Nyagatare: Abagera kuri 6 bitabye Imana mu igorofa yaguye
Kugeza ubu imibare yo mu bitaro bya Nyagatare iremeza ko abantu batandatu aribo baguye mu igorofa yari iri kubakwa yaguye mu mujyi wa Nyagatare ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 14 Gicurasi.
Iyi nyubako yari igeze ku igorofa ya kane yubakwa yaguye ubwo yariho abantu 36 bariho bayubakaho, imibare y’inkomere ni abagera kuri 21
Indege ya kajugujugu ya gisirikare yaje gutabara itwara abakomeretse ibajyana kuvurirwa i Kigali.
Chief Supt Eric Mutsinzi DPC w’Akarere ka Nyagatare yabwiye Umuseke.rw ko Police n’ingabo bari gukora ibishoboka ngo bagerageze kurokora ababa bagihumeka. Nyuma y’amasaha abiri impnuka imaze kuba yabwiye Umuseke.rw ko abahitanywe n’iyi nyubako ari abantu batatu n’inkomere zikiyongera umubare kuko imirimo yo gutabara yari igikomeje.
Abarokotse bakaba ngo ari abariho bubaka kuri ‘niveau’ yo hejuru. Nyir’inzu Eng Barigye Geoffrey nawe akaba ari mu bakomerekeye muri iyi mpanuka ikomeye.
Kugeza saa tanu z’ijoro imirimo yo kureba niba hari abakuri munsi y’ibisigazwa by’iyo nzu yari igikorwa n’ingabo zifatanyije na Police.
Imodoka za Caterpillar zaturutse i Kigali nizo zakoraga uwo murimo.
Minisitiri w’Intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi yanyujije ubutumwa kuri twitter agira ati “Tumaze kumenya inkuru y’akababaro y’abantu bagwiriwe n’inzu mu mujyi wa Nyagatare, mu izina rya Guverinoma twifatanyije n’ababuze ababo.
Guverinoma irakurikirana kumenya impamvu n’ababifitemo uruhare, no kwita kubo byagizeho ingaruka. Hazafatwa ingamba zo gukumira impanuka nkizo.”
Abajijwe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP niba koko iyi nzu yagwiriye abantu 100, Minisitiri ushinzwe Ibiza no Gucyura impunzi Séraphine Mukantabana yagize ati “Turacyagerageza kubona amakuru nyayo. Inzu yaguye yari igizwe n’amagorofa ane kandi yari iri hafi y’umuhanda niyo mpamvu benshi bashobora kuba bagezweho n’iyi mpanuka”.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa twitter kandi Minisitiri Mukantabana yagize ati “Twifatanyije n’abavandimwe babuze ababo mu mpanuka yabereye i Nyagatare, aho inzu y’amagorofa ane yubakwaga yamanutse ikicara hasi. Kugeza ubu abahitanywe n’impanuka ni 4, abarenga 10 bajyanywe kwa muganga. Ubutabazi buracyakomeza. Abahitanywe n’impanuka ni batatu, uwakane basanze akirimo umwuka. 21 bajyanywe kwa muganga. Police ifatanyije na RDF bakomeje gutabara.”
UM– USEKE.RW
0 Comment
Ariko Mana yanjye,ubu se koko ibi ni ibiki?izi nzirakarengane zizize iki koko? Umuntu wa mbere police igomba guhita ita mu mvuto ni uwari superviseur w’iyi gorofa,kuko iyi nzu izize negligeance.
Ariko mu myubakire ho ntihajya hapimwa ubuziranenge koko, RBS hari ibyo itarageraho.
bashake uwari engenieur wiyi nzu.
Mu by’ukuri inkuru y’iyi mpanuka irababaje.Adamu na Eva barakadukoze.
Ariko se ko iyi nzu yari igorofa nkaba nta fer a beton mbona, wa nzu we wari usondetse pee! Nyirayo yashakiye ubwinshi mu mazi none ahitanye abantu.
eeh omuganda walukagga yayimba nti tomara agasoma,orwo eyayiga accounting osanga ngarimukuzimba, naye mbabi nga kitalo nyo. walumbe zayya
Mbanje kwihanganisha imiryango y’ababuze ababo. Wowe usomye iyi nkuri mpuriza izi nyandiko zombi:1.”Police iremeza ko batatu aribo baguye muri iyi mpanuka” 2.”Amakuru agera ku Umuseke.rw ni uko umubare munini w’abantu bitabye Imana bari bamaze kuvanwa munsi y’iyi nyubako yari igeze ku igorofa ya kane yubakwa”.Tuvuge se ko ibyo polisi yavuze atari ukuri??
Aya mafoto ntabwo ari clear, igorofa yari yubatse n’ibiti gusa?
Pole sane! kwihangana guturuka k`Uwiteka kumanukire.
Abanyarwnda twese twihangane
Inzu zubakwa zijye zikurikiranwa zibe zijuje ubuziranenge. Ibaze igihombo biteye nyirinzu ndetse no guhekura igihugu. Ni ngombwa ubu yari afite ideni rya banki kandi rizishyurwa!
Engineer[supervisor] uwo amenyekane atazasenya ninzu zabandi naba akize ibyo,kuko ndabona atavugwa.kandi agomba kumenyekana
Abagura za Ingeniorat bamenykane na institutions zibaha impamyabumenyi
Dukomeje kwihanganisha abagiho ingaruka n’iyi mpanuka idasanzwe,iyi mpanuka benshi batangaza ko iri imwe mumpanuka zikomeye zibasiye amazu mukarere ka nyagatare.
Ndashimira cyane ubuyobozi bw’intara ya East, ubuyobozi bwa gisirikare na police, ndashimira cyane akarere ka Nyagatare ubufatanye bagaragaje muri iki gikorwa cy’ubutabazi.Turashimira cyane byimazeyo ibigo byigenga n’ubuyobozi bwabyo imbaraga urukundo bagaragaje muri iki gikorwa, aha Twavuga nka REAL CONTRACTORS LTD yahagaritse akazi ikazana ibikoresho(projectors (amatara), amasuka n’ibitiyo..) abakozi barenga makumyabiri (20)ihemba hamwe nabayobozi babo. EAGI URUGANDA RW’AMAKARO aho bazanye amamashini manini abiri yatangije akazi muri iki gikorwa hamwe na compressor n’abakozi barwo hamwe nabayobozi babo.
turashimira kdi umuryango wa CROIX ROUGE wifanyije natwe mubutabazi turashimira kandi byimazeyo uruhare rwabaturage ba Nyagatare muri iki gikorwa cyo gutabara aho wasangaga abaturage bataryanye kugeza aho imirimo yo gutaburura abari barengewe yarangiriye.
Imana ihe iruhuko ridashira abatakarije ubuzima bwabo muri iyi mpanuka. Turasaba RETA kugira icyo ibikoraho nkuko Minister w’intebe yabivuze,batange impozamarira kumiryango y’aba bantu,insurance yishure ibyangirikiye aha niba nyir’ inzu yari yarayishinganishije. Ndashimira abantu bose batabaye atari gusa ingabo na polisi, ibigo bitagengwa na Reta bikorere muri Nyagatare District hamwe n’abantu kugiti cyabo bifatanije muri iki gikorwa.
HAAHAHHAAHAH MURI DR CONGO Radiookapi iti abantu 100 bapfiriye mu nyubako yaguye i Kigali!!!!!
Imagine kweli!!!! Oooohhh Congo
mwatweretse ifoto yayo itaragwa niba hari uwaba ayifite!
Ubwo se ntayo uri kubona aho hepfo. Niyo photo ya nyuma kuri iyo nkuru.
ARIKO TURASABA LETA KUJYA IKURIKIRANA UBUSHOBOZI BWABA ENGENIERE KUKO NTABWO TUZAKOMEZA GUTAKAZA UBUZIMA BWABANA BACU AKA KAGENE!
DUHORA TWUMVA INZEGO ZIHANA NDETSE ZIGAKURIKIRANA ABAGANGA BAGIRA UBURANGARE KU BARWAYI.KUKI ABUBATSI BO BADAKURIKIRANWA KO BYOSE ARI UBUZIMA BWABANTU?BIRABABAJE PE
TWIHANGANISHIJE IMIRYANGO YABUZE ABABO.
Twifatanije n’ababuze ababo muri iki gihe gikomeye cy’akababaro.
ntakundi imana ibacyire.
umunsi wabo wariwageze.imana ibahe iruhuko ridashira.
yoo birababaje ariko mwihangane banyarwanda mwese cyane cyane ababuze ababo
Iruhuko ridashira mwa nzirakarengane mwe!diplomes z’impimbano aho bukera ziramara ibintu!ntiwambwira ukuntu inzu ipfa kugwa nta gishyitsi kibaye!
