Bugesera: 24 bakurikiranywe guhungabanya umutekano
Abaturage bo mu karere ka bugesera ubu bafite ibyishimo kubera ko Polisi y”igihugu yataye muri yombi Itsinda ry’abagera kuri 24 bakekwaho kugira uruhare mu ghungabanya umutekano w’Akarere ka Bugesera.
Aba bantu batawe muri yombi ku bufatanye bwa Polisi n’abaturage b’Aka karere bakekwaho kugira uruhare mu byaha bitandukanye bihungabanya umutekano nk’ubujura, kunywa gucuruza ibiyobyabwenge n’ibindi.
Polisi y’Igihugu itangaza ko aba bantu bafashwe kuwa 15 Gicurasi 2013 ubwo hakorwaga umukwabu mu Kagali ka Nyabivumu mu Murenge wa Nyamata. Ubu bose bakaba bacumbikiwe kuri sitasiyo ya polsi ya Nyamata.
Polisi y’igihugu yatangije gahunda yo kumenya uduce dutandukanye dukunze kugaragamo ibyaha nk’ibi, abantu bishora mu bikorwa bihungabanya umutekano w’Abanyagihugu, aho babikora babifashijwemo n’abaturage muri gahunda ya ‘Community Policing’, bigaragara ko abaturage barimo gukora akazi ko kwicungira umutekano neza.
Supt. Nshuti Athanase, Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Bugesera avuga ko bafite gauhunda gukora imikwabu umunsi ku munsi. Ibi bikazatuma n’abandi banyabyaha batarafatwa bafatwa binyuze mu makuru bahabwa n’abaturage.
Agira ati:”Benshi mu bo dufata n’inzererezi zinywa ibiyobyabwenge barangiza bakishora mu bikorwa by’urugomo n’ubujura”.
Avuga ko rimwe na rimwe mu gihe cya nijoro bica umuriro w’amashanyarazi maze bakiba itsinda cyangwa se bakishora mu bindi bikorwa birimo gusambanya abana no gufata abagore abagore ku ngufu.
Ku kibazo cy’Abarundi bafatirwa muri bikorwa, Supt Nshuti avuga ko abenshi muri bo baza muri aka karere mu buryo butewe n’amategeko kuko nta mpampuro zibibemera baba bafite. avuga ko banyura mu mipaka itazwi
Agira ati:” Turafata, tukabajyana kubiro bishinzwe abinjira n’abasohoka ku mupaka w’u Burundi. Ubundi tugakora inama na bamwe mu bayobozi b’igihugu duturanye cy’u Burundi, ibi bikaba byaranadufashije gukabanya ibyaha nk’iki kibazo dushyize hamwe”.
Supt. Christopher Semuhungu, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba avuga ko abaturage bamaze kumenya inshingano za bo zikomeye zo gukumira ibyaha, akaba anabibashimira.
Agira ati:”Ubu abaturage bamaze kubisobanukirwa ni nayo mpamvu usanga buri gihe hafatwa abantu bakekwaho ibyaha nk’ibi bihungabanya umutekano, hari hari abibye n’ibyo bibye bigafatwa”.
Uwamahoro Judith umuturage muri aka karere avuga ko gucunga umutekano bitagomba guharirwa inzego zishinzwe umutekano gusa ahubwo ko abanyarwanda bose bagomba kubigiramo uruhare ngo kuko akenshi usanga iyo yahabaye ibyahank’ibi ari bo babihomberamo.
Avuga ko ibyo Polisi n’abayobozi b’inzego z’ibanze bakora mu kubungabunga umutekano biba ari inyungu z’abaturage, akaba ari muri urwo rwego na bo bagomba kugira uruhare rukomeye mu bikorwa nk’ ibi.
UM– USEKE.RW
0 Comment
Abashinzwe umutekano rwose turabashyigikiye. Nimugere naho bita za rutonde kabagabaga na Rwahi hirya yo mu nzove mu mayaga, abajura banywa nurumogi bayogoje ba Rwiyemezamirimo babahombya biba basahura no mu mazu y’abantu. Mwaba mukoze rwose abaturage hariya mu mayaga bamerewe nabi cyane. Murakoze
Comments are closed.