Digiqole ad

Libya – isibaniro mu mujyi wa Brega

Umujyi wa Brega n’umugi bizwi ko ufite amariba ya Petrole menshi cyane muri Libya, kuri uyu wa gatatu haraye habereye intambara ikomeye cyane hagati yabashyigikiye Col. Muammar  Ghaddafi ndetse n’abamurwanya bagizwe ahanini n’abahoze mu gisirikare cya Libya bakakiyomoraho.

Abantu bagera kuri 14 nibo baraye bahitanywe n’iyo mirwano ikomeye, mu gitondo  uyu mujyi wari uri mu maboko yabashyigikiye Ghaddafi gusa ngo byagiye kugera ku mugoroba abarwanya Col. Ghaddadi bamaze kwisubiza uyu mujyi bari bambuwe kuwa kabiri n’abashyigikiye Ghaddafi.

Amakuru dukesha BBC n’uko abashyigikiye Ghaddafi ngo uyu munsi biteguye kongera gutera ibitero by’i ndege kuri uyu mugi ukungahaye cyane kuri Petrole ngo barebe ko bawusubiza Col. Muammar Gaddafi ubu uyobora igice cy’igihugu kuko uburasirazuba bwa Libya bwose buri mu maboko yabamurwanya bashaka ko ava ku butegetsi.

Hagataho abashyigikiye Ghaddafi ngo baba bafashe aba marines (Ingabo zirwanira mu mazi) bagera kuri batatu b’igihugu cy’ubuholandi bari bari mu gikorwa cyo gucyura abaholland baba muri Libya.

Umuseke.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish