Rayon Sports yabikoze nyuma y'imyaka 9
Remera – Nyuma y’imyaka isaga icyenda, iyi kipe ifite abafana benshi cyane mu Rwanda yegukanye igikombe cya Shampionat kuri uyu wa 15 Gicurasi 2013 nyuma y’icyo yaherukaga mu 2004 itozwa na Kayiranga Baptista. Ni ku mukino itsinzemo ikipe ya Musanze 1 – 0. Uyu mukino ukaba watumye yegukana igikombe izashyikirizwa ku mukino wa nyuma.
Iki ni igikombe cya Shampionat cya karindwi (7) 1975, 1981, 1997,1998,2002, 2004, 2013 Rayon Sports itwaye mu myaka 38. Uyu mwaka iyi kipe y’i Nyanza akaba ariyo izahagararira u Rwanda mu marushanwa nyafrika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo.
Umukino watangiye ushyushye cyane, amakipe yombi ashakisha igitego, igice cya mbere cyarangiye ari 0 – 0 ariko ikipe ya Rayon Sports ariyo yabonye uburyo bwinshi bwo kureba mu izamu nubwo Musanze nayo itari yicaye ubusa.
Stade Amahoro yari yakubise yuzuye ibara ry’umweru n’ubururu, abafana ba Rayon Sports bari bazanye ikizere cyinshi cyo kwegukana igikombe bataherukaga.
Igice cya kabiri kigitangira, ku munota wa 48 gusa, Hamiss Cedric umurundi ukina hagati mu basatira izamu ba Rayon Sports yabonye igitego cyahagurukije ya mbaga nini y’abafana ba Rayon Sports.
Police FC mukeba ku gikombe yari iri gukinira i Nyamagabe yari yamaze gutsinda ibitego bibiri ku busa, ndetse yaje gushyiramo icya gatatu ariko ntibyajyaga kubuza Rayon Sports guhagarara kubera iki gitego yari imaze kubona.
Rayon na Musanze zakomeje guhatana, Rayon Sports ibura ubundi buryo bwinshi bwo gutsinda mu gihe Musanze nayo yageragezaga ariko ba myugariro ba Rayon bakahaba ibamba.
Abafana n’amashyushyu menshi bakomeje gutegereza ifirimbi ya nyuma ibemerera igikombe, maze umukino urarangira umutsindo uraririmbwa, abafana barabyina karahava, inkuru nziza itaha i Nyanza no mu bafana ba Rayon Sports bo bita Gikundiro aho bari hatandukanye mu Rwanda.
Rayon Sports yegukanye igikombe n’amanota 57, Police n’amanota 52, bivuga ko Rayon niyo yatsindwa umukino umwe usigaye ntacyo byayihungabanyaho.
Nyuma y’umukino, Perezida w’iyi kipe Murenzi Abdallah yatangaje ko ntakabuza bagombaga gutwara igikombe kuko bashyize imbaraga mu kubaka ikipe ikomeye kandi ifite ‘discpline’. Yemeje ko bafite gahunda yo kugumana abakinnyi ndetse n’umutoza wabo, umufaransa Didier Gomes da Rosa waje shampionat igeze hagati akaba arangije ayegukanye, ari nacyo.
Uyu mutoza utoje bwa mbere muri Africa, ahise yegukana igikombe ku nshuro ye ya mbere.
Abakinnyi hafi ya bose muri Rayon Sports, usibye captain wabo Hategekimana Aphrodis, nta numwe wari mu ikipe ya Rayon Sports yatwaye igikombe cya shampionat ubwo igiheruka.
Mu yindi mikino yabaye:
Espoir 2 – 3 Mukura
Musanze 0 – 1 Rayon Sport
Etincelles 1 – 0 Isonga
Amagaju 0- 3 police
Muhanga 1 – 1 Kiyovu Sport
La Jeunesse 1 – 0 APR
Photos/P Muzogeye
JD NSENGUYUMVA Inzaghi
UM– USEKE.COM
0 Comment
Twarakwemeraga,turakwemera kandi tuzahora tukwemera iminsi yo kubaho kwacu yose GIKUNDIRO
COOL ESPOIR TURAGUSHYIGIKIYE RAYON NAWE COURAGE. FIREMAN ATI VAYO VAYO
Mbega amakuru mezaaaaaa
a,rayon erega izira abayogambanira barimo APR…
Nahubundi irakina ifite abafana, bahagije
intsinzi nyituye Zulaika na Faruku
Ko numvaga se banayangaga kuva kera muri za 1982, 1986 aho hose ni APR cyangwa nibyabindi byo gutinya INTARE. ubu se wavuga koko muri ikipe ikomeye, nyuma yuko izindi zose zitangiriye kuri Zero nibwo mubonye ko mukomeye, abafana se muruta abashinwa kwisi wari wumva se bagiye mugikombe cyisi hari ubwo bigeze bagisubika se. Mumyaka 9 yose mutagitwara ko batagihagaritse ko abafana benshi badahari.Nimwishime nibyo ejo ni kiyovu, police nizindi ariko ibyo kwitwaza ko muri benshi mubivemo cyane cyane ko ntanibarura rayabyeho. Niba muri benshi se kuki Roul yabajyanye muri FIFA kugeza ubwo Akarere kabijyamo?
Ubwinshi bw’Abafana ba Gikundiro bugaragarira kuri stade, niba ariyo kipe yonyine ishobora kuzuza stade kandi mu gihugu cyose, ni uko ifite benshi kurusha andi nyine.
Naho kuba Raoul yarareze ni ukubera ba Rusahurira mu nduru, kandi na none kuba ari kwishyurwa ni ukubera Abafana.
Kuba Akarere karabigiyemo ni uko ari Rayon Sport nyine, bayiziho ubuhangange. None se wasobanura ute ukuntu Akarere gafata risk ifata ikipe yanyuma? Ni uko bari bazi ko ari Rayon Sport nyine, RUDAKANGWA N’IBIHE nka Panthere Noir, ATRACO n’andi yose yazimye cg andi yose bishobora kubaho mu minsi izaza. Akarere kari kaziko niyo kipe yonyine imara imyaka 9 nta gikombe na kimwe itwara ariko abafana bagakomeza kuza ku ma stades, ureke abatsindwa rimwe ugasanga bakinira muri stades zambaye ubusa kandi bamaze imyaka barundanya ibikombe bakoreye n’ibyo batakoreye.
Erega iyo bavuze Rayon ujye wumva IKIPE NYAYO!
Sha uramumbwiriye iyo uba hafi mba nguhaye icupa. Mu Rwanda nta yindi kipe yamara imyaka 9 yibwa, icengerwa, itoberwa, isahurwa ngo ikomeze ibeho. Iyo biba ibyo za Atraco ziba zigihari. Uri umugabo cyane rwose.
Wowe wiyise Rayon Sport fan,ndagukunze nubwo ntakuzi!urabambwiriye uragahorana amata ku ruhimbi!utyooo!!!
ibi ni ibyishimo bidasanzwe! nink’uko abanyarwanda bak wikwishima president yatowe. mutegereze noneho ubwo izasohokera u Rda muri champions league, ubundi muzambwira. iyi ni i team ntitugapinge ukuri! thanks a lot to RS and our makenzi!!!!!!!!
nizere ko na babafana bari barayobye barimo COW BELL nabandi ko bazagaruka mwikipe nyayo,yemewe……… ,rayon irakina kandi namakipe yo hanze irayahangamura ureke ba ba polisi na APR zidusebya, gusa uyu mwaka ntizigeze zirenga i burundi, ayi gaweeeeeeeee….
Abareyon aho turi hose mu rda nabandi baro hirya no hino kwisi turayishyigikiye kdi turayikunda…. rayon ulwanga azarengane n’irirenga ,
Ibyishimo by’abakunzi ba Rayon sport i Kigali byari byose!ndahamyako n’abakunzi ba Man U batabigeraho cyane ko bo usanga gutwara igikombe babibona nkibisanzwa
Mukosore mwibeshye, Mukura yatsinze 3, Espoir itsinda 2
Gikundiro tukuri inyuma, babyange cyangwa babyemere, amagambo ashize ivuga, Oyeeeeeeeeeeeeeeeeeee
Ko mwanze ko comments ya Mukura itambuka? Ibyo mvuga ni ukuri, ndi Umufana wa Mukura, natwe turi muri BIG 4!! 3-2
uyu mwaka nuwa rayon nayo nigende hanze irebe uko byifashe izaza itubwira twe byaranze uyu mwaka gusa fercitation kuri rayon naba kunzi bayo nubwo ntayifana ariko uyumwaka yari meze neza wari uwayo ntakundi bibaho natwe twasohotse kenshi nabo reka bagereyo mayor abdallah congus ndashimira naba rayon uko bitwaye inyuma ya equipe yabo mwarakoze bazitware neza nibaduhagararira hanze
Uri umuntu w’umugabo.
sha mwari mwabyihereranye yebabaweeeeeeeee,yagitaye ruhanga yebazwe,mubyukurihano uganda na twe tunejejwe na gikundiro ,nshimye imana na bakunda rayon ,umuto,meya,ndetse nabanga rayon kuko bararushywa nubusa
yagitwayeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee
ariko njye munyereke amafoto y’igikombe ndebe n’uko gisa
mubuzima habaho ibintu bishimisha.uyu munsi Rayon iranshimishije rwose twongeye kwisubiza agaciro.Dukomeze tuyishyigikire.
nukuri mutwereka amafoto macye cyane
GIKUNDIRO BRAVOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOO
IKIPE Y’ibwami ooooooooooooooooo bravooooo
ndishimye cyaneeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee
bakinyi bravooooooooo
meyor bravooooooooooooooooooooooooooooooooo
gomes bravoooooooooooooooo
fan yose bravoooooooooo gikundiro hooooooooooooooyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee
congs kuri mayor wa nyanza wafashe icyemezo cyiza none ikipe nayo irabikoze! abafana ba rayon bose mbifurije insinzi ibihe byose,rayon sport oyeeeeeeeeeeee
Murakoze kunyereka nzovu,….nta mukarujanga
Erega rayon ni equipe kabisa,utazafana rayon ubwo sinzi icyo azaba ashaka.
urufunguzo rw’ibikombe rurabonetse,rayon tuzakugwa inyuma.
CONG ALL BLUES………….
ALL BLUES HAVE DONE IT ( I MEAN CHELSEA FC IN EUROPA LEAGUE CUP NA RAYON …)
INDEED, BLUE IS THE COLOR… AND FOOTBALL IS THE GAME.
ALL IN ALL, CHELSEA AND RAYONS ARE THE NAMES.
About Manchester United?
ndasaba abakunzi ba Gikundoro,batuye i Shyorongi gufungura fan club ya rayon ubundi tukayitera inkunga.
nyakubahwa mayor menya icyubahiro cyawe urwego rwawe nka mayor cg president wa team ntyabwo ibyo bikwiye nubwambere ariko da ubikoze.ntamuyobozi kuri stade wirukamo gutyo menya uwo uriwe nuwo uhagarariye hariya uri.
Mujye mureka amatiku di!kuvuga ngo mayor yamanutse muri stade nta kibazo mbibonamo,biterwa n icyaba gitumye amanukamo!niwe wa mbere se Rukwekwe we?
ndakosora Gato wowe wiyita rukwekwe Wirenganya Meya kuko kuba umuyobozi ntago bikuraho ko umuntu agomba kwishimira ibya agezeho iyo abigazeho neza kandi ntawe ahutaje.kandi Meya atorwa mu bantu b’banyarwanda, bivuze ko uburenganzira ufite bwo kwishima ufite nawe abufite arabufite uretse ko umuntu wese agira ibyishimo n’uburakari nta muntu uhora arakaye agomba no kugira igihe cyo kwishima, ahubwo uriya niwewe. turasaba Ferwafa ko yadushyiriraho bank ikora cyane cyane mu gihe umupira wabaye ku ma sitade atandukanye ikaba yakwakira inkunga y’abafana mu gihe hari ugize icyo ashaka guteraho inkunga ikipe ye akabona aho ayishyikiriza ya kipe ayishyira kuri konti yayo kuko amakipe yose mu gihugu afite abafana,bashobora no gutanga inkunga. Ndashima igtekerezo kiza cya Rayon sport cyo gukoresha udutike tw’inkunga aliko byaba byiza cyane hashyizwe guichet ya banki (ku bibuga by’imikino)igakora cyane cyane igihe hari bube imikino kukon nibwo benshi baboneka.
ubwomwe murivugira kuko mwari muri hafi mbazasukuntu online twashyizeho spick kugirango mumahanga buri muntu wese yibuke Gikundiro nanubu turi online kunsinze ya Gikundiro.twese tuyirinyuma Gusa icyantangaje nijambo Umwamiya hise atangaza mwaryumvise bakunzi ba Gikundiro?naje gusanga Rayon izwiho amateka.
Rayon itwaye igikombe yaragikoreye ariko nk’abafana ba APR turasaba ubuyobozi bwacu ko bwakora iyo bwabaga bagashaka abakinnyi bazajya bafasha abana bacu ubundi ibi ntibizasubire byo kurangiza shampiona turi kuri uyumwanya.abana nibyiza pe ariko twe nka APR dufite academy umwana uzajya agaragaza ubushobozi age azamurwa ariko gukinisha ababana bonyine ntabwo twazajya twishima kabisa.murakoze Abafana ba APR bose aho bari bagire ibihe byiza
Iryavuzwe riratashye gikundiro’iragitwayeda mbibuba.
Ntabwo Rayon itwaye iki gikombe kubera ibidasanzwe yakoze, ahubwo Politike iriho yo gukinisha abana babanyarwanda gusa nibyo biyihaye igikombe.
Nubwo ntafana APR, iyo iza kugumana abakinnyi yarifte mubihe bishize babanyamahanga, sinemezako byari kumera gutya, ariko isomo ryo turaribonye. Jye ikipe mbona yagerageje ni Police yakinishije abanyarwanda, kandi ikaba ibonye umwanya utagayitse kdi idafite amateka maremare ndetse nabafana.
Gusa abatsinze mbifurije intsinzi kdi mbifurije no gukomeza neza muri Champ. y’ubutaha.
Ikindi navuga nuko nabafana bagira icyo bakora, dore babonye ubuyobozi bw;ikipe bwiza, ubwo rero ubugashuhe mubugabanye doreko wagirango mugira incira mumifuka yanyu. induru yonyine ntihemba abakinnyi never.
Rayon igikombe ugitwaye,ugikwiye kabisa waragikoreye,kuva ku mwanya wa nyuma kugera ku mwanya wa mbere,ugatwara igikombe,bishobokera bake kuri ino si,komeza utsinde turagushyigikiye,oh rayoooo!
iyi ntsinzi nyituye abafana ba APR FC ndetse n’abandi bose batemera ko gikundiro ariyo iconga ruhago ya danger. mworoshye murebe uko nk’uko yabaye iya kwanza mukuvana igikopo hanze ngo n’ ibindi birisukiranya bigatinda! oh rayoo!ni nde wagutsinda ko bigomba ubuhanga kandi ukaba warahanganwe ubuhanga. ngaho ibyo bikona bizongerere biguhangare sha! maze ndebe. mayor uri umuntu w’umugabo cyane kuko utumye twongera kwiririmbira murera.
Reka reka natwe tuba muri Canada na Usa,twaranezerewe.Gutsinda Rayon Sport bigomba ubuhanga.
Ibyabavuga ko Rayons itwaye igikombe kuko APR idakinisha abanyamahanga (n’ubwo ba Ruhinda Farouk aribo)simbyemera kuko ni kenshi championnat yagiye irangira harimo ikinyuranyo cy ibitego cg inota rimwe kuri mukeba Rayons.Na none hazagamo facteur y amikoro,ibyo kuvuga abanyamahanga oya kuko buri gihe APR yagiye ikinisha selection nationale,ubu bwo n nkanswe ifite U17 yose!bariya bakinnyi ifite uwabaha Rayons waba wirebera
Kuki coment yange mwayinyonye?kogeza nabyo ni politic?nihahandi hanyu!Gikundiro oyeeeeeeeeeeeeeeee
@ MURENZI , Ko numva uufite ubugambo bwinshi ni ubwiki??? niba udafana rayon birakureba kdi ntanuyigufanishije !!!!!
natwe turi india rayon sport nikipe ituba mu maraso twarayizanye kd tuzanagaruka tukiyifite mu maraso iyi nsinzi nyituye abanyeshuri bose biga muri annamalai university kd iyo ndebye uburyo bimeze mbona 95%ari abafana ba rayon nukuvuga umunyarwanda wese iyi nsinzi imugereho kuko niya twese
Abanyarwanda bakunda ruhago cyane ariko
ikibabaje ntaruhago dufite kuko nta politique ihari nyayo iyiteza imbere.Aho tuvireyemo mumarushanwa ya Africa yama kipe
yabaye ayambere iwabo,nahise ntekereza abadutsinze impamvu,nsanga impamvu aruko bashobora kuba baturusha polique nziza muri ruhago.Ruhago yabo ihera mubana bato cyane bakinira mumihanda,kumashuri icyo nasaba abayobozi bacu bagerageze bakwize ibibuga byogukiniraho kumashuri abanza,ayisumbuye urebe ngo birikora kuko abana bacu babura aho bakinira nuwutangiye kuwukina uwutangira akuze niho usanga nta technique abakinyi bacu bafite wabirebera kubafite ibitego byinshi nabanyamahanga,abana bacu ntabigango bagira tugerageze tu developer technique ntabwo wadelopa technique kumyaka irenga icumi.
Twaragitwaye iyeee!!! Twaragitwaye iyeee!!! Good.
icyo muzi aba rayon ni ukwiyemera kdi ntacyo muricyo mwaba benshi mutemuri nka bwa buro bwinshi butagize icyo bumara.iyo si ikipe ntitunayikunda namba kuko ntitwakwiyanduriza umutima na rimwe hejuru y’ibidasobanutse.gasenyi ko itajya imara kabiri itajemo bombori bombori.aya RAUL ARABAKORAHO.ngaho nimukore kuri za me2u mwishyure se?ababa gutegura budget amenshi ukabara ko uzagendera kuya me2u ubwo se murumva gasenyi izagira aho igera ra?gasenyi oyeeeeeeeeeeeeee
Kalisa rwose mujye mugerageza kugira ikinyabupfura, kandi ibyo ntibigombera amashuri cg amafaranga.
Uramutse ufite ikipe ufana nzi neza ko nta n’igiceri uyitangamo uretse gusaba ngo mugure kanaka nta n’iyo me2u watanzemo.
Gutanga iyo me2u ni intambwe yo kwigira aho udasakuza usaba ko bagura umukinnyi nta n’icumi watanze mu ikipe.
Nimudakunda n’urukwavu muzemere ko ruzi kwiruka.
Ntabwo gukunda Rayon Sport kwawe kwagira icyo kuyimarira n’ubundi uramutse ufite ibitekerezo nk’ibyo bitabamo fair play.
Kalisa we?nabanje Imana!fata ku mwaku
imyaka 9 se bari bafunze !!!!!!aha ikipe y’imugandamure yabera na burugumesitiri wa nyabisindu ndabona yishimye nk’umwana witumye inzoka
Rayon sport Hindira amateka ya ruhago mu rda kandi congz
NJYEBIRANDENGA!!!!!!!!!!!mbanje gushimira IMANA yaturinze,icyombona nuko twakomeza gushyigikira football mu RWANDA ntwirinda abanyahanga cyane. kubijyanye numutoza wacu RAYON SP abandi batoza bamwegere bamubaze aracyafite byishi kuko arubwambere akandagie RWANDA rwa AFRICA.