Digiqole ad

Muhanga: yatawe muri yombi akurikiranyweho kwenga inzoga zitujuje ubuziranenge

Polisi y’Igihugu yataye muri yombi umugore w’imyaka 32 y’amavuko witwa Kabarere Immaculée akurikiranyweho gukora no gucuruza inzoga zitemewe n’amategeko zizwi ku izina ry’Igikwangari, aho yafatanywe litiro 100 z’izi nzoga.

MuhangaKabarere utuye  mu Kagali ka Gahogo , Umurenge wa Nyamabuye yaguwe gitumo  arimo kwenga  izi nzoga z’inkorano, aho basanze amaze kwenga litiro zirenga 100, ako kanya yahise atabwa muri yombi.

Inzoga nk’Ibikwangari, Muriture na kanyanga ntizemewe mu gihugu cy’ u Rwanda nk’uko ingingo ya 24 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyerekeana.

Usibye izi nzoga kandi ngo n’inzoga zirengeje ubukana bwa 5% n’izindi zose zitujuje ubuziranenge mu Rwanda zifatwa nk’ibiyobyabwenge.

Ingingo 594 yo mu gitabo cy’amategko ahana y’u Rwanda igaragaraza ko umuntu ufatiwe mu cyaha nk’iki cyo gukora, gucuruza no kurangura inzoga nk’izi zitujuje ubuziranenge ahanishwa igihano cy’igifungo kuva mu myaka itatu kugera kuri itanu, akanatanga ihazabu kuva ku bihumbi 500 kugera kuri miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Muhanga Supt Gatamba Paul avuga ko bisebetse kubona mu muntu w’umugore yishora mu bikorwa nk’ibi bitemewe n’amategeko y’u Rwanda.

Agira ati:”Ubundi umuco Nyarwanda uvuga ko umugore agomba kuba intangarugero mu muryango ,  agatoza abana be imico myiza”.

Akomeza avuga ko Polisi y’u Rwanda igikomeje urugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge mu baturage ibereka ububi bwabyo, buriimo kubura ubuzima, kureka amashuri ku bana ndetse no kuba intandaro z’ibyaha byinshi bikunze kugaragara hirya no hino mu gihugu.

Chief Supt Gashagazi Hurbert, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo avuga ko bene izi nzonga zifata umwanya wa mbere mu guteza amakimbirane akunze kugaragra mu ngo.

Agira ati:”Turakangurira abanyarwanda kureka kunywa izi nzoga, kuko zongera ibyaha, birimo gufata ku ngufu, ubwicanyi, ubujura buciye icyuho n’amakimbirane yo mu ngo rimwe na rimwe abyara ubwicanyi ”.

Chief Supt Gashagazi ashimira abaturage ba Kagali ka Gahoro ku bw’amakuru batanga mu gukumira ibyaha nk’ibi. Abasaba kandi kujya bahora batangira amakuru ku gihe  kugira ngo abantu bishora mu byaha nk’ibi bafatwe bashyikirizwe Ubutabera.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish