Kutitabira ubutumire kwa Mbuyu no kudahamagarwa kw'abandi n'ikibazo
Mbuyu Twite umunyecongo wagizwe umunyarwanda ku kazina ka Gasana Eric yanze kwitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu Amavubi. Hari hashize iminsi uyu myugariro ategerejwe ngo asange abandi i Rubavu aho bari bakomeze kwitegura imikino mpuzamahanga
Umutoza Eric Nshimiyimana abajijwe niba hari icyo azi ku kutitabira kwa Mbuyu yatangaje ko uyu mukinnyi yari yaragiye iwabo muri Congo avuga ko afite utubazo mu muryango we agiye gukemura agahita aza mu myiteguro n’abandi.
Ageze iwabo ariko ngo bamubuze ku murongo wa telephone yakoreshaga agezeyo. Bamubura batyo ubu akaba atabarwa mu bazaza.
Ni inshuro ya kabiri Mbuyu yanze kwitaba ubutumire bw’Igihugu mugihe akenewe. Bwambere yanze kwitaba avuga ngo afite umunaniro ubwo Amavubi yamusabaga kujyana n’abandi muri CECAFA.
Kutitaba kwa Mbuyu Twite gutuma abakunzi b’umupira w’amaguru bibaza impamvu bamurambirizaho mu gihe hari abandi bakinnyi b’abanyarwanda babishoboye ku rwego rwabo.
Bamwe bemeza ko guha abantu ubwenegihugu bitabujije Amavubi n’ubundi kudatanga umusaruro mubi mu myaka yatambutse.
Abatarahamgawe baribazwaho
Abakinnyi nka Daddy Birori (Vita Club), Kalisa Mao (TP Mazembe), Edwin Uwon (AEL Limasour) nabo ni bagenzi b’uyu. Bahawe ubunyarwanda ngo bakore akazi. Iyi nshuro ntabwo bahamagawe, umutoza w’ikipe y’igihugu Nshimiyimana avuga ko batahawe umwanya ngo babise abasore bakizamuka ngo babone umwanya mu ikpe y’igihugu.
Ibi kandi byagarutsweho na Ministre w’Umuco na Sport wagize ati “ibyo twe dushaka ni ukuzamura abana b’abanyarwanda bagahabwa amahirwe yo kwigaragaza ndetse ko tunashaka gutegura imikino ya Chan yaba iy’umwaka utaha ya 2014 n’iya 2016”.
Ikipe y’igihugu iri kwitegura umukino wo kwishyura uzayihuza na Mali i Bamako tariki ya 09/06/2013, ni amajonjora yo guhatanira kuzakina imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi kizaba umwaka utaha wa 2014 muri Bresil.
JD Nsengiyumva Inzaghi
UM– USEKE.RW
0 Comment
Mitali kwikundira Eric cyangwa kubitegekwa ntibisobanura ko ashoboye AMAVUBI ARARUSHAHO KWIRUKANKA AGANA MU IRIMBI
Eric yanga abanyamahanga kandi ntacyo nawe azageraho
Politique yo kuzamura abana b,abanyarwnda ni byiza pe aliko n,ubwo ali abanyamahanga
bafite experience kurusha baliya bana eric avuga.uko mbibona:umutoza yabahamagara noneho akajya abasimbuza akulikije uko umukino uhagaze mu kibuga bityo abana bakazamukira kuli bakuru babo.