Azatanga ikiganiro mu nama ya UNAIDS
Perezida Kagame azatanga ikiganiro mu nama ya UNAIDS.
Biteganyijwe ko atanga ikiganiro mu nama yo ku rwego ruhanitse y’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe kurwanya icyorezo cya SIDA (UNAIDS), inama itangira kuri uyu wa 07 Kamena 2011 kugeza ku wa 08 Kamena 2011 i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
President Kagame ari kumwe na Madame Jeannette Kagame watumiwe kwitabira inama y’abafasha b’abakuru b’ibihugu bafite gahunda bakuriye zerekeye kurwanya SIDA mu bana batagejeje imyaka 5.
Ibi bikaba bizaba bibaye nyuma y’aho Raporo ya gahunda y’iri shami igaragarije ko u Rwanda ruri mu bihugu bike byashoboye kugera kuri 80% mu kwita ku babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.
Nk’uko bigaragazwa mu nyandiko yagenewe abanyamakuru mu gutegura iy’inama, Perezida wa Repubulika Paul Kagame azatanga ijambo mu nama y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana (UNICEF).
Mu gihe Isi imaze imyaka 30 ihangana n’icyorezo cya SIDA umuryango w’abibumye ushinzwe kurwanya SIDA UNAIDS ubarura abaturage bangana na million 34 babana n’ubwandu bwa SIDA ku Isi, mu gihe miliyoni 25 muri bo bamaze guhitanwa nayo kuva yamenyekana mu w’i 1981.
Umuseke.com
6 Comments
turashimira nyakubahwa wacu kunu akomeje kurwanya ikyorezo cya sida bafasha ababyeye banduye kubyara abana bazima nuguha imiti abanduye.
urwanda rwateye intambwe mu kurwanya icyorezo cya sida kuburyo bugaragara,gusangiza abandi ubunararibonye muri uru rugamba perezida kagame afite byinshi yabagezaho.
Nyakubahwa perezida wa Repubulika y’u Rwanda, akomeje kwerekana ko ashoboye, kandi n’ababyirengagiza kubera impanvu zabo bazageraho bemere.
urwanda rwabera ibindi bihugu urugero nu kurwanya icyorezo cya sida kuko usanga haragzwe kuri byinshi mu kuvuza abarwayi ndetse no kwigisha urubyiruko kwirinda iki cyorezo.
Ntawutashima Perezida wacu kuko yita kuri buri wese; ngaho koroza abanyarwanda, kubavana muri nyakatsi batuzwa heza,kwita kubafite ubwandu bwa SIDA ndetse no kwigisha abato kuyirinda, ubwo se ni iki cyatuma n’amahanga atamwitabaza! Komereza aho Muyobozi mwiza!!!
Ni ukuri dufite umuyobozi mwiza kubona u Rwanda twita ku babana na HIV/AIDS ku kigero cya 80%.Gusa Imana ikomeze kumuhozagizaho imigisha myinshi kuko u Rwanda dukomeje kwesa imihigo imbere y’amahanga Naho ababihakana bo tubareke bakomeze barindagire ahari ubwo wenda bazageraho bamenye ukuri.