Buhanda – Gitwe: ntibacyambuka bahetswe mu mugongo
Mu myaka nka 10 ishize abaturage bo mu kagari Buhanda na Murama ho mu murenge wa Bweramana ahitwa i Joma bambukaga bahetswe ku mugongo iyo imvura yagwaga kuko umugezi wa Rurongoora wuzuraga amayira agasibana, ubu ayo ni amateka kuko bafite ikiraro cyiza kandi gikomeye.
Abaturage b’aha imvura y’ituumba ntituma bibagirwa ayo mateka mabi yatumaga bahahirana bigoranye ariko ubu niyo yagwa ingana ite ngo iki kiraro gituma bambuka nta mususu.
Icyo gihe bambukaga babifashijwemo n’insoresore zabakubitaga ku mugongo kugirango badakandagira mu mazi ubundi bakaziha ibiceri (nabwo ku babaga babishoboye) udashoboye yanyuraga mu mugezi, naho uw’imbaraga nke akazarindira ko amazi atuza ngo ajye hakurya.
Karambizi utuye hafi aha ati “ Abaturage bararaga mu mihana bari nko ku rugendo badafite amafaranga yo kwishyura ngo bambuke, ni ibintu byari bibabaje cyane. Umuntu agacumbika kubera uriya mugezi.”
Usibye ibyo, ubuhahirane ngo bwari bwarasubiye inyuma, abanyeshuri bakerererwa amasomo, abajya kwa muganga bagasiba cyangwa bakagwa mu ngo n’izindi ngaruka mbi z’igihe umugezi wa Rurongoora wabaga wuzuye. Ndetse Karambizi avuga ko hari n’abagiye bahasiga ubuzima b’intege nke bagerageza kwambuka.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bufatanyije n’abaturage bwaje kuzuza iki kiraro umwaka ushize.
Iki kiraro cyuzuye neza gitwaye amafaranga asaga miliyoni 30 nkuko Akarere kabyemeje, hagiyemo n’imirimo yose yo kugitunganya. Cyatangiye kubakwa muri Nzeri umwaka ushize, cyuzura muri Gashyantare uyu mwaka. Ubu hategerejwe ko gifungurwa ku mugaragaro.
Abaturage baturiye iki kiraro bashimira cyane ubuyobozi uruhare bwagize mu kubaka iki kiraro.
Karambizi ati “ Leta ya Perezida Kagame turayishimira ku bikorwa remezo nka kiriya kiraro, nubwo wagaya gutinda ariko dore ikiraro ngikiriya ubu turakinyuraho neza. Kera hari ibyo bubakagaho amazi akabirusha imbaraga akabisenya. Kagame n’abo ayoboye turamushima rwose.”
Photos/JD Ntihinyuzwa
Jean Damascene NTIHINYUZWA
UM– USEKE.RW
0 Comment
Rwose pe!
congs kubantu bose babonyeko hari ikibazo bagashaka igisubizo. Nicyo bita kuyobora
iri niryo terambere u rwanda rwifuza kandi ruzagera kuri byinshi, iyi ni intangiriro y’iterambere, imihanda, ibiraro, abashuri, amavuriro nibyo byibaze kugirango iterambere rigerweho, ibyo rero nibyo Leta y’u Rwanda yitayeho kandi ishyizemo imbaraga.
Nangwa namwe abanyabuhanda shenge mwitaweho. Hanyuma se ukomeje ujya Mubirambo umuhanda umeze ute? Uva i Kirinda se ugana k’Umurenge wa Musange wo ko wasibye burundu ukaba umaze imyaka irenge 20 udakorwa? Ngirange hari ababa mu Rwanda n’ababa hanze yarwo. Barangiza ngo mumihigo babaye aba n’aba babeshya. Ntaterambere ribaho nta muhanda cyagwa amashanyarazi. Musange/Nyamagabe barajugunywe pe!!!!! Wagirango bibera mumwobo!Niba hari uhazi nawe ambwire. Umuseke muzagereyo muzaduha amakuru gusa kereka numujyana Kajugujugu.
Ibi byose bigenda bigerwa buhoro buhoro,none se ko hano hubatswe kandi ariho hagana aho handi uvuga hameze nabi naho hagomba gukorwa,kandi uge umenya ko ibi byose bigenwa n’abaturage baba muri aka karere,kuko nibo bigenera ibyo bakeneye mbere y’ibindi,aho iwanyu naho ubwo mwahisemo ibyo mwabonye mukeneye cyane
NDABASHIMYE CYANE KANDI NDEZERA KO UBUHAHIRANE BUZARUSHAHO KUGENDA NEZA NGAYA CYANE IKIRARO GIHUZA MASAKA YA KICUKIRO MU MUJYI WA KIGARI NA MUYUMBU YA RWAMAGANA IKI KIRARO KINYURAHO ABANTU BENSHI IBICURUZWA BYINSHI BIGANA KABUGA NYAMARA NI IKIRARO K` IBITI !!!!!!!!!!!!!!! aho urwanda rugeze ubu !!!!!!!!!!!!!! IKIRARO K` IBITI MU MUJYI WA KIGARI KANDI BIGARAGARA KO GIFITE AKAMARO KADASHIDIKANYWAHO >>>>>>>.
Ni byiza, ariko bite no kubandi bafite ibibazo by’imihanda.
abaturage bazabungabunge iki gikorwa kuko kibafatiye runini mu mibereho yabo,ntibazongere kurindira ko gisenyuka burundu bage bakibungabunga buri munsi.
Gakuba rwose reka gukina abanyamusange kumubyimba. Ubwose ushatse kuvugako twahisemo kubaho nabi? Ubuse ko turwara tukabura uko tujya kwivuza i Kirinda kandi ariho hatwegereye ushatse kuvugako twahisemo akarengane? Tuba ahantu habi cyane hatitaweho na gato mubijyanye n’ibikorwa remezo. Ndagaya abuyobozi b’umurenge wa Musange, Mayor wa Nyamagabe, ndetse na Governeri Munyentwari kuko yayoboye Nyamagabe ariko akirengagiza umurenge wa Musange. Ndashima abayobozi ba Ruhango, bita kw’iterambere ry’aho bayobora.
Ni byiza birashimishije igisigaye namwe nimusukure ayo mazu yanyu arasebya icyo kiraro.
icya rurongora cyaracyemutse nonese ikiraro gihuza umurenge wa BYIMANA-BWERAMANA-MWENDO-KINIHIRA.
Kigahuza intara y’iburengerazuba n’amajyepfo aho bita GAFUNZO kuhambuka ni ugushyirwa mu mugongo nabwo bikorwa n’abihambiriye.
ndashaka kuvuga umuhanda KIRENGERE-BUHANDA-GITWE cg KIRENGERE-BUHANDA-KIRINDA
na none KIRENGERE-BUHANDA-KADUHA.
ubu ahantu hari ibitaro bitatu (GITWE,KIRINDA na KADUHA)harazira iki bayobozi
Ababishoboye (abikorera ku giti cyabo) nibubake ibiraro, maze barihishe abantu nimodoka zihanyura mu mwaka umwe gusa kugirango bagaruze amafaranga yabo. Maze urebe ko ibi bibazo bidakemuka. Aho guhora mutegereje Kagame.
Comments are closed.