Digiqole ad

Lukaku azaba undi Drogba wa Chelsea – Mourinho

Romelu Lukaku azagaruka muri Chelsea FC muri ‘Saison’ itaha nkuko byemezwa na The Sun. Iki kinyamakuru kandi kirahamya cyane ko Mourinho ariwe uzaba ari gutoza iyi kipe, uyu munya Portugal ngo yaba ashaka guhindura Lukaku akamugira nka Drogba yahoranye.

Uyu musore aherutse gutsinda Manchester United ibitego bitatu wenyine/Photo Net

Romelu Lukaku umwaka utaha muri Chelsea ngo azahabona amahirwe yo kujya mu kibuga bitewe n’uko umutoza Jose Mourinho ngo amwemera cyane.

Uyu musore w’umubiligi unyaruka kandi w’imbaraga yibutsa cyane Mourinho umunya Cote d’Ivoire Didier Drogbabagiranye ibihe byiza i Londres.

Lukaku we aherutse kuvuga ko niba yongeye kuba intizanyo nanone (kuko ari umukinnyi wa Chelsea) yifuza gukipa mu ikipe nibura ikina irushanwa rikomeye i burayi, aho kuguma muri West Bromwhich, aho ubu mu mikino 48 yatsinze ibitego 17 birimo na “hattrick” ebyiri yatsinze Manchester United i Old Trafford.

Ibi bigwi yagize ari intizanyo byatumye atorerwa kuba umukinnyi w’umwaka mu ikipe ya West Bromwhich Albion. Uyu musore kandi mu 2009-2010 yabaye umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri Jupiler League (shampionat y’ababiligi) ubwo yari muri Anderlecht maze Chelsea ihita imugura miliyoni 10£.

JD Nsengiyumva Inzaghi
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ni kweli kabisa,,,,uyu mukinyi lukaku ni umuhanga pe,,byongeye kdi aracyari muto cyane,,,nta gitangaza rero ko yazaba nka drogba murihno aramutse amwitayeho…….

    • HEAVYWEIGHT PLAYER WITH 102 YAKWICA KABSA

  • Kbsa twabuze ataque. lukaku agiye kubirangiza sana.man u itwitege

    • ntuzayihonda 2

  • UYU NI BONGE LA SURE DEAL NAKWAMBIAAAAA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish