Digiqole ad

Ni gute umuntu yifata akavuga inkuru adafitiye gihamya? – KNC

Kakooza Nkuliza Charles uzwi cyane ku izina rya KNC nyuma y’aho avuzweho amagambo ko yaba yaragiranye ubushyamirane n’umuhanzi Christopher mu minsi ishize, mu nama n’abanyamakuru bakora imyidagaduro yaje guhakana ibyo byose byabavuzweho avuga ko atangazwa n’ababivuga nta gihamya bafite.

Uyu ni KNC wavugwagaho kurwana na Christopher
Uyu ni KNC wavugwagaho kurwana na Christopher

Mu nama yabaye none ku itariki ya 14 Kanama 2013, KNC yatangarije Umuseke ko ibyo byose ari ibinyoma. Yagize ati “Ntabwo niyumvisha uburyo umuntu yifata akavuga ibintu atabanje kubaza imbande zose.

Gusa kwihanganira inyandiko nabonye k’urubuga rumwe rwitwa Inyarwanda ivuga ko naba narakubise umuhanzi Christopher yatumye nibaza icyo iyo nkuru yaba imariye abasomyi cyangwa abanyarwanda muri rusange kandi atari nayo.

Mu by’ukuri nkimara kubona amagambo bamvuzeho numvise binyobeye nshaka no kujya mu nzego za Leta gusa nanone nibutse ko ari Inyarwanda yabyanditse numva nta mpamvu nimwe kuko si ubwa mbere bandika ibintu baba badahagazeho.

KNC abajijwe niba nta cyaba kihishe inyuma y’ibyo byose yavuzweho yagize ati “Sinzi icyo naba mpfa na Inyarwanda kuko ibyo twapfaga byararangiye ni ibintu bimwe bamamazaga kuri Radio 1 ariko sinakomeza kubakorera izo gahunda bitewe na bimwe batabashije gukurikiza”.

Hano abanyamakuru bari mu nama na KNC
Hano abanyamakuru bari mu nama na KNC

Ishimwe Clement umuyobozi wa Kina Music warikumwe na Christopher, Patrick Nyamitali, Knowless ndetse n’abandi, k’umurongo wa telefoni yaje gutangaza ko ibyo byose byavuzwe ko KNC yaba yarakubise Christopher ataribyo habe na mba.

Ahubwo ko Christopher yasuhuje KNC kuko atari amuzi amusuhuza asa n’urangaye ariko nyuma aje  kumenya ko ari KNC yaragarutse aramusuhuza neza nk’umuyobozi wa Radio kandi abahanzi baba bifuza gukorana neza n’ibitangazamakuru. Bityo yagarutse ngo umuyobozi wacyo atamubona nabi akagirango yamusuzuguye.

KNC yakomeje avuga ko ntacyo yapfa na Christopher kuko bose ni abahanzi kandi aranamuruta mu myaka. Ku munsi w’ejo tariki 15 Kanama nibwo uyu muhanzi KNC kandi ngo azerekeza i Burundi gufata amwe mu mashusho y’indirimbo ze agiye gushyira ahagaragara.

Uyu muhanzi akaba n’umuyobozi wa Radio 1 ni umugabo w’imyaka 31 y’amavuko akaba avuga ko usibye no kuba atahohotera Chrstopher aruta cyane atanakunda kugirana ibibazo n’abahanzi bagenzi be.

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Mubyukuri muraducanga ubwose koko inyarwanda yakoze ayo makosa koko? Knc ihangane ibikorwa byawe biza tumana bahorana ishyari

  • Numvaga nababaye kubera ko Christopher mwemera na KNC nkamwubaha nkumunyamakuru ushishoza none imana ishimwe ubwo ntakibazo kiri hagati yabo

  • Ubwose kuki bapfa kuvugavuga ayo namatiku yabamaze mbega itangazamakuru ahaaa murambabaje Uwo mwishyiraho ntimymuzi Knc komeze ukore Sha Aba contre bahozeho no mugihe cya yesu

  • Rubanda mwabaye mute murasha kuryanisha kina music na Radio ndabazi ubwo ibyo binyoma murashaka gukomeza kubicuruza kugirango mubone abasomye umuseke big up kabisa

  • ukunu mbona KNC n’umugabo wiyubaha niyajya mumatiku nkayo ahubwo dusabe abatangaza ibyo batahagazeho bage babanza bashishoze byaba byiza kurushaho ndetse bigakundwa cyane.

