Telephone yawe iguye mu mazi wabigenza ute?
Uburyo wakiza telephone yawe igihe igucitse ikagwa mu mazi.
Waba warataye telephone yawe mu mazi? cyangwa waba ushaka kumenya icyo wakora biramutse bikubayeho? umuseke.com urakugira inama zo kuyikuramo ikongera igakora itaramara amasegonda 60 mu mazi.
Ubwambere: wicana telephone
Kubera ko telephone iguye mu mazi ihita izima bitewe n’uko amazi ahita yinjira muri electrical circuits ikazima, mubyo wakora byose ntucane telephone ngo urebe niba igikora.
Ubwa kabiri: vanamo battery na SIM card
Kuramo ibivamo byose : vanamo bateli, SIM card na memory card niba phone yawe iyifite. niba bateli ya phone yawe itavamo, urakora ikiciro gikurikira.
Ubwa gatatu: yunyuguze mu mazi meza
Wataye phone yawe mu mazi Atari meza, byeri, amata, icyayi, fanta…, nyuma yo gukuramo bateli na sim card yicishe mu mazi meza kugirango ukuremo imyanda ishobora kuba yayinjiyemo .
Ubwa kane: umutsa telephone uhuhisha ho umwuka ufite ingufu(compressed air)
Compressed air niyo ikoreshwa nk’iyo basukura computer cyangwa keyboard (clavier) cyangwa icyo aricyo cyose gisohora umwuka n’ingufu, uwunyuze kuri phone ahashoboka hose, niba bishoboka ukureho umufuniko w’inyuma wa phone. ushobora no gukoresha bya byuma bikora isuku byitwa aspirateur (vacuum cleaner). Ntuzashyire phone yawe mu ifuru (oven) cyangwa ku muriro kuko ubushyuhe bushobora kwangiza ibyuma by’imbere muri phone. Ushobora kandi no gukoresha cya cyuma cyumisha imisatsi ( blow dryer) cyangwa ( séchoir à cheveux).
Ubwa gatanu: twikiriza phone yawe umuceri mubisi
Ushobora kumva bisekeje ariko Impeke z’umuceri zifasha mukumisha phone igihe yaguye mu mazi. Fata igisorori cya palastiki ucyuzuze umuceri ubundi utabemo phone yawe, bateli na SIM card n’ibindi wari wavanyemo byose ubishyiremo, ubundi utegereze amasaha 24 ubundi umuceri uwureke ukore akazi kawo, phone zimwe na zimwe usabwa gutegereza amasaha 48.
Ubwa gatandatu: ungera ucane phone yawe
Nyuma y’amasaha 24 phone iri mu muceri,ongera uteranye ibice byayo wari wakuyeho,uyisharije yuzure(charging),hanyuma uyicane.
Ikitonderwa: Burigihe si ko phone zaguye mu mazi zongera gukora bitewe n’uko ziba zamaze kwangirika cyane.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko telephone imwe kuri eshatu isubira gukora.
Umuseke.com
9 Comments
umuseke mukomeje kutwemeza ku nama zitandukanye,nahuye n’iki kibazo ariko sinarinzi ko guhita ucana phone biyizonga kurushaho,nibyongera nzagerageza ndebe.
uriya muceri se buriya uba wavanyemo phone ushobora kuwisengerera urangije akazi kawo?cyangwa wahita ukugandagura
Umuceri burya ni igitangaza!naringumenyereye ko amazi yawo avura agakanzu,none ndabona na phone uzikoraho rikaka!iyo ntagira kamwe mba mbigerageje.
Murakoze pe!!! utabizi yicwanokutabimenya cga bagahita begereza umuriro womumbabura !thx
umuseke ko mukomeje kuduha ibintu bizima ra !!!!!!!!! muri abahanga pe ! mwari mukenewe kuza muri iki kinyejana nabandi se babigiyeho gukora
no gukomeza ubushakashatsi !!!!!!!!!!
Uziko burya umuceri ufite akamaro gakomeye! no gukiza ama telefone??
BURYA UVURA NA SIDA NUKO MUTARI MUBIZI!
ndemeye pe igisigaye nukumenya aho gukorera kuko amatelefoni yaguye mu mazi siyo abuze pe
none se uyishyira mu muceri aruko umaze kuyihuha?
Comments are closed.