Mukura-Abayobozi biragirira ku gasozi!
Gahunda ya Leta ivuga ko inka zose zigomba kororerwa mu biraro, ibyo bigashyirwa mubikorwa n’abayobozi cyane cyane ab’inzego z’ibanze nyamara kuri uyu wa kane mu Murenge wa Mukura ho mu karere ka Huye inka z’abayobozi b’utugari twa Butare zigera kuri makumyabiri, n’iz’uwa Rango A zafatiwe ku gasozi aho zari ziragiriwe, banyirukuziragira bavuga ko babiterwa nuko inzuri za bo zahinzwemo imiceri bityo bakabura aho bororera inka za bo.
Ubwo abashinzwe umutekano bagezaga izi nka zabarirwaga hagati y’ijana n’ijana na mirongo itanu ku biro bya Police ya Rango, bavugagako bazikuye ku gasozi nyamara abashumba bazo bo ndetse na banyirazo bavugaga ko zakuwe hafi y’inzuri aho zari ziragiwe. Bertin ari na we muyobozi w’Akagari ka Butare avuga ko bisa naho yarenganyijwe kuko harimo izo abashumba be bari bagiye kubangurira. Agira ati: “Jyewe inka zanjye abashumba bari bazivanye kuzibangungurira bityo rero ndumva aho naba narenganyijwe.” Abashinzwe umutekano barimo n’umukuru wa Local defence mu murenge wa Mukura bavuga ko ibyo byaba ari urwitwazo rw’ufatiwe mu ikosa kuko ntakundi yabigenza byongeyeho kari n’umuyobozi.
Aba bashinzwe umutekano bavuga ko mu gihe izi nka zavanwaga aho zari ziri ku gasozi uyu muyobozi yagerageje no kurwana. Nyamara igihe yari abajijwe niba ari ukuri yavuze ko atigeze arwana n’abashinzwe umutekano, yagize ati: “ jye ntabwo nigeze ndwana nabashinzwe umutekano kuko baje ari benshi bityo rero sinari kurwana ndi umwe, gusa jye banyakaga ibyangombwa by’urwuri ku ngufu.” Abajijwe impamvu yishyuye amafaranga y’ibihano yari aciwe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Mukura yavuze ko ngo iyo ufatiwe mugihano ibyo usabwa n’ubuyobozi ubitanga. Abajijwe niba hatarimo akarengane yagize ati:”Jyewe narengeraga inka zanjye kuko harimo izari ziriwe aho bazijyanye ku biro bya polisi zikirirwa ubusa kandi zinafite inyana ntoya zagombaga kuba zonsaga, bityo rero narengeraga amatungo yanjye.”
Ubwo umuseke.com waganiraga n’umuyobozi nshingwabikorwa ngo agire icyo avuga kuri iki kibazo, avuga ko bitari bisanzwe ko umuyobozi afatirwa muri bene iri kosa. yagize ati:”Tugiye gushaka uko twakorana inama na bo kugirango dushake ingamba zihamye zatuma ntawe uzongera gufatirwa muri iri kosa bityo barahanwa uko bishoboka n’abandi baturage babe bareberaho.” Uyu muyobozi akomeza avuga ko rimwe na rimwe kwahura kugasozi binaterwa n’itegeko ryashyizweho rivuga ko imibande yose igomba guhingwamo imiceri bityo kandi inzuri nyinshi muri uyu murenge zikaba zari muri iyo mi bande, bityo rero ngo baracyashaka uko byashyirwa mu bikorwa gahunda ebyiri zahuriranye zikareka kugongana.
Kuri ubu itegeko rivuga ko abantu bose boroye bagomba kuba bororera mu biraro cyangwa mu nzuri, bityo ngo iyo inka ifatiwe hanze imwe igomba gutangirwa amafaranga ibihumbi bibiri nk’igihano. Ese ko abayobozi aribo bashyira mu bikorwa gahunda ziba zagenwe na leta, none bakaba aribo bahindukira ntibazubahirize ntibyatuma abaturage na bo barebera ku bayobozi ba bo? Niba se abayobozi baba baragira ariko abaturage bo bakabuzwa kuragira byo ntibyazageraho bikavamo akarengane?
Munyampundu Janvier
Umuseke.com
5 Comments
aba bayobozi b’ibanze hari abo usanga barigize ibimana aribo batanga urugero rubi kubaturage mu bijyanye no kubahiriza gahunda za leta nk’izi zo kororera mu biraro.
Ariko niba ari abayobozi baragira ku gasozi, bakwiye gufatirwa ibihano, kuko nibo bagakwiye kuba intangarugero.
ahubwo niba ari abayobozi bibanze bakwiye guhanwa kugirango n’abandi bazaboneko kuba abayobozi bitabashyira hejuru y’amategeko.
Kabisa biraturambiye gutegekwa n’abantu nkabo batihesha agaciro.Mzehe wacu kabisa yaragowe azigisha ageze ryari koko?Ingaruka mbi zo gushyiraho abayobozi babaswa dore ko umuswa ari nk’umusazi.Muhite mumwirukana yokavuzidebe.
I agree 100%
Comments are closed.