Ndago: Abaturage barataka kwivuriza kure
Abaturage batuye mu kagari ka Ndago mu Murenge wa Rusarabuye mu Karere ka Burera, ho mu Ntara y’Amajyaruguru bahangayikishijwe n’ ikibazo cyo kwivuriza kure.
Aba baturage bavuga ko kwivuza bibasaba gukora urugendo rurerure kugira ngo bagere aho bivuriza ku bitaro bya Kirambo. Aho bavuga ko bibasaba guheka abarwayi mu ngobyi bityo bamwe muri bo bakagirira ibibazo mu nzira nk’uko Orinfor ibitangaza.
Abaturage batuye muri aka kagari gakora ku kiyaga cya kivu bavuga ko bakeneye Ikigo Nderabuzima hafi ya bo kugira ngo bibagabanyirize urugendo bakora bagiye kwivuza, aho berekeza ku bitaro bya Kirambo byitwa ko ari byo biri hafi.
Bavuga ko iyo habonetse umugore ufatwa n’inda ngo akenshi ashobora ku byarira mu nzira.
Bakomeza bavuga ko bakeka ko ikintu gituma batagezwaho Ikigo Nderabuzima mu buryo bwihuse ari uko umuhanda werekezayo utameze neza, ngo kuko n’imbangukira gutabara itabona aho ica mu gihe yaba ije gutabara.
Gusa ariko ubuyobozi bw’Aka karere bwo buvuga ko umuhanda atari wo mbogamizi, avuga ko ko gahunda bafite ari iyo kugeza ibigo Nderabuzima muri buri Kagali, aba baturage bakaba basabwa kuzabigiramo uruhare.
UM– USEKE.RW
0 Comment
ndatekereza ko atari hafi y’ikiyaga cya kivu ahubwo ni ikiyaga cya BURERA,kokoi Ndago ni kure y’ayo mavuriro yavuzwe.cs kirambo,mucaca butaro na ntaruka.
Comments are closed.