Abasirikare ba Zambia baje mu Rwanda kwiga uburyo bushya bwo gusiramura
Abasirikare batandatu bo mu gihugu cya Zambia bari mu ruzinduko mu Rwanda aho baje guhugurwa ku buryo bwo gusiramura umugabo hadakoreshejwe ikinya kandi usiramuwe agakira mu gihe gito ‘Pre pex’.
Aba basirikare bayobowe na Brig Gen Dr A P Mulela bageze mu Rwanda kuri iki cyumweru baje mu mahugurwa y’iminsi itatu aho bazigishwa bakanasobanurirwa uko ‘Pre pex’ ikorwa, uburyo bwo gusiramura abagabo hadakoreshejwe ikinya.
Brig Gen Dr A P Mulela avuga ko bishimiye kuza kwigira ku bitaro bya gisirikare by’u Rwanda uburyo bwo gusimaramura hadakoreshejwe ikinya.Agira ati:”Tumvise ko ibitaro bya gisirikare by’u Rwanda bikoresha ubu buryo twumva twaza kubigiraho , kugira ngo duhererekanye ubumenyi n’ubunararibonye, maze natwe tuzajye ku bishyira mu bikorwa I wacu muri Zambia”.
Akomeza avuga ko icyatumye bitabira kuza kwiga ubu buryo bushya bwo gusiramura ari uko gusiramura ari bumwe mu buryo bukoreshwa bwo gukumira icyorezo cya SIDA.
Lt Col Dr J. Paul Bitega umuganga mu Bitaro bya gisirikare by’u Rwanda wakoze ubushakashatsi mu gusiramura hakoreshejwe uburyo bwa ‘PrePex’ avuga ko ubu buryo bukoreshwa mu gusiramura abagabo bumaze imyaka itatu butangiye mu Rwanda kandi ngo umwihariko bufite ni ukuba budasaba ibikoresho bihenze cyangwa se ubumenyi buhanitse .
‘PrePex’ bumaze gukwirakwira mu bihugu bitandukanye nka Botswana, Zimbabwe, Mozambique, Uganda, Kenya, U Rwanda none bugiye gutangizwa no mu gihugu cya Zambia.
UM– USEKE.RW
Source: MINADEF
0 Comment
iki nicyo gihe kugirango ingabo z’u rwanda zereke amahanga ko zitazi kurasa gusa ahubwo zifite ubundi buhanga bunyuranye bwo gufasha igihugu ndetse no guteza imbere ndetse n’imibereho y’abaturajye imbere binyuze mu bundi buryo bwose bushoboka kugirango iterambere rirambe, niho rero ingabo z’u rwanda zigeze zibera urugero rwiza ibindi bihugu ndetse zikanabigisha uburyo bwo kurinda abaturage b’ibihugu byabo bababungabungira ubuzima.
Nizereko batazabigisha gukona abakene
munsobanurire ukuntu basiramura badateye umuntu ikinya ese ubu ntibibabaza cyane kurusha mbere bakoresheje ikinya, ise bitwara nka mafaranga angahe? ni nkibihe bitaro bibikora?. murakoze kumpa ubusobanuro
Bage babishyura ntacyubu cyubuntu .
Murakoze kuri aya makuru, ariko Abanyarwanda nta makuru ahagije dufite kuri ubu buryo bwo gusiramura kandi ari ubushakashatsi bwakozwe n’Abanyarwanda, none tukaba tugeze kubwigisha amahanga na hano iwacu abantu batarabisobanukirwa neza. Ese ubu buryo bwaba bwaratangiye gukoreshwa mu Rwanda? Ese hamaze gusiramurwa abangana iki muri ubwo buryo? Ese abamaze gusiramurwa batyo nta zindi ngaruka bahuye nazo? ibibazo ni byinshi, Umuseke namwe mudushakire amakuru arambuye kuri ubu buryo bwo gusiramura kugira ngo Abanyrarwanda babikeneye babwitabire, niba kandi bigaragaye ko ari bwo bwiza mukangurire abantu babwitabire, aho kujya kuri cya gishinge kibabaza kubi no kubagwa.
Kuri ayo makuru yo gukebwa (gusiramura) hakoreshejwe uburyo bushya mwareba hano: http://umuseke.com/uburyo-bushya-bwo-gusiramura-mu-guhashya-icyorezo-cya-sida-mu-rwanda/
Comments are closed.