N’ubwo ari abanyeshuri, imurika rya Album ya bo ya kabiri ryari ku rwego rwo hejuru
Dusingizimana Noel umwe mu bayobozi ba Korali Gilugali KIST-KHI avuga ko igitaramo cyabereye kuri ADEPR Nyarugenge cyo kumurika alubumu ya yo ya kabiri y’amajwi bise ’Ntituzaceceka’ cyagenze neza.
Dusingizimana avuga ko bashima imana ku bw’iki gitaramo iyi Korali y’abanyeshuri bo muri KIST-KHI bari kumwe na Korale Agape yo kuri urwo rusengero hamwe n’umuvugabutumwa Rudasingwa J.Claude bakoze.
Album ya Korali Gilugali ya kabiri y’amajwi igizwe n’indirimbo 10, ni ya mbere ya mbere y’amashusho izaba iriho indirimbo 10, mu rizo harimo ‘Ntituzaceceka’, ‘Urugamba turwana’, ‘Yesu azaza’ n’izindi.
Iki gitaramo cyikaba cyaritarbiriwe cyane kandi kikagaragaramo gutanga impano zitandukanye no gushyigikira iyi Korale. Urusengero rwa ADEPR Nyarugenge rukaba rwari
rwuzuye.Umuhanzi Niyonsaba Albert na we yitwaye neza mu gushimisha abari bitabiriye iki gitaramo, ndetse hari hari n’abantu barangije muri kaminuza ya KIST na KHI.
Dusingizimana yavuze ko uwakenera ama CD ariho izo ndirimbo yazibona ku mafaranga 3000frw aho ziboneka mu ma ‘Library’ n’insengero zitandukanye.
Korali Gilugali ni itsinda ry’abaririrmbyi bakorera umurimo w’Imana mu mashuri makuru ya KIST na KHI mu muryango w’abanyeshuri b’abapantekote CEP KIST-KHI (Communauté des Etudiants Pentecotistes du KIST et KHI) bo mu itorero rya Pantekote ry’ u Rwanda ADEPR/ Itorero rya NYARUGENGE.
Izina Gilugali turisanga mu gitabo cya Yosuwa 5:9 (Uwiteka abwira Yosuwa ati: “None mbakuyeho igisuzuguriro abanyegiputa babasuzuguraga.” Nicyo gituma aho hantu hitwa Gilugali na bugingo n’ubu). Korali Gilugali yatangiye umurimo w’Imana muri 2005 itangirwa n’abaririmbyi bagera 12, yakomeje kugenda yaguka kugeza ubu ifite abaririmbyi barenga 78.
Bimwe mu bikorwa Korali Gilugali yageweho harimo gukora ibiterane by’ivugabutumwa mu ndembo zitandukanye mu matorero anyuranye (Gitarama, Ruhengeri, Butare, Cyangugu, Gikongoro, Kabuga, Kibungo, Gisenyi) no gushyira ahagaragara Album yayo ya mbere y’amajwi yitwa “Isaha y’Imana” muri 2009.
Patrick Kanyamibwa
UM– USEKE.RW
4 Comments
Ndashimira cyane ubwitange butoroshye bwa cholar Gilugali havuyemo umusaruro mu ivugabutumwa muburyo bw’indirimbo;navuga ngo Uwiteka akomeze kubagurira imbago kandi abahe umugisha.
turashima Imana yabanye natwe kandi twiyemeje ko tutazaceceka.
Ni uku choral Girugal yakoze umurimo ukomeye wivugabutumwa muri biriya bigo byombi KIST na KHI, IMANA ibahe umugisha. Amen
Dukomeje gushima imana yo nyirumurimo uko ok meza kuwubera maso ndetse no kuwitaho, uko igumye gushibiza no gushyigikira iyi korali twese dukunda kuva igiyeho kugeza ubu mbivugiye2016 kdi ikaba ikomeje iteka ryose ,amen
Comments are closed.