerica, maze wowe ngo bijye biba burimwaka, are you killing me. ariko ngo urwanda rwateye imbere hari umuntu wavuze ngo ariya mafaranga yari kwishyura amashuri yabana babatindi badashoboye kujya kwiga true, ariko se iyi Leta yacu ishobora kuba itabitekerezaho, reka tureba niba aba investments bazaza gushora imari vuba, kuko yari yo themes of the day , ariko abanyarwanda turashukika nk’ abana

Comments are closed.

en_USEnglish