Digiqole ad

Misiri: Abanyegana 2 bahiye ubwoba

Abakinnyi babiri b’abanye Ghana banze gusubira mu ikipe yabo kubera gutinya ibyaberaga mu misiri.

Cofie na Eric Bekoe bakinira ikipe ya Petrojet mu cyiciro cya mbere mu misiri banze kwitaba guhamagarwa k’umutoza wabo Helmi Toulan ngo bagaruke mu myitozo, bavugako badashaka kongera kuba mubyo babobonye mu byumweru bibiri bishize.

Eric Bekoe ati : “umuryango wange ntushaka kunyumva napfiriye mu misiri ngo ndatera umupira” ati twamaze iminsi ibiri turyama hasi ku kibuga cy’indege cy’i Cairo kuko hanze abantu bakubitwaga bamwe bakanapfa. Ati tuzasubira mu misiri kuko dufitanye amasezerano n’ikipe yacu, ariko tuzasubirayo hari amahoro.

Umuseke.com

en_USEnglish