Digiqole ad

Ibiciro by’ibitoki nabyo bizamurwe.

GISAGARA-Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Nyaanza ho mu karere ka Gisagara binubira igiciro bahabwa  ku musaruro wabo w’ibitoki n’amakoperative yenga inzoga. Aba baturage bavuga ko amafranga  ijana bahabwa ku kilo k’igitoki atajyanye n’uko ibiciro by’ibindi biribwa byifashe ku masoko.

Gisgara abaturaba baragira bati ibitoki byacu nibyongererwe igiciro.
Gisgara abaturaba baragira bati ibitoki byacu nibyongererwe igiciro.

Ikindi kandi banenga ngo ni uko amwe mu makoperative abatwarira ibitoki ntahite abishyura, ngo akababwira ko azabishyura ari uko yacuruje urwagwa. Nyamara ariko ubuyobozi bw’amwe muri aya makoperative yo akavuga ko abona iki giciro gihagije, ngo gusa bikaba biciye mu mishyikirano bashobora kongererwa amafranga icumi ku kilo hagize ibyumvikanwaho ku mpande zombi, amakoperative ndetse n’abahinzi b’ibitoki.

Nk’uko Gahunda yo kwibumbira mu makoperative yatangijwe mu gihugu hose, ni muri urwo rwego no mu murenge wa Nyanza akarere ka Gisagara hakozwe amakoperative yenga inzoga z’ibitoki zizwi nk’urwagwa. Nyamara abaturage bo muri uyu murenge batangaza ko igiciro cy’ibitoki aya makoperative atanga kiri hasi cyane ugereranije n’uko ibiciro by’ibindi biribwa bihagaze ku isoko. Igiciro cy’ikilo  bavuga ko bakigurirwa ku mafranga ijana, nyamara bo ngo bakaba bifuza ko cyazamurwa kigashyirwa byibura ku mafranga ijana na mirongo itanu .

Mukamuligo ni umwe mu bagurirwa ibitoki na koperative. Yatangarije Umuseke.com ko byibuze we asaba ko ibitoki bye bazajya babimugurira ku mafranga ijana na mirongo irindwi,ngo bitaba ibyo na we bakamuha uburenganzira akajya yiyengera ibitoki bye bitanyujijwe muri koperative.

« Abana banjye ndetse nanjye ubwanyu turi kubihomberamo.iki giciro gito gutya ni ukutwica twebwe abahinzi,kuko mbere tukitarira ibitoki byacu ni ho insina yari idufitiye akamaro.None rero,nibatwongerere igiciro cy’ibitoki,kuko n’ibindi biribwa byose byarazamutse. »

N’abandi baturage bose baganiriye n’ Umuseke.com bemeza ko ubu babona ko mu gihe cyose igiciro cy’ibitoki kizaba kitarazamurwa, ngo insina ntacyo zizaba zikibamariye kandi ngo ari zo mbere zari umutungo ubafitiye akamaro.

Ubuyobozi bw’amwe mu makoperative yenga urwagwa avuga ko icyo giciro kiramutse kizamutse, aya makoperative na yo ntacyo yakunguka.

MUSHAYIJA Shaban, umuyobozi wa COFABANYA , koperative ikorera mu isoko rya Nyaruteja, avuga ko bashobora kumvikana n’aba baturage bakaba babongerera byibura amafranga icumi ku kilo, ngo mu gihe aba baturage na bo bazemera ko nta muturage n’umwe uzongera ku gurisha umusaruro w’ibitoki n’abandi baguzi batari aya makoperative, ngo kuko hari abajya bajya kubigurisha  mu karere ka Nyaruguru cyangwa i Burundi.

« Bavuga ko igiciro ari gito, nyamara ariko na twe tuba tubazwa imisoro myinshi, bityo rero kuzamura igiciro ntibyatworohera. Cyakora dushobora kongera tukagira ijana na cumi, na bo bemeye ko ari twe twenyine bazajya bagurisha twenyine umusaruro wabo w’ibitoki » Mushayija.

aba baturage basaba ko igiciro cy’ibitoki cyiyongera, mu gihe no ku masoko hafi ya yose ibiciro by’ibiribwa byazamutse. Muri uyu murenge wa Nyanza; nk’igiciro cy’ibishyimbo kiri ku mafranga magana ane kuri mironko, mu gihe ngo ubusanzwe mironko itajyaga irenza magana abiri na mirongo itanu muri aya mezi.

BONEZIMANA Emmanuel
Umuseke.com

en_USEnglish