RDC: 28 baguye mu mirwano yashyamiranyije FARDC na Maï-Maï
Ubushyamirane hagati y’ingabo z’igihugu cya Congo Kinshasa FARDC n’umutwe w’itwaza intwaro wa Mai Mai bwabaye kuri uyu wa gatatu tariki ya 15 Gicurasi bwasize buhitanye abantu bagera kuri 28, abandi bane barakomereka.
Col Richard Bisamaza uyobora FARDC i Beni mu Majyaruguru ya Kivu ari na ho iyi mirwano yabereye avuga ko iyi mirwano yatewe n’uko aba Mai Mai bari barashimuse abasirikare b’igihugu 10, bakaba bashakaga kubabohoza , ariko kandi ngo uyu mutwe ukunze no guteza umutekano muke muri aka gace.
Iyi mirwano yabereye mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Beni yamaze igihe kigera ku isaha aho uduce dutandukanye twari twuzuyemo abasirikare n’inyeshyamba, gusa abayobozi b’ingabo bavuga ko umutekano wo muri aka karere ugomba kugaruka uko byagenda kose.
Muri Beni ubuzima bwahagaze , nta muntu n’umwe wigeze yinyeganyeza ava i we mu rugo yerekeza ku kazi cyangwa mu bindi bikorwa bitandukanye.
Ibi bibaye kuwa kane ushize umuyobozi w’Umujyi wa Beni yari yatangaje ko bataye muri yombi aba Mai Mai 10 bari bagerageje guhungabanya umutekano muri aka gace.
UM– USEKE.RW
0 Comment
nukuri congo nukuyisabira pe birakabije mana tabara congo kuko abantu yabananiye tabara isi mana
Congs Bisamaza, usanzwe uri intwari,geregeza abo mai mai nalu ubahashye burundu.
DRCongo urigihugu myibarukiro ariko wagira ngo waravumwe,inda ninitu
Ngaho da!mai mai nabo se n’abanyarda?
Inzobere Imana ikubabarire!ahubwo reka abasenga mwibuke congo n’abanyekongo Imana itange amahoro.
ntabwo iyinkuru yuzuye?
bisamaza ni umugabo bamwegereze ibirwanisho ubundi arabakosora kuko ntabwo bamurushya urugamba keretse kabila niba atabishaka
nukuri abacongomani baragowe pe maze icyumweru i goma ariko ibihugu biragwira narumiwe.
iyinkuru nti yuzuye mutubwire nabasirikare bigihugu bapfuye harimo uwitwa BISETSA
Comments are closed.