Uri mwiza Mama
“Uri Mwiza Mama”, ni umuvugo usingiza ndetse ugataka ubwiza bw’ababyeyi batwibarutse, abawuvuga cyangwa abawuvugaga bashimagiza ubumuntu bw’uyu mubyeyi wuzuye ubwuzu, urukundo rutageranywa, impuhwe n’ubwitange ahorana ibihe byose. Abize mu bihe byashize, uyu muvugo barawuzi ndetse barawukunze karahava, bawibuka cyane ubwo bigaga mu mashuri abanza mu mwaka wa gatatu. Ngaho ni mucyo twiyibutse.
Koko uri mwiza si ukubeshya
Sinkurata bimwe bisanzwe
Abantu benshi bakabya cyane.
Amezi cyenda mu nda yawe
Untwite ugenda wigengesereyeUdahuga wanga ko mpugana.
Ngo igihe mvutse ntarareba
Umfureba neza ndanezerwa
Ngira ubushyuhe imbeho ntiyaza
Imbehe yanjye ubwo ikaba ibere.Imirimo yawe ndayigutesha
Imiruho yanjye ndayigukwiza
Amarira yanjye ndayagutura
Ariko ukagira uti: »Kira kibondo! »
Nzakurata uko bigukwiyeIbere ryawe ni indahinyuka
Kuko ndikesha ibyiza byinshi.
Amaraso meza ahorana ubusire
Umubiri mwiza utagira inenge
Bwa bugingo buzira indwaraNgo ejo ntazabona nituye!
Murezi utanga urugero rwiza
Uri Nyampinga ukagira ubuntu
Ntabwo urambirwa kuntamika
Ntujya usiba no kunkoreraNyir’urugwiro nzagushima
Mubyeyi impamo ntimpahamure.
Ururimi rwawe rugaba ituze
Urugero rwawe nzarutora
N’umuco mwiza njye nkwiganaNzakurikiza isuku yawe
Mawe nshima uri Mudasumbwa
Sinakunganya undi mubyeyi.
Ishuri ryawe riruta ayandi
Ubwenge bwa mbere wantojeNi bwo nahereyeho njya kwiga.
Kutiganda mfasha n’abandi
Ibyo mbikesha umutima wawe
Ntabwo wangomwe urwo rukundo
Utagukunda Rugori rweraNtacyo yaba amaze mu Rwanda.
Mutima mwiza uzira umunabi
Ineza yawe ivamo urukundo
Sugira sangwa uri Rudasumbwa.
Abo wibyariye tukurateData azaguhe urugukwiye
Rumwe udukunda utizigamiye
N’uwaguhanze aguhore hafi
Azakurinde amakuba yose.
Ni ibyo ndangirijeho noneAriko nzongera ngusubire
Kuko uri mwiza mawe nkunda.
Uyu muvugo uri mu gitabo cyo gusoma no kwandika cy’umwaka wa gatatu w’amashuri abanza, yanditswe na Minisiteri y’Amashuri Abanza n’Ayisumbuye (yasimbuwe n’Uburezi)
UM– USEKE.RW
0 Comment
Mana we! uyu muvugo disiunyibukije primaire tujya imbere tukawuvuga! Je t’aime maman. Nzakwigana rwose umunsi nagize abana nzabakunda urwo wankunze.
Abakigira ba maman nibyiza nari kuwumubwira ariko imyaka 19 ishize yaramuntwaye nahimana .
Sorry,Imana iguhereye umugisha byonyine
kuba uzirikana urukundo yagukundaga kandi izagufasha muri byose irabizi jya uyisaba.
Umva ndemeye unyibukije mama wanjye,uziko iyo mugira mba nkumubwiye kuko yankoreye byinshi ,uko ndi uku nukuberurukundo rwe afatanyije n,IMana
ariko mineduc kuki imivugo nk’iyi mivugo yayikuyeho ra? wusome rwose wongere uwumve wumve uko uryoshye n’uko utera igishyika! harya ngo ni dot com!!! nzaba ndeba!!!!
Banyamakuru bacu ndabashimye Imana ijyibongerera muribyose nanjye munyibukije kubyiza nkiri primaire
uyu muvugo ndawibuka ’87.icyo gihe wabonaga umubyeyi ukamubonamo igitangaza! ariko ubu…ahaaa???!!!mbabariye abavuka n’ababyiruka ubu.nta burere original bazagira kabisa.
ICYO GIHE NARI MFITE UMWAKA 1,ARIKO UYU MUVUGO NDAWIBUKA 1995 TUWIGA,WATAHA UKABANZA KUUBWIRA MAMA MBERE YO KUJYA KUVOMA!IKIBABAJE IBI BYASIMBUWE NA FILMS KUBURYO ABANA B’UBU BATAKIMENYA IKINYARWANDA CY’UMWIMERERE JYE NKESHA IMIVUGO N’INDIRIMBO ZA RUGAMBA CYPRIEN
Uuumva ndabashimiye,reka nkwisabire wowe unyibukije ibyiza,tuzanire nikivugo kimbeba cg indyohesha birayi wabukoze,maze nabubu musogongereho mwumve keraaaa!!!
Ibyubu se ko ari ugutekinika, ngo ubone ibintu byiza nkibi byigishwa? ngo ni ukurandura ikintu cyose cya kera ra! n’ ibyza ntibashaka ko umuntu agumya kubibona.abiyingoma ni umwana w’ umunyarwanda.
Kera hari inyisho nyarwanda zisobanutse naho ubu umwana arangiza Primaire atazi na mara ya kabiri1!!!!!!!!!!
Arko itangazamakuru ryaje rikenewe kabisa mukomereze aho kdi mujye mutubwirira nabadaha agaciro aba bibarutse kdi condoreance kuri liza nabandi nkawe imana izi byose
Muri abagabo rwose munyibikije kera nshyiga,muzanatwibutse umuvugo wo muwa 1 utagira igihekane nakimwe.
Umunyamerwe
Ni Ruhaya rw’isekurume
Rwa murarika icyanwa
Iyo yarase igihambe
Udusekurume turayihunga.
Igira ibihembe bireba inyuma
Ikagira ubwanwa irarika iteka
Igira umugara wo ku mugongo
Ikawushinga iri ku rugamba.
Igira imihore myiza cyane
Ikaba itungo ryo mu batindi.
Iyo bayikuyeho uruhu rwayo
Abenshi muri bo baravugishwa.
Iyumvire nawe uyu munyabugoyi
Ngo aravugishwa abonye igaramye.
Yarazindutse ajya gusura
Se w’umugore we mu Rugerero
Agezeyo asanga barayibaga
Inyama ngizo hirya hino
Baragabagabana biracika
Abana benshi barabya indimi.
Aramwenyura akorora buhoro
Arasuhuza barikiriza
Bamuha icyicaro araruhuka
N’agatabi aratumagura
Umukuzo uraza yica inyota.
Akebuka hirya aho bazigabana
Amazi menshi amwuzura akanwa
Akabona imbugita ziraca ibintu.
Hashize umwanya uringaniye
Nyina w’umugore we ajya mu kirambi
Avugira mu gutwi kwa Ruhabuka
Ari we mugabo we akunda cyane
Ati: » Murarebe uko mugenza
Uriya mwana w’umunyarwanda. »
Wa muhungu bimujya mu gutwi
Yirya icyara abyinisha intebe
Arasukuma gukoma yombi
Amasoni aranga abura uko agenza
Aragahuruka ajya ku irembo
Arinanura agaruka mu rugo.
Igihe cyo gutaha kiba kiraje
Agaseke keza barakamanura
Inyama munani ziragasaga
Bamuha umwana wo kumutwaza
Izo mbonekarimwe z’iyo mfizi
Imisozi itanu barayirenga
Uwa gatandatu barasohora
Abwira umwana asubira iwabo.
Abwira ab’iwe icyo mu gasero
Avuga amateshwa atagira uko angana,
Aravugishwa bishyira kera,
Ati: » Nageze iwanyu munsi y’uruhu
Nsanga iseseme barayibaga,
Ubwo isekurume iba iranteruye
No ku kinyama cy’inzu ngo pi !
Ngo nyikubite amazi
Amaso yuzura akanwa.
Bampa umukuzo ndawicarira.
None rero mugore wanjye
Mpa iyo mbugita nzicanirize
Umpe n’isafuriya niyicarire
Shyushya amazi yo kuzirisha
Ushake n’ubugali bwo kuziteka
Umpe n’ikinono kivamo isosi. »
Nyirakanaka ngo abite mu gitwi
Araseka cyane ibi byimazeyo
Afatwa n’impumu arakumbagara
Abira ibyuya yara amaboko
Hashize umwanya arahembuka
Ariruhutsa aratangara,
Ati: » Erega Ruhaya yari inkozeho! »
Ni isekurume ntisebanya
Kereka utazi uburyo inurira
Ni we uyisebya ibi by’abasenzi.
