Digiqole ad

U Rwanda rwegukanye igihembo mpuzamahanga mu Ikoranabuhanga

U Rwanda rwegukanye igihembo mpuzamahanga kizwi nka “WSIS Project Prizes” cy’umwaka wa 2013, mu cyiciro cy’Itangazamakuru kubera umushinga wa ‘Africa Digital media Academy’ watangije mu mwaka ushize. Uyu mushinga ukaba ufasha urubyiruko kwiga gutunganya amashusho agezweho biri no mu rwego rwo guhanga akazi

Umunyeshuri ari kwiga uko amashusho atunganywa
Umunyeshuri ari kwiga uko amashusho atunganywa

U Rwanda rwegukanye iki gihembo kuwa mbere tariki 13 Gicurasi 2013, mu nama mpuzamahanga ku Ikoranabuhanga n’Isakazamakuru’ World Summit on Information Society (WSIS)’ yatangiye kuri uyu wa mbere tariki 13 Gicurasi ikazagera tariki 17 i Genève  mu Busuwisi.

Iyi nama ihuza Abaminisitiri bafite ikoranabuhanga mu nshingano zabo b’ibihugu 140, inzobere mu by’ikoranabuhanga n’itumanaho, sosiyete sivile, ibigo n’amakompanyi afite aho ahuriye n’ikoranabuhanga n’itumanaho.

WSIS Project Prizes ni ibihembo bitegurwa n’ihuriro mpuzamahanga ry’ikoranabuhanga mu itumanaho” International Telecommunication Union (ITU)”, bikaba  bihatanirwa buri mwaka bigatangwa nk’ishimwe ry’ikirenga ku ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga n’indi migambi itandukanye ishimangira intego za WSIS zo kuzamura uruhererekane rw’amakuru n’itumanaho mu ikoranabuhanga mu byiciro bitandukanye nk’Itangazamakuru, Ubuhinzi n’ibindi.

Kimwe mu byatumye u Rwanda ruhabwa iki gihembo ni umushinga witwa “Africa Digital media Academy (ADMA)”  ugamije kongerera abanyeshuri ubumenyi buhagije mu gutegura no gutunganya amashusho n’ibindi byose biri mu buryo bugezweho “digital” mu itangazamakuru, ukaba ukorera i Kigali ku bufatanye bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro (WDA), Pixel Corps Ltd n’abandi.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi, Jean Philbert Nsengimana yavuze ko uyu mushinga ari indi ntambwe u Rwanda rwateye mu kugera ku ntego rwihaye yo gukoresha ikoranabuhanga mu itumanaho, mu burezi no gusakazamakuru hagamijwe guhanga imirimo ku rubyiruko.

Minisitiri Nsengimana kandi yavuze ko u Rwanda rwagabanije ikigereranyo cy’ubusumbane mu kugera ku makuru mu banyarwanda (digital divide).

U Rwanda rwahawe iki gihembo, umushinga warwo utoranijwe mu mishinga 280 yari yaturutse mu bihugu 64 byahatanaga

Vénuste Kamanzi
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • am happy kuko niga ADMA (hariya hatumye batanga igihembo) byo abatype batwigisha ni aba professionals (from NASA,…) abandi bakoze ama movies nka za spiderman, star wars,…..

  • congratulation to MYICT, mukomereze ahorwose kandi nta gushidikanya ko muzagera kure rwose n’ibi itaribi muzabigeraho kuko muri abakozi cyane kandi muri determine.

  • ibi ni ibyo kwishimirwa n’abanyarwanda bose, kandi biri guhesha isura nziza igihugu cyacu, agaciro n;akabanyarwanda twese kandi ishema rigera kuri buri munyarwanda aho ari hose, mukomereze aho kabisa.

  • well done myict. keep it up!!

  • ubumenyi butangwa binyuze muri uyu mushinga wa Africa Digital media Academy ni iby’igiciro gikomeye,bizafasha guhanga imirimo mishya itari isanzwe igaragara mu gihugu bigabanye umubare w’urubyiruko rutagira akazi.

  • njya mbona ibihembo byahatanirwa byose ku mugabane w’afrika mu ikoranabuhanga urwanda rwabyegukana byose,kuko twateye intambwe igaragara kandi mu gihe gito.

  • right. step by step until will be a hub of Africa.

  • Ibyo byose byiza tubigeraho kubera umubyeyi mwiza dufite,umubyeyi ukunda urwanda n’abanyarwanda, umubyeyi arazwa inshinga n’imibereho myiza yabanyarwanda bose. Dukomeje kumushigikira muri byose ibikombe n’ibihembo ntituzabibura.
    Umubyeyi wacu dukunda Prezida Paul Kagame Imana nyagasani yahanze u Rwanda ikuturindire iguhe amahoro,ubuzima bwiza kugirango dukomeze kugera kubyiza utwifuriza. Turagushigikiye kandi tukuri nyuma.

Comments are closed.

en_USEnglish