Digiqole ad

Kayonza: Batanu bafungiye kwica imbogo ebyiri

Kuva ku cyumweru gishize, abagabo batanu bari mu maboko ya Polisi  y’Igihugu bakekwaho guhungabanya umutekano no kwica inyamanswa zo muri pariki y’Akagera zirimo imbogo ebyiri.

Akarere ka kayonza
Akarere ka kayonza

Supt. Steven Gaga, Umukuru wa Polisi mu Karere ka Kayonza yavuze ko aba bagabo bafashwe bamaze kwica imbogo ebyiri bagafatanwa ibiro birenga ijana by’inyama z’imbogo.

Abatawe muri yombi ni Nsengimana Jean Claude w’imyaka 33, Nduwamungu Jean Bosco w’imyaka 22, Shyaka Samuel w’imyaka 27, Kalisa Jean de Dieu w’imyaka 28 na Mutabaruka Silvan w’imyaka 47 bafatiwe mu Kagari ka Kageyo, Umurenge wa Mwiri, mu Karere ka Kayonza bafashwe bava guhiga muri Pariki y’Akagera.

Inzego z’Umutekano mu Karere ka Kayonza zivuga ko ibibazo by’abahigi bajya muri Pariki y’Akagera bakica inyamanswa cyane cyane iziribwa, hanyuma bakikorera inyama zazo bakazizana kuzicuruza mu baturage n’utundi turere duhana imbibi n’iyi pariki.

Abafashwe baramutse bahamwe n’iki cyaha cyo gushimuta no kwica inyamanswa zo muri pariki y’Akagera bashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’icumi n’amafaranga ari hagati y’ibihumbi 500 na Miliyoni eshanu.

UM– USEKE.RW

 

0 Comment

  • Nimuce inkoni izamba ntibazongera mubasinyishe,rwose inzara nimbi yagutera gukora icyaha surtout ufite abana barimo barira nawe urabonako umuntu kwishora muri parc ibamo ibisimba by’amoko yose n’intare nuko yari yabuze icyo aha umwana akemera akihamba ati ninshaka mpfe cg nkire ariko abana babone icyo barya.uwo muntu atandukanye nujya kumena inzu akica n’abantu.kandi bazihana nimuce inkoni izamba

Comments are closed.

en_USEnglish