Digiqole ad

ROADSHOW ya nyuma ya PGGSS yabereye i Nyagatare kuri icyi cyumweru nyuma basura urwibutso rwa Kigali ku Gisozi.

Nkuko byari biteganyije muri gahunda ya PGGSS road show ya nyuma yabereye i Nyagatere ku kibuga cy’umupira UPU, abahanzi bose baritabiriye uretse Dr. Claude ubu uri USA aho yitabiriye igikorwa cya RWANDA DAY. Abahanzi, abanyakuru, MCs, DJs n’abahagarariye Bralirwa bahaguritse i Kigali dore ko batandukanye n’inyota kuko aho bari hose BRALIRWA ibagenera icyo kunnywa.

Abashyushyarugamba (MCs)
Abashyushyarugamba (MCs)

 

DJ BISOSO
DJ BISOSO

Abashyushya rugamba bari ANITA na MC TINO bakomeje kwigaragaza ko ari abantu babashije gusetse no kunezeza abantu  batagira ingano. Uwafangaga imisiki ni DJ BISOSO kabuhariwe wabigize umwuga.

Dore uko abahanzi bakurikiranye baririmba:

1. Faysal

 

Faysal anezeza abafana
Faysal anezeza abafana

 

 

2. Urban Boys

 

Urban Boys
Urban Boys

3. King James

 

King James
King James

4. Riderman

 

Riderman
Riderman

5. Dream Boys

 

Dream Boyz
Dream Boyz

6. Jay Polly

 

Jay Polly
Jay Polly

7. Mani Martin

 

Mani Martin
Mani Martin

8. Tom Close

 

Tom Close
Tom Close

9. Rafiki

 

RAFIKI
RAFIKI

Icyagaragaye aha ni uko abantu batitabiriye ari benshi nkuko byari bimerewe  ahandi Road show za PGGSS zagiye zibara. Aba bose baraye iburasizuba kubera ko byarangiye bwije cyane kandi kuwa gatandatu abahanzi bakoresheje imbaraga nyinshi I Kigali aho bahangaye imvura y’amahindu.

 

Abafana i Nyagatare
Abafana i Nyagatare

Kuri uyu wa mbere nibwo bagarutse I Kigali berekeza ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali aho abahanzi abanyamakuru n’abahagarariye BRALIRWA muri iki gikorwa basengurikijwe urwibutso basobanurirwa amateka yaranze u Rwanda. Jean Pierre na Samputu nibo baje bahagarariye BRALIRWA.

 

Abahanzi basuye urwibutso rwa jenoside rwa Kigali
Abahanzi basuye urwibutso rwa jenoside rwa Kigali

Abahanzi bose baganiriye n’Umuseke.com bagarutse kukugaririra isura nziza u Rwanda by’umwihariko  abahanzi nyarwanda aho bifashishijwe bakwirakwiza jenoside. Bakaba bafashe umwanzuro wo kwifashisha ibihangano byabo babiba umuco w’amahoro n’urukundo mu banyarwanda.

Tubibutse ko kuri uyu wa gatandatu bazajya muri gahunda y’umwihariko aho bazataramira ingabo z’igihugu ziri I Gako. Nyuma abahanzi bazakomera kwitoza (repetition)  bitegura kuzaririmbira abakunzi babo imbona nkubone (live).

Muzogeye Plaisir
Umuseke.com

4 Comments

  • iki gikorwa cyo gusura urwibutso rwa gisozi ntako gisa.

  • Kabisa aho babaye abantu babagabo nabandi bazabigenze uko erega iyo mibiri y’abacu nayo ikeneye affection

  • aba bahanzi nibo bafite uruhare rwo guhindura isura mbi bambitswe n’abijanditse muri jenocide yakorewe abatutsi aho babibye urwango rukabije.iki ni igikorwa kiza

  • Umuhanzi Faycal azi umuziki rwose ariko ntabwo ari popular bitewe n’uko indirimbo ze zikoze mu buryo bwa kizungu cyane.Nkaba mbona afite abakunzi benshi mu mujyi wa Kigali ugereranije n’ahandi hose mu gihugu.Cyakora rwose,mbaye niyibagije kwambara neza kwe,ijwi rye ntawe umuhiga.

Comments are closed.

en_USEnglish