M23 yaba yakozanyijeho n'ingabo za FARDC
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 06 Nyakanga abarwanyi bo mu mutwe wa M23 zakozanyijeho n’abasirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC nkuko byemejwe na Col JMV Kazarama wo ku ruhande rwa M23.
Imirwano yatangiye ahagana saa moya za mu gitondo nkuko uyu Kazarama yabitangarije Umunyamakuru w’UM– USEKE i Rubavu.
Col Kazarama avuga ko ingabo za FARDC arizo zabanje kubagabaho igitero zizindutse. Uruhande rwa FARDC ntacyo ruratangaza kuri aya makuru.
Imirwano yamaze amasaha agera kuri ane yabereye ahitwa Kanyarucinya muri Kivu ya Ruguru mu birometero bisaga 10 uvuye mu mujyi wa Goma aho ingabo za M23 ubu ngo zaba ziherereye. Nta mibare y’abaguye muri iyi mirwano itarangazwa.
Ubutumwa bwatambutse ku mbuga nkoranyambaga, M23 yahamyaga ko yatewe n’ingabo za FARDC zifatanyije n’iza MONUSCO ndetse ngo na FDLR.
Ingabo za FARDC zatangaje ko zitigeze zirwana na M23 ko ahubwo ari urubyiruko rw’ahitwa Kibati rwateye ibirindiro bya M23 ngo kuko rwarambiwe ibikorwa by’inyeshyamba muri ako gace.
Umuyobozi wa M23, Bertrand Bisimwa yatangaje kuri Twitter ko aribo batewe mbere.
Kugeza mu masaha ya saa tanu zo kuri uyu wa gatandatu, imirwano yari yamaze guhagarara.
Patrick Maisha
UM– USEKE.RW/Rubavu
0 Comment
byaba bitangaje cyane monusco yivanze na fdlr nange ngo bitangaje ntacyo icyo bagashoboye nicyo koko ibyabajyanye ntibabikoze none ibitabareba byo bazabishobora.ndabizi imirwanire yabo niya ntayo
Ariko se benedata kombona
Uburyo musigaye mutara ama
kuru bwuzuyemo amarangamu
tima gusa no kubogama
Ngaho nawe tahura ayawe .
ko utatugejejeho ayawe watahuye
Imana irengere abarengana!
Ibi ntabwo tubyemera Monusco ibintu bakora ntibyunvikana ukuntu bemerera FDLR kwivanga Nabasirikare Babajongo ngo Bice Abenegihugu bacongo? Museveni, Na Kagame Nibagire Icyo Bakora kuko Ibi Nakarengane Katarabaho Kuvutsa ubuzima Abene gihugu
nkaho wasense cyaneee!ngo museveni na kagame aribo nyirabayazana,ari nabo bashakwa kuko aribo muti waya makimbirane nibindi byinshi ……………………………………..
Abo usaba ko bagira icyo bakora ntacyo bashobora.Iyo uvuga Kabila nibura, naho se abo usaba ugira ngo ibyo birabareba cyane keretse ibyo byabereye mu bihugu byabo.Hariya ni muri Congo y’abanyekongo.
Kujya muri Congo se Hari visa bisaba ? Ntimukavuge ubusa .
biratangaje pe; monusco niyemere kumugaragaro ko yo yaje kwishakira kashe ko atari amahoro. ubu bafatanyije na fdrl kandi nayo irikurutonde rwabagomba gusenywa. bizasobanuka tu. kandi bizagaragara.
ese mwaretse tukambaza Rurema ikaturinda intambara muri kariya gace? Ese ntimuzi ko ihitana ubuzima bw’abantu? Cg nikagahwa kari kuwundi?Nyamara Goma niharuguru y’urugo rwacu ntihavugira induru ngo dusinzire.
mushikame kumuheto naho monusco yitegure guhunganayo.
nagirango mbwire kayigema rwose ko museveni na kagame ataribo batabara abenegihugu ba congo ahubwo nabwire UN nukondeba nayo ibogamye ubwo imana niyo yo kubatabara.
fuku
Intambara yo kuri Internet!!!.
M23 nimwicecekere, muri abarwanyi badasanzwe turabizi (!!!!!!……), ntawe uzabajegeza (??????????) ariko mureke gusetsa rubanda.Hahahahahaaaaa.
Ubundi rero namwe banyamakuru ba’UM– USEKE mube abanyamwuga koko, naho ubundi amakuru y’IMVAHO ntabwo ari nk’aya, iyo dukeneye amakuru nyayo dufite SOURCES nyinshi tuyavanaho tukabona kwemeza ko ari IMPAMO.
Mujye muzirikana ko abasoma inkuru kuri izi mbuga zanyu turi abantu b’INGERI zitandukanye.