URAKOZE SHA URANYIBUKIJE! AB’UBU SE NGO BABYIGANE KO BASIGAYE BARATWAWE NA ZA FILMS, IKINYARWANDA BARAGITABYE MU KUZIMU! NZABA DORA DA!
sha nanjye nibutse tuwiga mugifaransa canene ahavuga ngo tu m’a pris pas a pas tenant mon bras ahandi ngo toi qui a ssuporté mes caprice inyikirizo yaravugaga ngo je pense a toi.
uravuga iki se sha? wakwibuka se Le laboureur et ses enfants?
le loup et l’agneau? batuzambirije abana ntiwareba!
Iyo usomye umenya byinshi, inyigisho ni nziza peee, uwazumva yagirango twageze muri Paradizo, numvise bavugako hashize imyaka myinshi iki gitabo kiriho.
Arikose, abagisomye cyabasigiye iki? Ngirango mwabonyeko harabavugako baheruka ba nyina 1994, hakaba abandi bavuzeko abubu ntacyo bari kwiga. Twemere iki, twange iki? Jyewe nahitamo kuba uwubu, kuko ubu hari kwandikwa amateka meza, atamena amaraso. Uwize mbere yarahombye kuko abo biganye hasigaye ingerere, ahhaaaaaaa
wagiye umenya gushishoza ukagabanya amarangamutima ,ukagabanya amakare nkayumuriro wamashyara
wowe heza burya byose ni politique ubu se politique ibaye mbi (ko ari uko bidashoboka) ibyskozwe muri biriya bihe ugirango ntibyakongera? reka turebe qualites ziri mu byigishwaga n’ibyigishwa ubu tunarebe standards twifuza kugezaho abana. bacu ! icyo mbona ubu kitari cyiza ni uko education yacu itari stable bahora bahindagura ibintu uko babyumva reba ibitabo byo mu mashuri abanza uko bimaze guhindagurika nyumaa ya 94! iya kera yo rero yari stable kandi unarebye qualite (ubaye na objectif) wasanga ibyo hambere aribyo byari byiza n’ubwo hatabura n’ibibi nk’amateka n’uburere mboneragihugu byigishwaga icyo gihe njyewe ngakeka ko ari nabyo byatumye genocide igira ubukana mu bitwaga ko bajijutse kuruta uko nabishyira ku gifaransa ikinyarwanda geographie n’imibare byigishwaga icyo gihe! kubisenya rero byose ntago aribyo ahubwo bagombaga kureba ibibi bakabivanamo ibyiza bakabigumishamo bakanongeramo ibijyanye n’aho isi igeze nibyo byari gutuma education igira stability!
Uyu muvugo wabaga mu gitabo cy’umwaka wa kane w’amashuri abanza, si umwaka wa gatatu nkuko mwabivuze haruguru.
urimo ubwenge nubushishozi nubwo nta mama mfite ark ndawumutuye kuko mugihe gito twamaranye yarandeze!!!!!!!!!!
Kuki uburezi bw’iki gihe buri gushyirwa mu majwi? Mineduc urabe wumva! Ni nde wize MAHERO? Have have! Ibihe biha ibindi koko!
Uyu mwana nabyiruye namureze mukunze yari afite ubwenge buvanze n’ubwana,….
Icyivugo cy’imbeba
Rwikubira ikubije umurama
Urwa gituza,
Ni igituna cy’ifigi:
Ntikangwa n’inzu y’insoko
Igira amenyo y’urugaga,
Mu rugamba rw’iz’intaza.
Zikabana n’injorojoro,
Zajaganyiriza mu musego
Zikabuza abantu gusinzira.
Zitura ku mbariro
Ukagira ngo ni imirindi y’imbogo!
Izo mbeba zihuje imikaka,
Aho no gukubagana zirabizi!
Zibasiye mwene Ruhaya
Zimubuza guhumeka:
Agiye guhindukira,
Zimugira umugambi
Wo kumugaragaza ho inguma.