Nubwo haba habaye ibyago,nterwa ishema n’ukuntu inzego zishinzwe umutekano,RDF na RNP batabarana ibakwe. abagwiriwe n’aka kaga bihangane bakomere mu bihe bitoroshye nk’ibi.
Uyu mugabo yubatse inzu ya make? wagira ngo ni runonko!Akurikiranwe rwose, ariko ubwo wanga….. ari uwo hejuru ntacyo yaba!
Nyirayo akurikiranwe nkuko byagendekeye RWIGARA ASSINAPOL wamaze hafi icyumweru ahigwa bukware nabasilikare bakuru bakabijyenderamo;Sam Kaka akurwaho ikizere mu nteko ngo yamukingiye ikibaba mwibukeko kandi nawe yarafite supervisor
Pole sana ndugu zetu wa Nyagatare, lakini tajiri mwenye nyumba inabidi awajibike.
Ndashaka gusubiza uwiyise kwihangana RBS yatanze amabwiriza kubakoresha amatafari ya blocs na blics ndetse hari nibwiriza ry’ubuziranenge risobanura uko zizajya zikorwa uturere turazifite n’imijyi kndi RBS ipima buri gikoresho cyose cy’ubwubatsi ngo irebe ko cyujuje amabwiriza y’ubuziranenge none se nyirinzu niba atarisunze RBS ngo apimishe ibyo agiye gukoresha, uhereye kuri blocs, fer a beton, amabati, byose ko bipimwa akaba atarabikoze uturere tukaba dufite amabwiriza ndetse na Rwanda Housing Athority urumva RBS yakora iki kirutaho? ahubwo inzego z’ibanze z’inyagatare zihanwe kubera uburangare none se bubaka etage bayubakishije ibikoresho bidapimwe bate kndi bafite amabaruwa ya avertissement RBS yatanze? Ababuze ababo bihangane harimo uburangare bw’abayobozi pe Imana yakire izo nzirakarengane
Abashinzwe kugenzura inyubako nibajye basenya izimeze nk’iyi mbere y’igihe aho kwirirwa biruka kuzikomeye no kuzisenya kandi barabahaye ibya ngombwa
Bangladesh haguyemo 1000 cy,abantu !! nukwihangana ntakundi ariko ibi nibyabindi bita gupyeta!!!
Imana ihe iruhuko ryiza abaguye muri iyi mpanuka kandi ababuze ababo ni bihangane kimwe n’abagize uruhare rwogutabara abandi Dukomeze umutima wo gutabarana.
Ababuze ababo bihangane.ababishinzwe bakurikirane ingenier wifiya gorofa yaguye kuko birakabije.inzu ifite inkingi za beto igwa gute ko bidasobanutse
Ababuze ababo bihangane.ababishinzwe bakurikirane ingenier wiriya gorofa yaguye kuko birakabije.inzu ifite inkingi za beto igwa gute ko bidasobanutse
kabisa engineer w’iyinzu mumuhane byimazeyo;please ntimugahanishe inkoni izamba kuko abanyarwanda badushizeho kubera inzu n’imihanda by’inshinw!!!!!!!!!!
Dukomeje kwihanganisha abagiho ingaruka n’iyi mpanuka idasanzwe,iyi mpanuka benshi batangaza ko iri imwe mumpanuka zikomeye zibasiye amazu mukarere ka nyagatare.
Ndashimira cyane ubuyobozi bw’intara ya East, ubuyobozi bwa gisirikare na police, ndashimira cyane akarere ka Nyagatare ubufatanye bagaragaje muri iki gikorwa cy’ubutabazi.Turashimira cyane byimazeyo ibigo byigenga n’ubuyobozi bwabyo imbaraga urukundo bagaragaje muri iki gikorwa, aha Twavuga nka REAL CONTRACTORS LTD yahagaritse akazi ikazana ibikoresho(projectors (amatara), amasuka n’ibitiyo..) abakozi barenga makumyabiri (20)ihemba hamwe nabayobozi babo. EAGI URUGANDA RW’AMAKARO aho bazanye amamashini manini abiri yatangije akazi muri iki gikorwa hamwe na compressor n’abakozi barwo hamwe nabayobozi babo.
turashimira kdi umuryango wa CROIX ROUGE wifanyije natwe mubutabazi turashimira kandi byimazeyo uruhare rwabaturage ba Nyagatare muri iki gikorwa cyo gutabara aho wasangaga abaturage bataryanye kugeza aho imirimo yo gutaburura abari barengewe yarangiriye.
Igorofa ya rukarakara!!!!!?
Comments are closed.