Mahoko: Barinubira ibicuruzwa bifite umwanda ukabije
Abaturage bakora imirimo y’ubucuruzi muri santeri ya Mahoko bakomeje kwinubira imwe mu myitwarire y’abacuruzi bagenzi ba bo bacuruza ibijyanye n’amafu y’imyumbati, ibigori, amasaka n’ibindi ngo kuko usanga ibi biribwa bifite umwanda ukabije.
Bavuga ko ibyinshi muri byo bicururizwa mu muhanda rwagati,imodoka zatambuka ugasanga bisigayeyo ivumbi, amafu yo ngo yivanga n’umukungugu hanyuma bakagurisha abaturage.
Kwinuba, kwivovota no guterana amagambo hafi no gufatana mu mashati nibyo biri kugaragara muri iyi santeri ya Mahoko ku muhanda werekeza mu Murenge wa Nyabirasi, ariko uyu muhanda ukaba unyura hagati y’amazu y’ubucuruzi, unanyuramo imodoka nyinshi zitumurira umukungugu muri ibi biribwa.
Aha n’abacururiza muri za butiki bavuga ko baza mugitondo bambaye imyenda isa neza bagataha yabaye umweru kubera ifu yirirwa ibatumukira.
Kubera uyu mukungugu usanga abacuruzi n’abaguzi baterana amagambo, abaguzi bavuga ko baba gurisha ifu yuzuye imisenyi bamwe bakavuga ko byatumye abana babo baburara.
Umucuruzi ukora ubucuruzi bwa materefoni utarifuje ko amazina ye atangazwa yavuze ko batakambiye ubuyobozi bw’Umurenge ntibyagira icyo bitanga yagize ati:”Twirirwa duhanganye, duterana amagambo n’abacuruza amafu bitewe n’uko batumurira ifu mu bicuruzwa byacu wibaze nawe buri minota mirongo itatu duhanagura terefone ziba zuzuyemo ifu”.
ikindi kandi ni nako tuba dukiranura abashyamiranye, aturuka k’ubufu burimo amabuye n’umusenyi tukaba dusaba ubuyobozi kuturenganura, ifu ntiyegerane n’amabutiki n‘utubari.
Twifuje kumenya icyo ubuyobizi bw’Umurenge wa Kanama bubivuga ho umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge Sebikari Munyanganizi Jean avuga ko ikibazo bakizi ariko bari gushaka aho bazimurira abo bacuruzi.
Akomeza avuga ko babanje kubakoresha inama kugira ngo babibumvishe neza anabasaba kutabangamirana ababwira ko mu gihe gito ibibazo bizakemuka .
MAISHA Patrick
UM– USEKE.RW
0 Comment
Nibyo koko umwanda urahari noneho ubu byarushijeho kubera izuba nu muyaga noneho ubu turi gukoropa kabiri kumunsi kuzana umwambaro wumukara byo nikibazo kuko utaha wabaye umweru
Comments are closed.