Digiqole ad

Amavubi yihagazeho muri Mali

Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru amavubi yitwaye neza mu mukino wo kwishyura wabereye muri Mali kuri icyi cyumweru aho yabashije kunganya igitego 1 kuri 1, ku munota wa 34 gusa rutahizamu wa Police FC Kagere Meddy niwe wafunguye amazamu nyuma yo gusiga ba myugariro ba Mali umupira akawuboneza mu rushundura.

Kagere niwe wafunguye amazamu
Kagere niwe wafunguye amazamu

Amavubi yagaragaje ishyaka cyane muri uyu mukino ntago byaje kuyahira kuko kumunota wa 65 gusa umukinnyi wa Young Africans Harouna NIYONZIMA yabonye ikarita ya kabiri y’umuhondo ahita ahabwa ikarita itukura.

Amavubi akomeza guhatana n’abakinnyi 10 mu kibuga. Ku munota wa 77 gusa myugariro wa kagoma za Mali Mahamadou N’Diaye nyaboneye igitego cyo kwishyura Mali cyaturutse muri corner bityo amakipe yombi umukino urangira aguye miswi.

Ikipe y’igihugu ya Algeria (Les feneques ) iyoboye iri tsinda yo ikaba yitwaye neza nyuma yo gutsinda Benin ibitego 3 kuri 1 i Porto Novo.

Amavubi akaba yatumerye inzozi za Mali zo kujya mu gikombe cy’isi kizabera muri Brazil 2014 ayoyoka kuko ubu Algeria yahise ijya ku mwanya wa mbere n’amanota 10 mu gihe Mali yo ifite 7, u Rwanda n’urwanyuma n’amanota 2 gusa.

Algeria ikaba isabwa gutsinda cyangwa ku nganya n’Amavubi kugirango yizere itike. Amavubi agomba kwakira Algeria ku cyumweru gitaha naho Mali ikaba izakina na Benin.

Indi mikino uko yagenze

Mu rugo

Hanze

Mali 1 – 1 Rwanda
Guinea 6 – 1 Mozambique
Togo 2 – 0 Cameroon
Niger 0 – 1 Burkina Faso
Benin 1 – 3 Algeria
Zimbabwe 2 – 4 Egypt
Morocco 2 – 1 Tanzania
Cape Verde 2 – 1 Equatorial G…
Gambia 0 – 3 Cote d’Ivoir…
Sierra Leone 2 – 2 Tunisia

JD Nsengiyumva Inzaghi
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ntako batagize icyo tuzira ni uguhora bahindagura abakinnyi.reba nawe ikipe ihinduka yose uko tugiye gukina nikindi gihugu ntamukinnyi ugaruka mubaba barakinnye mbere kdi wenda baritwaye neza.abo bakinnyi bazamenyerana ryari?

    • Abenshi mubahamagaraga kuri za Radio bavugaga ko Amavubi azatsindwa 5 none ubu babuze icyo bavuga. Barakinye kandi neza bariya bana barakomeye cyane bakuru babo bakomeze babereke urugero rwiza.

    • Nukuri turetse amatiku tugakora ibitureba tukareka abashoboye bagakora ibyo bashoboye nta shiti nintsinzi izaboneka! niba mwarumvise urubuga bucyeye uwitwa Kazungu namugenzi we njye narumiwe burya itangaza makuru rishobora kwica ibintu cg rikabikiza, ngirango si na cyangwa oya nziko nta munyarwanda utazi RTRM ibyo yakoze ngibyo rero wowe se abantu baritanze bakoze ibyo bashoboye ntawubigaye ngo Haruna nawe arashaje nareke abana bakine ese mwabagabo mwe kweri mwumva umuntu yakwumwa ariya magambo akazagira morale ngo Mbuyu n’umukongomani ubu se ba Zidane n’abafaransa we still have aproblem niyo mpamvu buri teka bahora bahindura kuko mutesha ababishinzwe umutwe, nuko ntafite ubushobozi bariya banyamakuru nabagira ba ministiri, abandi nkabagira abatoza nkareba aho batugeza, naho Amavubi courage mukomerezaho mubime amatwi nawe coach Eric tubarinyuma mwakoze ibyo mushoboye kandi tubahaye ikizere nzi ko ejo cg ejobundi tuzanezerwa. Naa Cameroun iratsindwa nkaswe.

  • NUKURI NDISHIMYE CYANEEEEEEE
    MAVUBI YACU MWADUHESHEJE ISHEMA NAKOMUTAGIZE (COURAGE)

  • ALGERIA tuzayitsinda 1-0.

  • FERWAFA irambeshya ntakindi, ni kurya ibiceri bya leta gusa abayobozi ba Ferwafa barakwiye gusezererwa kumirimo.guhora turi abanyuma kweli!!!

Comments are closed.

en_USEnglish