Umuyobozi w’igisirikare cya Kenya ari mu ruzinduko mu Rwanda
Gen Julius Waweru Karangi Umuyobozi mukuru w’igisirakari cya Kenya ari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda nk’uko bitangazwa na RDF.
Uyu Mugaba Mukuru w’Iingabo za kenya ari mu ruzinduko mu Rwanda kuva tariki 13 kugera 15 Gicurasi, yakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Lt Gen Charles Kayonga aho bagiranye ibiganiro akanamujyana gusura ishuri rya Gisirikari riherereye I Nyakinama mu Ntara y’Amajyaruguru.
Gen Waweru wagiye i Nyakinama aherekejwe na bamwe mu bayobozi bakuru mu Ngabo z’igihugu yabwiye abari mu mahugurwa ko bagomba kwemera impinduka mu buyobozi no kugendera kundanga gaciro nzima kugira ngo babashe kugera ku ntego zabo .
Gen Waweru kandi yavuze ku bijyanye n’umutekano w’Akarere aho yibanze ku mutwe w’Intagondwa wa Al Shabab mu gihugu cya Somalia.
Agira ati:” Al Shabab n’abafatanya bikorwa bayo bahungabanya umutekano w’Akarere n’uw’Isi muri rusange. Tugomba guhuza amaboko twese tukarwanya izi ntagondwa.
Ingabo z’Igihugu zishimiye ubumunyi n’ubunararibonye uyu muyobozi yabasangije.
UM– USEKE.RW