Digiqole ad

TP Mazembe yabonye umutoza mushya

Umufaransa utoza ikipe y’igihugu ya Mali Patrice Cartelon ubu niwe wagizwe umutoza mushya w’ikipe ya TP Mazembe, Cartelon w’imyaka 42 akaba yahawe kontaro y’imyaka ibiri na TPM, Cartelon wakiniye amakipe nka Rennes, Lyon, Sunderland asimbuye umunyasenegal Lamine Ndiaye uherutse kwirukanwa ubwo yatsindwaga na Orlando Pirates muri 1/8 caf championsleague.

Cartelon yihitiyemo TP Mazembe kuruta Kagoma zo muri Mali /Photo Net

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Mali Hammadoun Kola Cissé yatangaje ko yatunguwe n’icyemezo cy’uwo mutoza agira ati:” natunguwe kandi ndababaye cyane si numva ukuntu Cartelon arutisha ikipe y’igihugu ya Mali TPM nti byumvikana, yari afite kontaro izarangira umwaka utaha si numva ukuntu yaduca inyuma akumvikana na TP Mazembe akwiye ibihano”.

Patrice Cartelon watoje amakipe nka Dijon, Cannes zo mu bufaransa akaba yarafashije ikipe ya Mali kwegukana umwanya wa 3 mu gikombe cya Afurika umwaka ushize, ikipe ya Mali ubu niyo ya mbere  mw’itsinda H n’amanota atandatu mu mikino itatu , gusa Cartelon atangaza ko yumvikanye n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Mali ko agomba gutoza imikino isigaye harimo nuw’amavubi bazakina taliki 6 Kamena ndetse na Benin.

Agiye mu ikipe ya TP Mazembe(Englebert) ifite amateka kuko iheruka no kwegukana igikome cya CAF Championsleague umwaka ushize wa 2012, iyi kipe kandi ikaba igizwe n’bakinnyi bakomoka mihanda ya Afurika harimo ibihugu nka: Ghana, Zimbabwe, Zambia, Senegal n,ibindi..

Reuters

JD Nsengiyumva inzaghi

Umuseke.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish