Digiqole ad

Kuki badashakira u Rwanda amahoro?

Igihugu cy’u Rwanda si paradizo, hashize imyaka 16 u Rwanda ruhanganye n’ingaruka za Jenoside yakorewe abatutsi. Muri izo ngaruka iyo urebye usanga hari intambwe ikomeye yatewe mu guhangana nazo. Kugeza ubu ihungabana ryaragabanutse, leta yakoze ibishoboka ngo abarokotse bashobore kwiga, leta yakoze ibishoboka ngo n’abatararokotse ariko bagezweho n’ingaruka za Jenoside babashe kwiga barihirwa n’ikigega cyashyizwe muri MINALOC, leta y’u Rwanda n’ubu ifite agahigo mu gucyura impunzi nyinshi kubushake, n’ubu zigitaha, u Rwanda rwabonye umutekano uhagije wo shingiro rya byose, n’ibindi byagiye bigerwaho byari ibibazo by’ingutu nyuma ya Genocide.

Uyu munsi, abantu biganjemo abari hanze y’u Rwanda barashaka ikintu icyari cyose cyatuma u Rwanda rugira isura mbi imbere y’amahanga, abandi baragerageza kwisuganya ngo barashaka kubohoza iki gihugu. Ese koko u Rwanda ruraboshye ku buryo rukeneye urubuhora ubu?

Iyo ugiye ku mbuga za Internet zitandukanye zimwe na zimwe zivuga ku Rwanda, zimwe muri zo uzasanga zivuga kubibera mu Rwanda, abatanga ubuhamya ko batigeze bakeka ko u Rwanda barusanga ku ntera ruriho, abatangarira umutekano n’ituze biri mu Rwanda, abishimira umuvuduko w’iterambere uhari, abatangazwa no kuba abantu bicanye hashize imyaka 16 gusa bahurira kuri byose (ku ma stade, mu mamodoka atwara abantu, mu manama y’inzego z’ibanze, mu bitaro n’ahandi), n’ibindi byinshi byiza batungurwa no gusanga mu gihugu bakekaga ko cyamazwe n’inzangano.

Gusa hakaba n’abandi babona ibintu mu ndorerwamo abandi batabibonamo, imbuga zitandukanye uzasanga zifite amakuru avuga ibinyoma n’ibihuha bigamije gusenya no kubuza igihugu amahoro n’umutekano. Zimwe mu ngero z’ibyo bihuha;

Ikimashini gisya abahutu cyazanywe na Chrysologue Karangwa muri Kaminuza y’u Rwanda

Iki gihuha cyaba cyaraturutse mu bubirigi, kigakwira mu baturage bo hasi batuye mu karere ka Gisagara, Huye, Nyaruguru na Nyamagabe. Ingaruka zacyo zabaye guhunga u Rwanda ku baturage batari bake bakarere ka Gisagara bagana i Burundi, nyuma baza gusanga barabeshywe barigarukira. Iki gihuha cyaturukaga ku Machini nshya y’amashanyarazi (Generator).  Ibi ntibyari ukuri habe na mba. Gusa kubeshya n’ubu abo babigambiriye ngo bateshe igihugu umutwe bakaba bakibikomeje.

Impunzi igarutse mu Rwanda ihita yicwa

Ibi ntawabitindaho, hari ikigo cyahariwe gutegurira ubuzima busanzwe abavuye mu gisirikare mu mashyamba ya Congo, aba birirwa bitangira ubuhamya bahamagarira abo basize mu mashyamba gutaha ko iwabo ari amahoro, abatashye benshi ubu bari mu bikorwa by’amajyambere mu turere i wabo, akadomo kuri iki kibazo kashyizweho n’abaturutse hanze baje mu nama y’umushyikirano mumpera za 2010, aba nibo bavuze ko amakuru babona kubijyanye n’impunzi ndetse n’ibindi bibera mu Rwanda ntaho ahuriye nibyo biboneye nyuma yo kuzengurutswa igihugu. Bakaba baratashye bavugako bagiye kubera u Rwanda abahamya kandi  bifuza gutaha vuba mu Rwababyaye.

Hitwazwa gahunda yo gusiramura bagashahura abagabo

Ababashije kujya kuri za website zimwe na zimwe z’abadashaka ko amahoro aganza mu Rwanda, batunguwe no kubona iyi nkuru. Usibye no gushahura umugabo byagambiriwe, ntanaho biraba nk’impanuka mu bitaro na bimwe mu Rwanda, aha bikaba ari gushaka gushyushya abantu imitwe no kubakangurira kwanga iki gikorwa cyo gukebwa, bimaze kugaragara ko kigira uruhare mu kurinda kwandura SIDA.

Kagame yirukana abaministre uko ashatse, Joe yazize ko ari umuhutu

Ibi byavuzwe cyane kuri website ya www.leprophete.fr ko President kagame yirukana aba minister uko ashatse, ntawe byatunguye cyane. Ariko se, yabirukana bwo, yanabasaba kugaragaza imyitwarire mibi yabo ngo akunde abirukane? yabasaba kwegura se nkuko byavuzwe yanabasaba kuvuga impamvu beguye mu ruhame? bazira ko ari abahutu se abari muri guverinoma no muzindi nzego za leta bo bakaba bakihakora iki? Nubwo iby’ubwoko bitarebwa na gato mu gutanga imirimo n’ibindi byose  mu Rwanda.

