Digiqole ad

Museveni ntiyorohewe nabo bahanganye

Habura umunsi umwe gusa ngo amatora y’umukuru w’igihugu cya Uganda abe, birasa naho k’uruhande rwa President Museveni umaze imyaka 25 k’ubuyobozi bwa Uganda, bitamworoheye kuko abakandida bahanganye bagera kuri 7 bakomeje kugaragaza imbaraga.

Ku munsi wejo nibwo Yoweri Museveni yasoje campanye yo kwiyamama mu mugi wa Kampala, abo bahanga barimo Kiza Besigye usa naho afite imbaraga yatangaje ko ari igihe cyo kugirango abagande bahindure ibintu muri Uganda, mu bakandida 7, bandi bahanganye na Museveni, abagaragaza imbara nkuko ibyo bita Opinion Poll bibigaragaza, harazamo uwitwa Mao, Lubega n’umutegarugori Kamya ari nawe rukumbi uhatanira uyu mwanya.

Igihe cyo kwiyamamaza kikaba cyarangiye, amatora akazaba kuri uyu wa 5 mu gitondo. Hagati aho muri Uganda mbere gato yaya matora hakaba havugwa iyirukanwa ry’abadepite bagera kuri 77 mu nteko ishinga amategeko ya Uganda.

Umuseke.com

en_USEnglish