Zirimo iy’inyurizi,
Ihinda iva mu gisenge;
Amenyo irayakubira
Imutebeza imikaka
Mu kirenge cy’ibumoso
Imaze kugitangaza
Yihuta ivuga ibigwi,
Iti « uw’inkuba ya Rufigi
Muraze mumurore
Ntagitera umugeri!
Ubwo musanga adaciye
Sintahe mu muheno!»
Zigwiza isahaha
Zigumya kujwigira.
Zikabamo iy’injorojoro
Ihinda iva mu gishanga,
Ntiyarushya ijajaba
Yazirushaga kwisha imikaka
Ihangiye mu birenge,
Amano iyatera ibibaru
Umenya ngo arwaye urubara!
Igaruka yirahira
Iti « uw’inkuba izira amabano
Muraze mumurore
Ubwo musanga adaciye
Simparagate ibyahi!»
Abicaye mu kirambi
Bumva imbeba z’ifigi
Urwo rugo zirwigabije
Na we Rwakabwa asohotse
Ubwoba bumusaragiza,
Asanga inkike y’epfo;
Ahura n’iy’urutaza
Imutanga ku mugende
Imuciramo ay’imigera.
Yose agasa n’ingembe!
Ntiyarushya agomborwa,
Iyamugeza mu mirundi
Abura imirindi yo guhunga,
Ihuta kumwesa ku mpama
Iti « uwa rutavutsa imikaka
Imbeba zikaragata umwite,
Uwanjye muze mumurore
Aho atermbye igicuri
Munsi y’igicaniro!
Ubwo musanga adaciye
Singere mu ikaniro!
Abasigaye mu cyezi
Barimo shebuja w’ubwoba
Ashinguye guhunga
Ahura n’iy’itorero
Izirusha zose amatama manini,
Ikagira imikaka idakuka;
Iyimukoza mu birenge,
Agiye gukandagira
Asyonyorwa n’imisenyi,
Yesa inkokora hasi
Igaruka yirahira
Iti « uwa Rutarasirwa mu ntazi
Intore z’imbeba zakoranye
Dore aha atembye igicuri!
Ubwo musanga adaciye
Integano sinyibuze,
Sinzarye amacwende! »
Zisizanira mu muryango
Zumva usigaye mu nzu,
Ko akomeza guhumeka:
Imbeba zirakorakorana
Izindi zikwirwa iyo nzu!
Nyirazo ihanika kujwigira
Ihagaze hejuru y’urusika
Uwo zisanze mu kirago,
Ati « iryavuzwe riratashye!»
Haduka iy’amanga make,
Ikarusha izo mbeba amaboko
N’amarere ikayagira,
Yigize ikibumbe,
Ikazirusha n’icyaha
Cyo konona amasimbo!
Ihinda ituruka mu isapfu,
Ibanza gusenya iyo nzu,
Ihingutse ku mugamba
Isandaza ibisabo,
Iheranga n’ibicuma
Ibiceka ku ruhimbi,
Igikuba kiracika,
Akangurwa n’ubwoba!
Intoki zihura n’amenyo
Y’iyo figi y’imbeba
Iziremera intambara:
Ihangira mu bikonjo,
Ikuramo inzara zose
Imuharisha intwaro.
Ibonye ko ihimbawe
Igaruka yirahira
Iti « uw’urutaza rutimirwa,
Rutabuzwa ku mirara,
Uwanjye muze mumurore,
Ubwo musanga adaciye
Singere ku bucabari!»
Zibonye umutezi,
Ahingukanye igifuma,
Zigiciramo urutezo
Na we zimubuza gutaha !
Zatanyije injangwe
Ntizikigera no mu bihuru;
Zateye urusakwe,
N’imirizo yakunze
Ziba inkaragatabyahi!
Rubanguka ijya mu kigega
Ruvuzo ruvunga umurama,
Rutanena umutindi,
Rudacira ubucabari
Rudahararukwa ikaniro,
Ruti rwasa amacwende.
Rudacikirwa n’umushushwe,
Rwa Nkumbuyamashaza
Ni imbeba y’umurizo w’imbazo
Isokoza ubwanwa bw’ishaka
N’ubwinyo butukura.
Izina yatorewe n’umwisi
Yitwa inkuba yesa ku muheno!
Uyu muvugo nywutuye ababyeyi bose. Abo tukiri kumwe ndetse n’abo tutagifite ngo tuwubabwire.
Comments are closed.