Kimisagara hatewe grenade
Mu masaha ya saa mbiri z’ijoro mu murenge wa Kimisagara ku muhanda ku ku cyapa cy’ahitwa kwa Mutwe, kuri uyu wa mbere Werurwe nibwo abagizi ba nabi bateye grenade ku ipine y’inyuma ku modoka itwara abagenzi.
Iyi modoka yavaga ahitwa kuri tapis rouge yerekeza Nyabugogo, ubwo umunyamakuru w’Umuseke.com yahitaga ahagera
yahasanze umukuru wa Police muri akagace hamwe n’inzego zitandukanye adutangarizako hakomeretse abantu 10 harimo 8 bari muri iyo modoka na 2 bari hafi yayo ubwo igisasu cyaturikaga.
Tubibutseko kuri uyu wa 28 Gashyantare aribwo abantu 29 basabiwe kuba bafunze hategerejwe kubaburanisha ariko benshi muri bo bemeye icyaha.
Jean Noel Mugabo
UM– USEKE.COM
6 Comments
yahatewe, ariko hakomeretse abantu bake, amahirwe, ni uko ntawe yahitanye.
bariya bantu turabarambiwe. ariko nibashaka bitonde, kuko muminsi yavuba tugiye kubamenya bose, tukabakanira urubakwiye. nibiba na ngombwa ni ugushaka ababaha ayo ma gerenade, nabo tukabashyikiriza inkiko.
iminsi y’abagizi ba nabi iba ibaze buriya umunsi wanyuma ni ubavugira ho akabo kazaba kashobotse muzaba mureba,kuko ibikorwa nka biriya biba bigambiriyr inzirakarengane ntibihishira inkoramaraso
abahekuye urwanda ariko buriya ntibanyuzwe kuburyo batarekera aho bagejeje?abanyarwand ko bakeneye amahoro atavangiye amaraso bashubije inkota mu rwubati cyangwa bakagererwa mu ko bakomeje kugereramo abanyarwanda
abazizanaga barafashwe, akabo karashobotse. erega twe tugira inzego z’umutekano zikomeye!! nundi wese uzashaka kutwinjirira 4, azabona akaga!
aba batera izi grenades baba barushwa n’ubusa kuko bazica ariko ababarwanya ntibazashira uko byagenda kose. nabo baba bihekura batiretse;none se bab bazi ari nde uri mu mudoka rusange ko ataba ari umuvandimwe cyangwa umubyeyi we.ubwo se azashyigikirwa nande?ibi ni ubugwari gusa nta kindi bizabagezaho
Comments are closed.