Digiqole ad

Chicago: Rwanda day 2011

Hashize amasaha make  Rwanda Day itangiye,  Insanganyamatsiko yicyo gikorwa igira iti “Agaciro, umurage wacu Ejo hazaza hacu”. Amakuru dukesha umwe mu bitabiriye Rwanda Day ,I Chicago aratumenyesha ko igikorwa cyiswe “Rwanda Day 2011” mu mujyi wa Chicago, muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, kikaba kigamije ibiganiro ku kamaro ko kwihesha agaciro gakwiye kuranga umunyarwanda n’ejo hazaza h’u Rwanda cyatangiye.

Rwanda day 2011
Rwanda day 2011

Kuva tariki ya 10 kugeza kuya 11 z’uku kwezi kwa 6, muri uyu mwaka w’2011 biteganyijwe ko abanyarwanda babishoboye ku isi yose ndetse n’abanyamahanga bahurira mu mujyi wa Chicago muri Leta zunze ubumwe z’amerika mu gikorwa cyiswe “Rwanda Day 2011”, aho baganira ku kamaro ko kwihesha agaciro gakwiye kuranga umunyarwanda ndetse n’ibirebana n’ejo hazaza h’u Rwanda. Uretse kugirana ibiganiro imbonankubone na prezida wa repubulika Paul Kagame, biteganyijwe ko bazanasobanurirwa ingingo zitandukanye zirebana n’ ishoramari mu Rwanda.

Kugeza ubu, harateganywa abantu 4000, higanjemo abanyarwanda n’ inshuti z’abanyarwanda , ndetse umubare uracyiyongera.

Abatuye muri USA na Canada nabandi banyarwanda  bakomeza bavuga ko bishimiye cyane kwakira umukuru w’igihugu Paul Kagame uzaba abasuye bwa mbere nyuma yo kongera gutorerwa kuyobora u Rwanda.

Igikorwa cya Rwanda Day 2011 kirabera i Chicago muri Leta zunze ubumwe z’amerika, gifatwa nk’ishusho igaragaraza imirimo ikorerwa mu Rwanda. Ni muri urwo rwego perezida wa repubulika Paul Kagame ayoboye itsinda ry’abayobozi bahagarariye imirimo itandukanye mu Rwanda barimo n’abikorera nabo bazatanga ibiganiro kugirango hagaragare isura nziza ku Rwanda  nuburyo u Rwanda rworohereza abashoramari mu gushora imari mu gihugu. Muri ibyo biganiro twavuga  ibirebana n’ubumwe n’ubwiyunge, ,uruhare rw’urubyiruko mu iterambere ry’igihugu hubakwa ejo hazaza,  ishoramari rijyanye no gusobanura itegeko rishya ry’ubutaka ku bashaka kubaka mu Rwanda. Bazasobanurirwa kandi ibijyanye n’imikorere y’amabanki mu Rwanda.

Mu minsi 2 iki gikorwa kizamara, biteganyijwe ko hazabaho n’umwanya wo kwidagadura no gusabana mu gitaramo kizasusurtswa n’abahanzi b’ibyamamare mu Rwanda barimo nka Cecile Kayirebwa, Masamba, Gasumuni n’abandi.

Iki gikorwa cya Rwanda Day 2011 kizabera I Chicago muri Amerika, cyabanjirijwe n’ inama y’inteko rusange y’umuryango w’abibumbye ikaba yaritabiriwe na perezida wa repubulika Paul Kagame ikaba yarabereye ku cyicaro cy’uwo muryango I NewYork, ikaba yarasuzumaga ingamba isi yafata mu gukumira ubwandu bw’icyorezo cya.

Ariko ngo ubuze icyo atuka inka ayituka agira  ati dore igicebe cyayo  hari banyarwanda bari hanze bashishikariza abandi banyarwanda kutaza muri Rwanda day aribo Rudasingwa na Gahima n’abandi bagiye babuza abandi banyarwanda kwitabira uyu munsi.

umwe mu baba  barashishikarijwe kuzivumbagatanya yagize ati“Twashimishwa n’uko abo bake cyane muzabona jye ntarimo kuko sindi kumwe namwe , mwabajya imbere, dukazashobora guhura, tukaganira by’imfura, twarangiza ndetse mukanatwakira, tuva inda imwe, kandi muzi akanyota k’ izo kwa Nyirimigabo iyo zitahutse, dore ko n’akazuba kataba koroshye”.

Ngaho rero nimuhumure, ntimugatinye kubera ubwoba mwiteye. Nimureke abashaka kwinezereza dutaramire Kagame. Imana y’urwatubyaye iturinde twese.

Umuseke.com

9 Comments

  • nibibereho ko ari amafaranga yigihugu baba barimo gucezamo? ese ayo mafaranga ntibayafashisha abanyeshuri babuze ka buruse? urebye amafanga bazasesagura hariya wababara, ngizo imodoka zakodeshejwe kumafaranga yigihugu, bakabagaburira, bakabacumbikira kumafanga yigihugu, barangiza bagora ubusabane bagasinda kumafaranga yigihugu? aha nzaba mbarirwa.

    • ariko nkawe ubwo waba uheruka amakuru y’u rwanda, ni gute utaziko buruse abanyeshuli batishoboye basubijwe buruse

  • ndabona ibyiza ari byinshi ariko nanone rero abatangiye kuvuza induru biyoposa kubazajya muri rwanda day wamugani bazerekanye ibyiza byabo byinshi nabo tukabatora ra umuseke ndabemera myukomereze aho !

  • Byo rerotumaze kugera kuri byunshi ahubwo sinzi niba bazarangiza ku bivuga.

  • Uyu ni umunsi utazibagirana mu mateka y’abanyarwanda baba muri amaerica ndetse n’abandi baje badusanga ngo twakire bene wacu guturuka mu Rwanda! abanyarwanda dufite umuco wihariye wo gukundana kandi nukuri bijye bihora bituranga!Imana ibahe umugisha.

  • Abanyarwanda twishimiye ibi bikorwa birimo kubera muri amarica gusa tunamaganira kure bamwe mubaba bashaka kubizanamo akaduruvayo! courrage a ce qui sont au courant de ces activités.

  • Ibyo u Rwanda rumaze kugeraho byo ni indashyikirwa! kandi turashimira ubuyobozi bwiza budahwema kugaragaza ko bukora uko bushoboye kose ngo umunyarwanda atere imbere. congrats HE

  • Plse!Abo ba opposants nibareke gutesha abantu igihe,nabo kdi batiretse.Ese bagiye bajya imbere bigaragambya.Thanx umuseke!

  • mubihorere bavuge,bazageraho bicuze none se ko umwanya wo gupfusha ubusa bawufite wabigenza gute!twe abanyarwanda icyo tureba n’iterambere.sawasawa

Comments are closed.

en_USEnglish