Nta kibazo mfitanye na Islam, ni ukunsebya – Riderman
Umuhanzi Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman/Rusake aratangaza ko nta kibazo afitanye na Islam nyuma y’ijambo “Wallah” yakoresheje kandi afite icupa ry’inzoga mu ntoki ari kuri stage ubwo yari amaze kwegukana irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 2013. Hakomeje kuvugwa byinshi ko byaba byaramuteranyije n’abayoboke b’idini rya Islam.
Mu kiganiro na Umuseke, Rideman yagize ati “Njye nta bwo ndimo guha agaciro ayo magambo yose arimo kumvugwaho kuko bafite impamvu bayavuga.
Nta muyoboke n’umwe wa Islam wigeze ampamagara byibuze ngo ambaze impavu navuze iryo jambo, kandi mbana na bo, ni na bo nshuti zanjye cyane. Gusa abo bagenda bakwirakwiza ayo magambo ni abashaka kwica izina ryanjye kugirango bansebye gusa.”
Riderman abajijwe ku nkuru ivuga ko yatangaje ko aramutse yegukanye irushanwa yazahita arushingana n’umukunzi we Asinah, yagize ati “Hahahahhaaa! Ibyo ntabwo numva ko byaba kubera ko negukanye Guma Guma, kuko n’ubundi twashakana muri bike dufite kuko icya mbere ni urukundo.
Kandi nasobanuye kenshi ko aya mafaranga azakora ibikorwa byanjye bya muzika ntaho ahuriye na bimwe mu bibazo byanjye bwite wenda naba nari mfite”.
Gatsinzi Emery ni umusore w’imyaka 25 akaba afite ibikorwa birimo studio yitwa ‘Ibisumizi’ ndetse n’ibindi bitandukanye.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
0 Comment
mukomereze aho cyane muguteza imbere ubumwe bwacu abanyarwanda mutavangura kandi nkaba nanifuzako kuri uru rubuga mwajya mutangiraho n’ibiganiro by’ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda.MURAKOZE!!!!!
Umv’imamvu ituma nkwiyama,I Kigali uratugaritse,I Gitarama urahataranga naho I Butare uratarutsa,Ku Gikongoro urakobora naho I Cyangugu uracagati,Ku Kibuye urababuyeza,Ku Gisenyi urahasenyuye,Mu Ruhengeri urahemuza naho I Byumba n’ukubyimbinda,I Kibungo urababungamoooo,Manyiya we undekure ntahe weee,Manyinya we wingir’umusinzi,Manyinya we winyita KAZIZI.
Igisubizo cy’umuntu utajya ahubuka mumagambo!i like this man!
wambiye waache kelele ibyo bibaho
Comments are closed.