Digiqole ad

Yabasabye gukoresha ikoranabuhanga

Minisitiri w’intebe Bernard Makuza yasabye abayobozi b’ibanze gukorana n’abahinziborozi mu gukoresha imashini bagateza imbere ubuhinzibworozi mu Rwanda.

Minisitiri w’intebe Bernard Makuza
Minisitiri w’intebe Bernard Makuza

Ibi yabivuze mu ijambo ryo gufungura ku mgaragaro icyumweru k’imurikabikorwa ry’ubuhinzibworozi cyatangiye  kuri uyu wa kabiri ku Mulindi mu karere ka Gasabo, iri murikabikorwa rikaba ryaritabiriwe n’abahinziborozi ndetse n’abafatanyabikorwa babo baturutse mu bihugu bitandukanye baje kumurika ibikorwa byabo.

Minisitiri w’intebe yagize ati: “Twateye imbere bigaragara mu buhinzibworozi bwa kijyambere. Igihe kirageze ku bahinziborozi ngo bakorane n’abayobozi basakaze ikoranabuhanga mu byaro.”

Abenshi mu bahinzi bitabiriye iri murikabikorwa ntibatinze kubona ingaruka nziza z’ubuhinzi bugezweho,  batanze ubuhamya bw’ukuntu bageze kuri byinshi kubera guhinga no korora bigezweho.

Umwe mu  bagize koperative y’ubuhinzi urugaga Imbaraga yo mu karere ka Musanze, Emmanuel Niyibizi amaze kubona inyungu zituruka mu buhinzi akora kuva yatangira gukorera muri koperative. Yagize ati: “ubu nishyurira abana amafaranga y’ishuri ndetse n’ibindi byangombwa bakenera.” yakomeje agira ati: “ubu naniguriye imodoka imfasha mu kazi kanjye.”

Koperative arimo ikaba  ihinga ku materasi y’indinganire, igakoresha imiti irwanya udukoko twangiza imyaka, bakaba kandi buhira imyaka yabo ndetse bakanakoresha ifumbire nvaruganda, muri gahunda ya minisiteri y’ubuhinzi yo gukomatanya ubutaka. Kugeza ubu bakaba bagemurira amasoko atandukanye yo mu mijyi.

Aloys Rwamika umworozi wo mu karere ka Gicumbi ubu akaba yoroye inka esheshatu, yatangiye agurisha litilo imwe ku munsi none ubu ageze byibuze kuri litilo makumyabiri; ubu yashoboye kugura ikamyo n’ipikipiki.

Mu bikorwa bimurikwa harimo ibikoresho by’ubuhinzi birimo imashini zihinga, imbuto z’indobanure ndetse n’ibindi bikoresho bitandukanye by’ubuhinzi.

Iri murika rikaba ribaye ku nshuro ya gatandatu, insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba igira iti: “kuhira imyaka no gukoresha imashini muri gahunda yo kuvugurura ubuhinzi n’ubworozi” rikaba ryaritabiriwe n’abantu baturutse mu bihugu bitandukanye.

Tubibutse ko iri murikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi ryatangiye kuri uyu wa karindwi Kanama rikazarangira ku italiki 12 Kanama 2011.

 

3 Comments

  • ubuhinzi butanga umusaruro,bugatunga ubukora akanasagurira amasoko,ni ubukoresha imashini,ndetse n’inyongeramusaruro,iyi gahunda rero,yazatuma ubuhinzi butera imbere.

  • mu byagaragaye mu mateka y’ubuhinzi ni uko gakondo ntaho yageza umuhinzi ushaka kugira icyo yigezaho,ahubwo aho imashini zatangiye gukoreshwa mu buhinzi nibwo ubuhinzi bwahindutse umwuga ukiza ba nyirawo kuburyo bugaragara.

  • muri murikabikorwa uhigereye wasanga ko ubuhinzi bukozwe kijyambere ryageza abanyarwanda kuri byinshi,hari amatungo ateye amabengeza icyo nashoboye kubona cyo.

Comments are closed.

en_USEnglish