Digiqole ad

Amaherezo y’ubuzima bwa 2pac Amaru Shakur

2 Pac Amaru Shakur, ntazibagirana mu mateka ya Hip Hop cyangwa se Rap, abamuzi akiri muto abazi ibyo yakuriyemo, ntawashoboraga kwemera ko inzoka irabagirana nk’uko izina rye ribisobanura, yashoboraga kuvamo igihangange akarabagirana ku isi yose.

2Pac
2Pac

2 Pac Amaru Shakuru yavukiye mu gace ka Bartimor mu mujyi wa New York mu mwaka wa 1971. Nyina umubyara Afeni Shakur yari umwe mu ba Black Panthers itsinda ry’abirabura ryari ryararahiye gutesha umutwe abapolisi ba Leta zunze ubumwe z’ Amerika ndetse n’uwo ari we wese wari ubangamiye umutekano w’abirabura b’Abanyamerika.

2 Pac umuraperi kabuhariwe, umukinnyi wa filime, umugabo utaravuzweho rumwe n’abantu kubera imyitwarire ye, aho bavugaga ko yakabyaga mu kuba ‘gangster’, nawe ubwe yari azi ko afite abanzi.

Ku itariki ya 30/11/1995 yarashwe n’abantu batamenyekanye, bamwe muri bagenzi be bakora muzika nka Big Natorias bashinjwa iryo raswa rye. Ava mu bitaro yavuze ko azi neza ko agambanirwa inshuro nyinshi.

Yagize ati:” Njye  ndi umu ‘husla’ buri wese abyumve, nta muntu waremewe guhoraho, iryo ni ihame , sinitaye kubyo muhora muvuga, ibyo ku bwanjye mbifata nko kwanjwa, ku bwanje nitanga uko nshoboye ariko ndagambanirwa kuva kera, nanjye ubu ngiye gutangira kwihimura kuri abo ba Nigga bashaka kunyivugana’’.

Nyuma yo kurokoka iri raswa ku bwa burembe, abanzi ntibamuhaye akaruhuko, kuko nyuma y’amezi make gusa, yaje kongera kuraswa, binamuviramo kuva ku isi.

Ese yarashwe ate, bitewe ni iki?

Mu gitondo cya tariki ya 7/09/1996, 2Pac yazindutse  yerekeza mu mujyi wa Las Vegas ubarizwa muri Leta ya Nevada, kugira ngo abashe gukurikira umukino wa Boxe, warimo guhuza inshuti ye Mike Tyson na Bruce Seldon.

Akigera Las Vegas mu masaha y’amanywa yahise afata icyumba muri Hotel izwi cyane yitwa Luxal Hotel Casino. Uwo murwano wari witezwe n’abantu benshi ku buryo MGM Grand Hohel yari kuberamo yari yakubise yuzuye.

2 Pac akaba yari yazanye na Boss we Marion Chougnight umwe mu bashinze Studio 2 Pac yakoreragamo ibihangano bye, ngo birebere uwo mukino. 2 Pac hamwe n’abari bamuherekeje ari bo Chougnight, umurinzi we Frank Alexander, ndetse n’indi nshuti imwe ya Chougnight, bafashe imyanya mu gice cy’abiyubashye, aho umwanya umwe wishyurwaga amafaranga 1 000 cy’amadorari.

Hashize iminota ibiri gusa,  nk’umurabyo, Mike Tyson yateye igipfunsi cy’akataraboneka Bruce Seldom ahita agwa hasi, umukino urangira utyo. Iyi nayo yahise ijya mu mateka, nk’imwe muri Cao zihuse, zabayeho mu mateka ya boxe.

Abantu batangiye gusohoka banyuranamo bamwe bijujuta. 2 Pac, Chougnight  ndetse  n’abo bari kumwe, batangiye gusohoka na bo bageze ku muryango, habayeho kurwana gutunguranye hagati ya 2 Pac n’abo bari kumwe, aho bacakiranye na Orlando Anderson umusore w’umuraperi wo mu gace ka Compton i California hamwe n’inkoramutima ze.

