Digiqole ad

RDA-Ikoranabuhanga mu buvuzi.

Mu Rwanda ikoranabuhanga rirashize rigeze mu buvuzi!

KIGALI- Ikoranabuhanga  mu buvuzi  riri gufasha  abaganga  gukurikirana  abarwayi  neza , gutanga  servise  zihuse   ndetse rikanafasha  ubuyobozi  bw’ ibitaro  mu mikorere  yabyo  umunsi ku wundi .

IKoranabuhanga mu buvuzi riragenda ritera imbere mu rwanda
IKoranabuhanga mu buvuzi riragenda ritera imbere mu rwanda

Bimwe mu  bitaro  bya leta  kimwe n’ abikorera ubu  batangiye gukoresha ikoranabuhanga  rigezweho mu  micungire y’  ibitaro .

Iri koranabuhanga  usibye  gufasha  abaganga  ubwabo  gukurikirana umurwayi  no kubika neza  ifishi y’ umurwayi  hakoreshejwe  ikoranabuhanga , rinafasha   abakora muri  za Laboratwari ndetse n’ abashinzwe umutungo .

Iki gikorwa  mu  Rda kikaba  gikorwa na  sosiyete  MXS (  medical exchange Solutions )  ikomoka  mu  gihugu  cy’  Ububiligi  mu karere  ikaba ifite icyicaro I  Bujumbura  mu  Burundi .  Iki gikorwa cyatangiriye mu  bitaro  bya  Kaminuza bya  CHUK ,  umuyobozi mukuru wabyo  Dr  Theobald  Hategekimana we  aravuga ko  rifasha  ibitaro gukurikirana  za fagitire  zishyuzwa   ibigo  by’ ubwishingizi  bw’  indwara

Umuyobozi mukuru  w’ iyo  sosiyete  Gustave  Karara  twamubajije  niba  iryo koranabuhanga nta  ngaruka  zitari nziza  ryaba  rizanye  cyane  nko ku birebana  n’  ibanga umuganga  aba  agomba kugirira  umurwayi  ?

Asubiza agira ati: ‘‘ tuyikora ibyo byose twarabirebye’’ buriya hari     ikintu kitwa amabanga k’umurwayi  ,amabanga k’ubuzima bwa buri muntu, icyo ni ikintu umuntu agenderaho akora iriya software ikoreshwa mu buvuzi, umuntu ukoresha iyo systeme yinjiramo akurikije akazi akora ntabwo umuntu apfa kwinjiramo uko ashatse.

Kugeza  ubu  iri koranabuhanga  rikaba rimaze  kugera  mu bitaro  bikuru  bigera kuri 13 mu  Rwanda  hose .

Claire U

Umuseke.com

 

2 Comments

  • erega nibitari ibi bizahagera!! mwebwe gusa mube murindiriye ho gakeya!

  • none se ko utavuze ibyo bitaro bikorehsa iryo koranabuhanga ko nkorerea mu bitaro birenze bine ko nta nahamwe ndaribona.kandi mu nkuru watubwiye ko ari muri CHUK gusa.

Comments are closed.

en_USEnglish