RDA day- Byari byifashe bite?
Ku munsi w’ejo mumujyi wa Chicago muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, hari hahuriye isinzi ry’abantu bari baje kwitabira umunsi wiswe Rwanda day, aho abanyarwanda bagombaga kumurikirwa ibyiza u Rwanda rwagezeho mu iterambere bikaba biteganijwe ko iyi Rwanda day igomba kumara iminsi ibiri.
Ibi rori by’umunsi wa mbere byatangiye mumasaha y’igicamunsi ahagana saa kumi z’umugoroba (4pm). Ibirori nyirizina byatangijwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’ u Rwanda Mushikiwabo , Yagarutse ku nsanganyamatsiko y’umunsi ashimangira cyane agaciro n’akamaro kako k’umunyarwanda, akaba yagarutse ku nsanganya matsiko y’umunsi, igira iti: “Agaciro, Umurage wacu, Ejo hazaza hacu.”
Mu bayobozi bitabiriye iki gikorwa harimo Visi-Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Dr Jean Damascène Ntawukuriryayo, Abasenateri batandukanye, Ambasaderi w’u Rwanda mu Buyapani, Charles Murigande n’abandi. Umuhango w’itangizwa ku mugaragaro ry’iyizihizwa ry’Umunsi Nyarwanda wabanjirijwe n’igikorwa cyo gufungura ku mugaragaro imurikabikorwa (exhibition) bitandukanye, birimo iby’ibigo bya Leta, iby’abikorera ndetse na bimwe mu bikorwa bya Diaspora.
Umunsi wa mbere wa Rwanda Day 2011 wasojwe n’igitaramo cyabereye muri hoteli Hyatt Regency, aho abakitabiriye bataramiwe n’abahanzi baturutse mu Rwanda nka Alpha Rwirangira, Dr Claude, Miss Jojo, Kizito Mihigo, Kitoko, Mihigo Francois Chouchou waje aturutse mu Burayi n’abandi. Mbere yo gutangira igitaramo abahanzi n’abandi banyarwanda babanje gusangira ifunguro ry’umugoroba, baboneraho no kuganira, dore ko bari banakumburanye cyane.
Igice cya nyuma cy’umunsi w’ejo cyashimishije abanyarwanda cyane, kuko benshi bongeye kwibonera itorero nyarwanda ribyina indirimbo za gakondo, harimo n’umuhamirizo w’intore wahogoje benshi.
Abahanzi ku giti cyabo nabo barabasusurukije karahava. Kuburyo benshi bahavuye ubona batabishaka, ahubwo ari amasaha agira nabi. Abahanzi bari bateguye imbyino zabo neza, ndetse na Kizito Mihigo yabashije kubaririmbira indirimbo ye nshya yise “Diaspora”.
Umuntu waje gushimisha imbaga nyamwinshi yabaye Ntarindwa Diogene aka Atome kuko yarabasekeje imbavu zirashya.
Muri rusange ikirori cyari kiryoshye, k’uburyo abantu benshi bagize ngo bibereye Kigali.
Mugabo Joshua
umuseke.com/ Chicago
5 Comments
Rwanda oyee!oyee!
Byari bishyushye, utari uhari niwe wihombeye! Twagarutse ku mishayayo turi tambira karahava, abenshi twibuka KGL turanayikumbura.
itorero ni Ballet National “urukerereza”,ntago ari Inganzo Ngari.Murakoze
Ariko abantu murasetsa, ubwo se ushatse kugaya iri torero? Reka nkubwire ubwo nawe uri muri babandi batsimbarara ku byakera kandi ntacyo bimaze. Ahubwo reka nawe ngusabe kwihesha agaciro wemera ibyiza by’u Rwanda birimo n’abaririmbyi barwo.
nibigaragambwe nubundi ntawuneza rubanda
Comments are closed.