Digiqole ad

Tanzania: Yanga Africans yegukanye igikombe cya Shampiyona

Ikipe ya Young Africans yatwaye igikombe cya shampionna muri Tanzaniya,  nyuma yo gutsinda mukeba wayo Simba SC ibitego 2 byatsinzwe na rutahizamu Didier Kavumabagu na Hamiss Kiiza muri week end.

Abakinnyi ba Yanga bishimira igikombe

Umuyobozi mu ikipe Abdallah Bin Kleb atangaza ko ashimishijwe nibyo ikipe ayobora imaze kugeraho nyuma y’imyaka itatu, kuko itwayemo ibikombe bibiri bya shampiyona y’icyo gihugu.

Mu magambo ye agira ati:” Twaguze abakinnyi beza kandi bashoboye kugira ngo twubake ikipe, ubu ikipe ya Yanga nta kipe yapfa kuyisukiira”.

Iyi kipeyashyize akayabo mu kugura abakinnyi bafite amazina muri aka karere k’ibiyaga bigari nka Mbuyu  Twite, Didier Kavumbagu, Haruna Niyonzima, Hamiss Kiiza bita Diego n’abandi, ubu kandi ikaba yarinjiye mu rugamba rwo gushaka rutahizamu wa Simba SC Mrisho Ngassa ukomeye cyane muri Tanzania.

Umutoza Ernest  Brandts  wahoze atoza n’ikipe ya APR FC atangaza ko yishimiye uburyo abakinnyi  be bitwaye muri iyi shampiyona muri rusange.

Yagize ati: “twatsinze imikino kuko twari tubikwiriye, abakinnyi banjye bari bafite ishyaka ridasanzwe ndabashimira cyane“.

Iyi kipe yashinzwe muri 1935, iki gikombe kibaye  igikombe cya 24 cya shampiyona yegukanye.

Yanga kandi yakinnyemo abakinnyi bamamaye nka Shabani Nonda, Shadrack Nsajigwa n’abandi batanzania.

JD Nsengiyumva Inzaghi
Umuseke.rw

0 Comment

  • Hongera Yanga kwa kutwaa ubingwa 2013/2014 tena kwa kuwachapa Simba kwa mabao 2-0 sisi ni mashabiki wenu nchini Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish