Digiqole ad

Rusesabagina yivuyemo nyuma yo guhatwa ibibazo

Paul Rusesabagina mu kiganiro aherutse gutanga tariki ya 15 z’uku kwezi kuri University of Central Frolida muri USA, yahabarijwe ibibazo byinshi n’abanyeshuri bigeza aho yiyemerera ubufatanye bwe na FDLR yaramaze igihe ahakana ko ntaho ahuriye nayo.

Uyu mugabo ahanini utanga ibiganiro yazinduwe no kuvuga kuri film “Hotel Rwanda” ariko akaboneraho gutanga ibitekerezo bye bisebya leta ya Kigali, yabaye nkuwikururira ibibazo ubwo yavugaga ngo mu Rwanda haracyari kubera Jenoside. Nyuma yaya magambo akomeye, abanyeshuri yari yateranyirije aho, bamubajije ibibazo byinshi, cyane ko benshi baba bazi intambwe u Rwanda rumaze kugeraho kuko bahabwa ubuhamya na bagenzi babo basura u Rwanda kenshi.

Rusesabagina yaje kwiyemerara ko akorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ndetse ko kandi aherutse kubonana na Gahima Gerald na Rudasingwa Theogene bose bahunze ibyaha baregwa mu Rwanda. Yemeye kandi ko amaze igihe avugana kuri telefone na Patrick Karegeya na Kayumba Nyamwasa nabo batavuga rumwe na leta y’u Rwanda. Ibi byose akaba yarabitangaje kandi hari hashize iminsi mike ahakana ko adakorana n’aba bagabo na gato.

Yabajijwe kandi ku byerekeranye n’amafaranga ajya yohereza muri Africa, aza kuvugako ayohereza muri Tanzania, gusa ntiyerura niba ayo mafaranga agera kuri FDLR.  Paul Rusesabagina akaba ngo yararangije iki kiganiro amerewe nabi kandi atishimye nkuko tubikesha Website y’iyi Kaminuza yo muri Leta ya Florida.

Twabibutsako Rusesabagina afite ikindi kiganiro azatanga muri Bucknell University, Pennislivania tariki ya 22/2/2011.

Umuseke.com

5 Comments

  • yewe, umu kwikwi ubundi yavuga iki? baramuvumbuye nabo, ko ari fake, kandi yakoze film y’inshinwa!!!

  • uyu mugabo ariko aba muzima!!??buriya yibwirako yabeshyeshya abanyamerica cinema yibwirako abarusha gusobanukirwa nazo?!!;ubu ntarunva ko ubutwari yirata bwo muri film butandukanye cyane n’ubutwari nyakuri koko?ibi mbona ari nko kwikinisha!!

  • ubutwari bw’uyu mugabo buragenda bugaragara ko bushingiye kuri film koko.
    yewe n’abanyamerica baramumenye burya?

  • buriya nta film iba idafite acteur princial,uwonguwo ntajya apfa niyo bibayeho arazuka.none uriya mutipe nawe yabivanyemo umudiho ntiwavuga!ntawamurenganya ariko kuko abimenye aho asohokeye mu gikoni

  • Uyu Rusesabagina mwamusebya mwagira, amateka azerekana ko ibyo avuga ali ukuli. Ntawe uhindura amateka, amateka alikora, ni ibintu biba byarabayeho, si ibintu bicara ngo bahimbe. Niba Rusesabagina akorana na FDLR, mukabona ari igitangaza, ndetse icyaha, Kagame ko akorana nabo, we mumubona mute ? Murebe abali ab FDLR ejo ubu bali kumwe na Kagame. Kuba baravuye mu ishyamba bivuga ko imitima yabo yahindutse, ko batakili aba FDLR ? Babaye bakilibo, ali umu FDLR uli mu ishyamba muli Kongo, ali n’umu FDLR uli mu Rwanda, uteye ibibazo ni uwuhe ? Mufate umwanya mutekereze ku bibazo by’u Rwanda muli rusange, mutarebye amoko yanyu, mutarebye aho mukomoka, ahubwo mushakishe icyateza igihugu cyacu imbere, abantu bakabana mu mahoro. Ibyalibyo byose ntakizaba ku batutsi cg ku bahutu gusa, ikizaba gitewe n’ubutegetsi bubio kigagwa kubaturage bose b’u Rwanda, baba abahutu, abatwa, abatutsi. Mwabishaka mutabishaka, ukuli kuruta byose chers amis, kandi ukuli kuratinda kugatsinda pour de bon.

Comments are closed.

en_USEnglish