Imirwano yahagaritswe n’abarinzi ba Hotel ku bw’amahirwe, 2 Pac ahita yerekeza ku cyumba cye aho yari asanze fiancé we Kadada Jons. Amaze guhindura imyambaro , 2 Pac na Chougnight  bahise berekeza mu gace ka Paradise Valley mu Mujyi wa Las Vegas, kuri Villa y’akataraboneka ya chougnight.

Ahagana mu ma saa yine z’ijoro, 2Pac, Chougnight ndetse n’abarinzi babo, berekeje mu nzu y’urubyiniro Club 662 ya Chougnight iri ku muhanda witwa flamingo, aha 2Pac akaba yaragombaga kuririmbana na Groupe Run DMC, bikaba byari biteganyijwe ko na Mike Tyson  na we yagombaga kuba ahari.

Agana kuri iyi nzu y’urubyiniro, 2Pac yari yicaye mu modoka ya BMW y’umukara Chougnight ari we umutwaye aho bari baherekejwe n’imodoka 4 zirimo abarinzi babo. Saa 23h05 habura ibirometero bike ngo bagere kuri Club 662, Chougnight yahagaritswe na Polisi kubera ko yagendaga avuza umuziki mwinshi mu modoka, no kuba imodoka ye itari ifite Plaque, ibi bikaba byaragaragajwe n’ifoto yafashwe n’umupaparazi wari hafi aho, iyi ikaba ari nayo foto yafashwe bwa nyuma 2Pac akiri muzima.

Barenze aho uwo mu polisi yarari, imodoka yabo yahise izengurukwa n’imodoka ebyiri batazi aho zivuye, imwe imbere, indi inyuma. Iy’inyuma yarabasatiriye iciye mu ruhande rw’ibumoso, abakobwa b’abirabura bane bari bicaye muri iyo modoka bamwenyurira 2Pac na Chougnight, nabo barabasuhuza.

Muri ako kanya umwe mu basore batatu bari bari mu modoka y’imbere, yahise asohora umutwe mu idirishya ry’imodoka, arekurira urufaya rw’amasasu agera kuri 13 ku modoka 2Pac na Chougnight bari barimo.

2 Pac mu gushaka guhungira mu mwanya w’inyuma ntibyamworoheye kuko yari yambaye umukandara wo mu modoka, bituma ahita afatwa n’amasasu atatu. Uwo munsi kandi 2Pac ntiyari yambaye umwenda umurinda gukomeretswa n’amasasu kandi ubusanzwe yarasanzwe awuhorana.

Chougnight bari bicaranye we yarashwe ahagana kw’irugu, ndetse n’amapine abiri y’imodoka araraswa.

Ababarashe bahita bava aho bihuta cyane, bafata umuhanda w’ahitwa Coverlane.

Mu buhamya Chougnight nyuma yo kurokoka yabwiye Urukiko, avuga ko bakimara kuraswa, yabajije 2 Pac niba ameze neza, maze ngo bitewe nuko 2Pac yabonaga amaraso menshi ku ijosi rya Chougnight, aramusubiza ati:’’Ni njyewe warashwe cyangwa ni wowe? Ndabona bakurashe mu mutwe”.

Bitewe no kumva urufaya rw’amasasu Polisi yahise ihagera berekeza kwa muganga, ariko kubera umuvuduko mwinshi mu nzira  bakoze impanuka amapine yari yasigaye ari mazina  nayo aratoboka, batabarwa n’ingobyi y’abarwayi yahise igera aho maze bose berekeza ku bitaro.

Nk’uko abaganga babitangaje, ngo mu nzira bagana ku bitaro 2Pac yagendaga avuga ngo ndapfuye, simbasha guhumeka. Kwa  muganga bahise bamubaga inshuro eshatu , ngo barebe ko bahagarika kuvira imbere, banamuvanamo igihaha cy’iburyo.

Iminsi igera kuri 6 yamaze muri Coma, MC Hammer, Mike Tyson, Jasmine Guy, Pasiteri Hary Chalton ndetse na Mama we Afeni Shakur, basimburanaga kuza kumusura bose bakahava n’amarira menshi.

Bitewe no gukomereka bikabije, kuwa gatanu itariki ya 13/09,  saa kumi z’ijoro zirenzeho iminota itatu 2Pac Amaru Shakur yashizemo umwuka.

