LONI irakangurira abantu kurya udusimba duto mu kurwanya inzara
Raporo nshya yashyizwe ahagaragara n’Umuryango w’Abibumbye iragaragaza ko Kurya udusimba duto ngo bishobora gufasha mu kurwanya ikibazo cy’ inzara cyugarije isi .
Iyi raporo iragaragaza ko kurya utu dusimba bishobora gufasha kongera ibyerekeye imirire bikanagabanya ikibazo cyo guhumanya ikirere.
Iyi nyigo ikomeza ivuga ko kugeza ubu abantu babarirwa muri miliyali ebyiri bamaze kwitabira iyi gahunda yo kurya ubu bwoko bw’udusimba.
Inswa ndetse n’ ibinyamunjongorerwa nitwo dusimba dukunze kwifashishwa kugira ngo iri funguro rigezweho riboneke, ibi bikaba bikubiye muri raporo y’ Umuryango ushinzwe ubworozi bw’ udusimba duto, aho uyu muryango uvuga ko uhangayikishijwe n’ umutekano w’ utu dusimba bitewe n’ iyi ndyo nshya, aho babona ko utu dusimba twaba tugiye kuharenganira.
Raporo ya ONU kandi isobanura neza ko ubu bwaba ari uburyo bwiza bwo guhashya ikibazo cy’ imirire aho ivuga ko utu dusimba tuboneka ahantu hose ku isi, turimo intugamubiri zikomeye ikindi kandi ngo utu dusimba tunororoka vuba kandi cyane. Ikomeza ivuga ko hakoreshejwe ubu buryo nta n’ ibibazo biterwa n’ imirire mibi byakongera gupfa kugaragara.
Niyonkuru Martin
UM– USEKE.COM
0 Comment
ariko abantu barasensa pe abantu b’abagabo bakirirwabicaye bajya inama y’ukuntu bagiye kurya les insectes ibinyabwoya,amasazi and so on… gusa birasekeje cyakora ntibizagere mu Rwanda
Ntiubigutangaze pe, kuko muri RDC barya za chenilles, ndetse zirabahenda cyane, kandi koko bikarwanya bwaki mu bana ba rubanda rugufi! None se Bwaki niyo wahitamo ngo aha batazabona wariye ka chenille!Hirya aho kwa ba SEBO, njya nsanga ku muhanda no mu masoko utwo dusimba bita inswa n’Isanani ari imari ishyushye, zirabatunze kandi nyamara si uko bashonje, dore basagurira n’amasoko y’i Rwanda mu bindi duhuriyeho kurya!!!
Mubohereze muri cartier yacu hateye imibu!
Murumva bahu! N’ubushishi bwanzengereje munzu? Banyegereze ayo madorari mbakure hasi ku iposho wana.
Comments are closed.