Chicago-Kagame yaganiriye n’abashoramari
Mu ijoro rishije Kagame yaraye ahuye n’abagize ihuriro ry’abashoramari b’i Chicago ndetse n’abanyapolitiki mu gikorwa cyari gihagarariwe na Joe Ritchie, nawe wahoze ari uwikorera ku giti cye I Chicago.
Habaye kandi n’igikorwa cyo gusangira ahagaragaye bamwe mu banyapolitiki batandukanye, barimo uwigeze kuyobora inteko ishinga amategeko ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Dennis Hastert, na Bobby Rush, umwe mu bagize kongere(congress) y’Amerika, akaba akomoka i Chicago. Intego nyamukuru y’uku gusangira yari ukwerekana politiki y’ubucuruzi y’u Rwanda, n’ibyiza byo gushora imari mu gihugu n’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage.
Mu Ijambo rya Nyakubahwa perezida Kagame yagize ati:” Ndi inaha kugira ngo mpure n’ibihumbi by’Abanyarwanda baturutse mu bice bitandukanye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Canada, n’abandi bavuye mu Rwanda, kugira ngo duhurire muri Rwanda Day; Intego yacu ni ukubazanira u Rwanda ino kuko benshi muri bo babaye hano imyaka myinshi ariko bakomeje kumenya u Rwanda. Turashaka kuganira nabo ku bijyanye n’uko u Rwanda ruhagaze n’uko ibyo baba bakora byatanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu kandi bakaba batari babizi.”
kurikira ikiganiro President Kagame yagiranye n’abashoramari b’i Chicago
Joe Ritchie nawe yafashe ijambo aho yagize ati: “Ndabona abatumirwa bose bemeye ko nta handi hantu ku isi hari amahirwe yo gushora imari nko mu Rwanda.”
Nyuma yo gusangira, abatumirwa babonye umwanya wo kuganira n’abayobozi bakuru b’u Rwanda. Tukaba twabibutsa ko ibi bimaze kuba nk’umuco wa President Kagame Paul ko iyo agize igihugu muri ibi byateye imbere asura, agirana ibiganiro n’abashoramari bo muri icyo gihugu abakangurira gushora imari mu Rwanda.
Mugabo Joshua
umuseke.com/Chicago
11 Comments
ariko ko nta mutegetsi njya mbona yakira excellency!!
Hahahahhahahaaaaa!! Ariko noneho ndumiwe!! Nonese buriya Aganira na UNICEF yari yahuye na bande? Nonese ubundi buri gihe agomba guhura n’abayobozi? Biterwa n’icyamujyanye. Kandi politiki si amagambo, ahubwo ni strategie
Nyampinga, inama ya Unicef ni rusange ntabwo ali umwihaliko wa HE Kagame. Isi yose yari yateranye ngo yige ingamba nshya zo kurwanya sida imaze imyaka 30 yica abantu ikaba nta muti nyawo nta n’urukingo bari bayibonera. Unicef kandi ntikorana n’u Rwanda gusa, ikorana n’ibihugu byinshi byo kw’isi, ibiha amafaranga yo gukoresha muli gahunda zo kwita ku bana n’ababyeyi.
ariko mwagiye muvuga ibyo mwahagazeho, uricara iwawe utanakurikiranye amakuru warangiza ngo Kagame nta mutegetsi ujya umwakira, warasaze gusa ndabona usigaje kwiruka.
ese ko muvuga ngo iyo yahuye na unicef aba yahuye nabande???nikuriya muvuga ko yabonanye n abandi bategesti gusa baramuzi ntawamwakira ese uwaba afite ifoto ariho n umutegetsi ukomeye yadushyiriraho lien bose bamukora nka premier minister belge wavuze ko ataganira n abicanye try to think twice before
jet najye jya nibaza uko nawe ujya wibaza, nigute kagame atajya yakirwa nabategetsi bakomeye?urugero obama, uwintebe wubwongereza nabandi? aha ubanza ishyamba atari ryera?
ariko mwe ntumukurikira amakuru, muzajye mureba neza
kumurikira abanyamahanga urwanda aho rugeze ni bumwe mu buryo buzafasha guhindura imyunvire n’ishusho abanyamahanga bafite ku rwanda
isura y’urwanda benshi bayizi nabi,bityo bigatuma no kuba hari uwagira igitekerezo cyo kuza kuhakorera yabitinya,ingendo nk’izi ndetse n’ibikorwa nka rwanda day,bizahindura uko urwanda rusanzwe ruzi.
Sinzi icyo mupfa rwose hashize iminsi njye ubwanjye n’iyumvira kandinibonera n’amaso yanjye ya gisaza impinduka z’isura y’urwanda kubanyamahamga. Nigeze guherecyeza equipe Kiyovu muri Congo brazza aho hari 1996 cg 95 trageze stade twakirwa n’amajwi yaririmbaga ngio Hutu , tutsi abicanyi, Ngeze Togo nti mvuye mu Rwanda, bati Muri Angola? None Ubu abanyafurika iyo uvuze urwanda bumva abakozi igihugu gifite gahunda y’iterambere. Ko nta peterori tugira abayobozi bazahamagara Nyakubahwa kagame kumusaba iki? Murecyere aho twitekanire
tonton,
iyo uvuze u rwanda babanza kumva genocide, ubundi bakakubaza niba uli umuhutu cg umututsi, watindiganya bakakubaza abo wishe. Iby’amajyambere biza iyo wihagazeho ukababwira ko hali ibyo u rwanda rugerageza gukora nyuma ya genocide
Comments are closed.