Hari mu ma saa kumi n’imwe za mugitondo ubwo umubyeyi we yahageraga agashyikirizwa umurambo. Hakozwe imihango yoroheje i Las Vegas, aho umurambo wa Amaru 2 Pac Shakur watwitswe, bikaba bivugwa ko ivu rye ryahise rijugunywa mu Nyanja. Ntabyo kumushyingura ku mugaragaro byabayeho.

N’ubwo 2Pac atakiriho haracyibazwa n’ubu icyihishe inyuma y’urupfu rwe. Umwe mu bari inkoramutima ze Yafeo Kadafi Fara, wari no mu bari bamuherekeje igihe yaraswaga, yavuze ko yari yiteguye gutanga ubuhamya, kuko yiboneye n’amaso ye ababarashe, ariko nyuma y’amezi abiri atangaje ibyo, umurambo we waje gutoragurwa i New Jersey.

Bamwe bavuga ko 2Pac yaba yarishwe n’aba Gangstar bagenzi be, abandi bakavuga ko yaba yarishwe kubera nyina yaba yarahoze ari umu Black Panthers, ku rundi ruhande hacyekwa ko Chougnight yaba yari yihishe inyuma y’urupfu rwa 2 Pac kubera umwenda w’ikirenga yaba yari amubereyemo, abantu kandi ntibashira amakenga itsinda rya Bad boys ryo mu mujyi wa New York ryari rikuriwe nuwo bita Shown Didikomm.

Ibi bakaba babivuga bitewe n’ubwunvikane buke bwari buri hagati ya 2Pac ndetse na Christopher Waless uzwi ku izina rya Notorias BIG abandi bati 2Pac yashatse kwigana Elivis Presley ntiyapfuye ahubwo arihishe.

Kuri ubu nyina yinjiza amafaranga menshi ndetse kurusha ayo 2 Pac yinjije akiriho binyuze mu bihangano yinjije akiriho indirimbo ndetse na Films bisohoka buri gihe ari nabyo bituma bamwe bavuga ko yaba akiriho.

Gusa uku kutumvikana ko yaba akiriho cyangwa yarapfuye ntibikuraho ko abantu bahora bibuka 2Pac nk’umwe mu bantu bahoraga baharanira ko ibintu bihinduka muri Amerika aho yifuzaga ko abakene na bo basogongezwa kumunyenga wo kubaho neza.

2Pac yigeze kugira ati ” Ni gute Reagan (Ronald) atuye muri White House ifite ibyumba byinshi kuriya hakabaho abadafite aho kuba, yarangiza akavuga ko afasha abatagira icumbi, niba muri White House hari ibyumba byinshi bidafite ababiraramo nibafate abadafite aho baba nubwo baba bacye bajye kuba muri White House nabo, ariko ntiyabikora kuko adashaka ko bamwanduza”.

Ushatse kumenya byinshi kuri 2Pac n’iyicwa rye wa soma igitabo ‘Killing of 2Pac Shakur’ cyanditwe na Kevin Scoot.

Muzogere Plaisir
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Iyi nkuru irababaje rwose! 2Pac we, waharaniye ukuri, IMANA ikwakire mubayo!

  • 2pac niyigendere yaharaniye ukuri arabizira arko nanone ntitukirengagize ko ikinyoma aricyo gifite ijambo muri iy’isi dutuye gsa Imana izamugorore ibyiza yakoze acyiriho imwakire mubayo.

  • Black Panthers nyina yabagamo nayo muyidusobanurire!

  • nagende nubu aracyambabaza , abicanyi bose bazabibazwa imbere ya yantebe y’Uwiteka

  • tupac will be always on my mind, good people dont live much longer

  • birababaje gusa rap ntizigera izima

  • Mwana kabisa njye birandenze, gusa yaba abantu bose bari bameze nka 2pac vraiment byaba aribyiza.

  • Birababaje pe, Ariko ni ryari ikiremwa umuntu kizumva ko umuntu ari nkundi? Ese ukora neza niwe ugomba gushirwa aho umwuka utaba! imana ijye irengera abayo.

  • nanubu iyo numvishe uburyo yishwe ndarira nta muraper uzabaho umeze nkawe

Comments are closed.

en_USEnglish