USHINZWE IKI Se ?? umuseke rata courage
None se ko mbona iyo ukeneye amakuru y’IMVAHO nk’uko ubivuga ufite sourcees nyinshi uyavanaho wageze aha unyereye? Harya wowe ubundi ufite IMVAHOmetre? ku buryo amakuru amwe uyita imvaho andi ntuyite imvaho?
Mweusi uvuze neza M23 Nabarwanyi Bambere Ndumunyamurenge wimasisi niho inka Zacu ziri ubu , ariko uriya wivugisha ngo Kaguta na Kagame ntacyo bakora ararota, Kagame Na Kaguta inama zabo nubutwari bwabo nibwo bwadufasha nkabanyamurenge kuko nabavandimwe dusangiye Amata ninka nziza , Kabira se uvuga ngo yadufasha aradifasha aduteza ubundi bwoko butwanga bwabanye Congo? Wapi..sha Kabira yifatanyije na FDRL..ngo bazaze nabo batere Urwanda ariko ndakurahiye tugiye kurasa ibikoko murebe. ..ngo ibisiga birashisha Just watch!!! Interahamwe Monusco irazireberera..zitugabaho ibiteri kuko nizo ishaka ngo tubanze twice hanyuma abanye Congo basigare ariko bazi ikibatsi cyacu , kandi ntitirwana dusubira inyuma narumwe turwana tugya imbere!! Nidufata Goma ntayindi misyikirano dushaka….Kandi Tuzarasa ikitwa..Umuntu wese wifatanyije nokuturwanya niba tuva amaraso bakava Fanta tuzareba….M23 oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee Aca tupige washenzi Mpaka kinshasha…Nibyanga dusabe imisyikirano yazakivu zombi ziwacu…
NTA MUNYAMURENGE UKOMOKA I MASISI.
GUSA M23 BAZI ICYO GUKORA .NTIBA KANGIKA
Mano, Na M ..Mwicecekere sha mwe turabizi aho mubogamiye, None se uyubewe Kaguta na Museveni ko aribo ntwari zikomeye ziba muri Africa icyo bagyanye inama ntikirengwa ahubwo gikemura ikibazo, Kandi Monusco irishakira amakimbirane…urinyuma yayo nikikwete…Kandi ibyo turabizi….Ntanarimwe..FDRL BA FADAC bashobora gutsinda abanyarwanda babanye Congo wapi…Ubu tuzabarasa duhagararire Kinshasha maze imisyikirano itangire..Gusa Mwitegure Intumbi zibinyamanswa zavuye Tanzaniya…ngo Barafasha aba Congo baturwanya ninterahamwe mbabjwe nabagore babo nabana babo kuko jye ntabwo ndashaka
sha wowe wamvuze ngurumunyamurenge suko duteye tituza dupfa dutakira umwanzi ahubgo twoshi….naho ico nobgira abanyamasisi bene wacdusangiye amaraso nigihugu nikimwe nimumara kumenya umwanzi mugwana nawe muzatsinda urugamba
Aiko uyu wiyita Kaayigema agamije iki? ntabwo Kagame na Museveni aribo bakemura ikibazo cya Kongo!kizakemurwa namwe ba nyiracyo niba ko uri umunyamurenge w’i masisi uretse ko unabeshya nkurikije amagambo, kuko wowe ugamije kwemeza ko u rwanda na Uganda aribyo bitera ibibazo congo. Gusa imvugo zawe zigaragaza ko utazi n’i Masisi, M23 ni abakongomani baharanira uburenganzira bwabo, wishaka kuzanamo Kagame na Museveni, sinzi icyo ugamije.
M23 ntimucike intege, mwibuke Inkotanye zirwa n’inzirabwoba, Abafaransa ndetse na
‘ingabo za Zaire, ntibyari byoroshye ariko kubera kurwanira ukuri bageze kucyo bashakaga. Courage!!
Umuseke please ntimugatangaze ibihuha mwitwa abanyamwuga! Kandi mujye muzirikana ko abasoma inkuru zanyu harimo abize arenze ayo mwize cg muyanganya
Narumiwe rwose nta soni igira iyo Congo yihandagaza ikavuga ngo urubyiruko nirwo rwateye M23?Bivugako ariyo iri kunyanyagiza intwaro mubaturage bayo duhereye kubyo yo yitangariza. MONUSCO izindi raporo ubwo yandika ni izihe niba Leta ya koko yiyemerera ko inyanyagiza intwaro mubaturage? Abarwana bo bavangura bate umuturage ufite intwaro n’umusirikare?
Ibibera muri congo n’agahomamunwa, ese imitwe irenga 20, ubu umutwe wa M23 niwo kibazo? ikibazo n’amateka Perezida Kabila n’asubire inyuma amenye imvano y’intambara naho ubundi nubwo M23 yaraswa ikavaho ibibazo bya Kongo bizahoraho. urebye abana bakurira mu mahanga arimpunzi ni benshi abo n’abazamurwanya ejo hazaza.
Comments are closed.