  • KNC ahubwo ndabyemeye aritonda mbega urebye ziriya comments arinjye twakizwa na reta inyarwanda isabe imbabazi Knc na Christopher Kuko ibyo banditse ntanumwe babajije

  • Sha harya iyi Niyo freedom of expression? Gutukana nkabashumba! Bagatuka umugabo nka Knc inyarwanda ikwiye guhindura imikorere naho ubundi iri mumarembera

  • Guyz better get serious and respect your profession please cause this don’t help u

  • hahahaha…, izi comment zanditswe n’umuntu umwe pe!

    • Uziko nawe unshekeje?Ibyo bababuza nibyo mukora?Bati ntimukavuge ibyo mutahagazeho,none ngo uwanditse izinkuru ngo numwe? Mwali kumwe? Ulimunyetiku!

  • Ngaho se nabereke facture y ibyuma by iriya radio akoresha aho yabiguze kandi ubu yitwa iye n imanza nyinci ntibari bamuzanye nk umukozi agacunga nyirayo arwaye agokora impapuro mpinbano iminsi ni 40 cha reka turebe ukuri kuratinda ntiguhera

  • JYE NTANGANZWA N’IKINYAMAKURU KIHANDAGAZA KIKANDIKA IBINTU BA NYIRUBWITE NTAWAGITAKIYE, NIBA USHAKA KUMENYA UKURI BAZA IMPANDE ZOMBI BITARIBYO TWABYITA AMATIKU, KNC ARIYUBAHA MWIMUGIRA UMURWANYI MUMWANDUZA AHUBWO NAGANE INKIKO NIBISHOBOKA IKINYAMAKURU GIHUGURE ABAKOZI BACYO TUTAZAKINENGA MURI CYA KINYARWANDA KIZA(GUHUZAGURIKA)

  • KNC byashoboka ko yahutaza umuntu kuko nabonye anarakazwa n’umuterefonnye muri show ye kuri R1, cyane cyane iyo udahuje n’umurongo ariho agenderaho, ntiyemera another point of view; aragucecekesha if you resist aka…………niyisubireho sinon credibilite ye izamanuka

  • Hahaha mugabo NGO ibikorwa bye bizatuma bahorana ishyari ? Urababaje ibihe bikorwa kuri rimba wapi gukina film wapi ubwose ni ibihe bikorwa ahhhh yes kwiba byo arabishoboye peeee reka dutegereze turebe wari wabona se umuntu ugirira ishyari umujura (escro wuzuye) uzabanze umumenye neza .

  • Nta mvo itagira imvano!!!!

  • Sha KNC ntabwo mumuzi muzamubarirwa ahubwo barimo kubihisha kugirango Indirimbo za Kina Music zibone uko zizajya zinyura kuri radio ya Jean Luc mwigaruriye ariko kubikora yabikora kuko yiyemera kubi rwose nakomeze yishyire hejuru igihe ni kimwe kandi kizagera nage kuraguza ngo agiye gufata amashusho yinindirimbo ahaaaaaa bazumirwa sha wagarukiyaho ugaca bugufi ko Icyubahiro arikimana Umuseke nawo wanditse ibi kuberako bakorana niyo mpamvu ywifashishije !!!!

  • ari ubu abanyafurika tuzaherezahe guta umwanya mubidafite akamaro ubu uwagiye gutara iyonkuru ya knc na christopher kurwana kwabo byadufasha iki? mwaretse tukagira urwego turenga tukava mumatiku.

  • Unity and reconciliation are needed in all sectors of rwandan society.

  • nonese mwatumiwe gukora inkuru cyangwa mwatumiwe kujya kurya ibyo mbona mwiteretse? ibyo byose ni amanyanga mwakoze nagiti mwahawe na KNC

Comments are closed.

en_USEnglish