Rusizi: Amabuye y’agaciro yafashwe
Ibiro ibihumbi bine magana tanu na cumi na bine (4514) by ‘amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa gasegereti ni byo byafashwe n’ikigo k’ igihugu gishizwe imisoro n’amahôro mu karere ka Rusizi. Aya mabuye y’agaciro akaba yariyinjijwe mu Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko avuye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Ayo mabuye y’agaciro n’ibiro 4514 yo mubwoko bwa gasegereti , ni yo yafashwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro gifatanyije n’inzego z’umutekano zishinzwe gukumira magendu ku mipaka aya mabuye abayinjiza bakaba ari Abanyarwanda ndetse n’abakongomani bashaka kwinjiza mu buryo butemewe n’amategeko .
Ariko aha iteka rya minisitiri ufite amabuye y’agaciro mushingano ze rikaba rivuga ko amabuye yose yinjijwe mugihugu agomba gufatwa akajyanwa mu kigo kigihugu gishinzwe ku bungabunga amabuye n’ubutaka OGMR nkuko bisobanurwa na Bwana Bugingo Eudes umuyobozi mu kuru wa RRA mu karere ka Rusizi na Nyamasheke.
Mu gusobanura uko yafashwe Bwana Bugingo Eudes yagize ati”: amateka ya minisitiri yasohotse mu kwezi kwa gatatu 2011 agasohoka no mu gazete ya leta ategenya ko amabuye ya gaciro atujije ibisabwa n ‘amategeko ni ngomba gufatwa agashyikirizwa ikigo OGMR.”
Bwana Bugingo Eudes umuyobozi mu kuru wa RRA mu karere ka Rusizi na Nyamasheke. yanavuzeko ko kandi aya mabuye yagiye afatwa n’ inzego zitandukanye polisi, abaturage, ikigo k ‘igihugu cy’ imisoro. Urwego rushinzwe imipaka (Duane), Igisikare n’ abaturage’ Yongeyeho ati :” aya mabuye yafatiwe mu mpande zitandukanye urugero ni nka ayafatiwe ahitwa Mururu afashwe n’ abaturage.
Bwana Bugingo Eudes yongeraho ko Kuba abaturage bo mu karere ka Rusizi na nyamasheke baturanye n’imipaka ya Congo nu Burundi bumvikanako bakora mu mirimo myishi yiganjemo iyu bucuruzi butandukanye . Aha rero bakaba basabwa kwitwarararika bagakumira amabuye yinjizwa mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko agenga ubucuruzi bw’amubuye y’agaciro avuye mu bindi bihugu.
Yagize ati” ugiye kureba muri rusizi abaturage ba Rusizi cyangwa Cyangugu muri rusange barakorana ubucuruzi, kuri aya amabuye rero ikifuzwa ni uko abaturage bo muri rusizi bagomba kubwira abakongomani ko nta mabuye adafite ibyangombwa yemerewe kwinjira muri iki gihugu adafite ibyagombwa kandi akanyura mu nzira zemewe n ‘amategeko ariyo mipaka yashyizweho: Ruzisi ya mbere 1 n ‘iya kabiri, k’umupaka wa Ruhwa Bugarama ntibahe urwaho abayazana mu gihugu bitemewe n’ amategeko mu Rwanda “
Umuyobozi mukuru w’ikigo RRA mu karere Rusizi na Nyamasheke akaba kandi yanasobanuye bimwe mu byangombwa bisabwa kugirango amabuye yemererwe gucuruzwa avuye mu bihugu by’ mahanga.
Bwana Bugingo Eudes umuyobozi mu kuru wa RRA mu karere ka Rusizi na Nyamasheke, yagize ati :”abacuruza amabuye bagomba kwerekana inyemezabumenyi y ‘inkomoko (cerificat d’origine ) akomoka he? afite ibyapa ibimenyetso (tag) afite ibyangombwa bya gasutamo byo mu bihugu birebwa naho yinjira cyangwa aturuka .
Kankera Immaculée umwe mu baturage baganiriye n’ Umuseke . com yavuzeko kuri we kuba bamurikiwe aya mabuye ya magendu yafashwe, ari ikimenyeesto cy ‘uko magendu izacika burundu mu Rwanda maze kunyereza imisoro bigacika.
Yagize ati “; ni ikimenyetso ko magendu izacika burundu.’’
Amabuye y’agaciro yafashwe angana n’ibiro 4514 yo mu bwoko bwa gasegereti akaba yarashyikirijwe ikigo gishinzwe amabuye n’ubutaka OGMR aho azabikwa banyirayo bakaba bafite uburenganzira bwo kuba bayakurikirana mu gihe babonye ibyangobwa bibemerera kuyatambutsa no kwishyurira imisoro .
MUHAWENIMANA JONAS
UM– USEKE .COM /Rusizi
1 Comment
MUJYE MUCUNGA ABAGOLE CYANEUMUPA WAGISENYI NABAGOLE BITWALA KILOKOLE
Comments are closed.