Ibyo byose  n’ibindi tutarondoye, iyo urebye usanga bigamije gutanga isura mbi ku Rwanda, kwangisha abaturage leta, no kudashakira amahoro u Rwanda. Ababitangaza ahanini ni abantu bahunze igihugu kera, batazi kandi batanashaka kumva ko u Rwanda rutuje kandi ruteye imbere. Bifuza ko rwahora uko barusize, babazwa no kumva ibyo rwangezeho.

Hambere, umwana  yashwanye na se babnyarwanda baba muri Canada bapfa ko amaze imyaka myinshi amubehsya ko idarapo ry’u Rwanda ritahindutse, umwana aho akuriye, ahuye n’abandi banyarwanda baruherukamo, bamubwiye uko mu Rwanda byifashe, bakanamwereka idarapo rishya naho igihugu kigeze, ngo yahise ahamagara se amubwira ko ari umugome, bitewe n’andi makuru mabi cyane yamuhaga ku Rwanda.

Amakuru yandi dufitiye gihamya twahawe n’abari hafi y’umuryango wa Leon Mugesera uri muri Canada nawe, aduhamiriza ko umuhungu we Olivier, yabwiye se ko azongera kumwita se ari uko aje mu Rwanda agasaba imbabazi abanyarwanda bose kubyo yabakoreye. Aba bantu badashaka ko igihugu gitera imbere, s’uguhemuka gusa, bararenga bagasanga nabo barihemukiye.

U Rwanda si paradizo nkuko twateruye tubivuga, ibibazo uyu munsi by’ingutu rufite sinabyo abaruvuga nabi banavuga byibura kuko baba bafite ishingiro, baravuga Genocide iri gukorerwa abahutu mu Rwanda, gushahura abagabo, gusenyera abantu amazu, kuvanwaho kwaba minister, n’ibindi bibazo muby’ukuri bidafite aho bihuriye n’ibiri kubera mu Rwanda. Ntibavuga imiturire mibi, ntibavuga ireme ry’uburezi, ntibavuga ingorane z’ubucuruzi mu kwinjira muri East African Common market n’ibindi bibazo ubu biraje ishinga abanyarwanda bigamije iterambere rirambye.

Umuseke.com

2 Comments

  • Jyewe nkabandi abanyarwanda birambabaje cyane kumva abagenda bavuga nabi U Rwanda.Mu byukuri twagakwiriye kwibuka aho igihugu cyacu kivuye naho kigeze ubu.Ikibazo bamwe mu abanyarwanda dufite n’uko tureba inyungu zacu bwite(personal interests),twari dukwiriye kureba na izabangenzi bacu turi kumwe muri society.Urugero umuntu umwe wize iyo abuze akazi yumva ko ibyo yabyitwaza no gushishikariza abandi ko bamwimye akazi ubwo bikaba inzika.Nyamara ushobora kukabura,ariko wihanganye ukabyitwaramo neza nkumuntu ukunda igihugu,ubutaha ukazakabona kandi mumahoro.Hari ingero nyinshi cyane zigaragariramo kwitaho kurusha abandi.Ubwo se,iyo umuntu umwe aburaye nukuvuga ko igihugu cyose cyaburaye?Nyamara twagakwiye kuba abanyagihugu beza.Nta narimwe ndumva umuyahudi avuga igihugu cye nabi.Kandi nyamara bo reta yabo hari bibi byinshi bakorera abanyepalistine.Iyo kimwe kitagenda neza ntibivuze ko byose ari bibi.Tuzajye tuba fair.Kandi n’ibyiza tubivuge nkuko tuvuga bibi.Burya nta igihugu kitagira abanzi.Ariko se abanga reta ya Kagame bo bashingiye kuki??Ubwo se uyu umutekano tugira baraugaya?Hanyuma se izo nka zihabwa ba so banyu n’babyeyi banyu murazigaya?Hanyuma se iyo midugudugu bubakira abatishoboye n’impfa busa??Abadushima se bo, ko igihugu cyacu gifite gahunda ,n’abaswa??Ubwo se igihugu kitagendera kumategeko n’ikihe??Cyeretse wenda ahongaho bahungiye birashoboka.Ariko ni kuki abanyarwanda twibagirwa vuba?Ubwo se ugiye mu bindi bihugu ubona ari kimwe natwe muri izo gahunda zose navuze aharuguru?Reka mbabwire abongabo bagenda basebya igihugu,aho bari ko batababaza ibyangombwa.Benshi bitwaje ngo n’impunzi za politiki.Yewe,bajye bashaka amaramuko mu nzira nziza.Ubundi uRwanda rwacyu twe tuzarushigikira mpaka kuwa nyuma!!!!Ikaze iwanyu !!!

  • ahhaaaaaaa

Comments are closed.

en_USEnglish