Digiqole ad

Tumenye amataratara yitwa Google

Mu nkuru iboneka  mu kinyamakuru kitwa Technology gikorera ku murongo wa interinte cyandikwa n’abahanga mu bya siyansi  bo mu gihugu cy’Ubwongereza, kuwa 28 Mutarama 2013  cyasohoye inkuru ivuga ukuntu ‘Larry Page’  na ‘Sergey Brin’ bafotowe n’abapaparazi batembera  muri Wallstreet , Sergey Brin yambaye  ayo mataratara yitwa ‘Google Glasses’.

Google Glasses
Sergey yambyaye Google Glasses

Ubundi’ Google Glasses’ ni amataratara  avugwaho ko ashobora kongerera umuntu gutekereza neza  iyo ayo mataratara  ahujwe n’umurongo wa interinete  idakoresha umugozi wa Wi-Fi, ashobora kwereka uyakoresha amakuru ajyanye n’ibyo ari kureba, harimo aho biherereye, akanamenya  amoko yabyo neza.

Ngo kubera mudasobwa ziri muri aya mataratara ahagana inyuma  ndetse na ‘camera’  bishobora gutuma uyakoresha asangiza amakuru n’abandi bari kure y , bigaragaza ko Google imaze gukataza mu ikoranabuhanga.

Nk’uko iki  Kinyamakuru kibivuga  ngo abantu bashobora gutekereza ko ari amakabyankuru (sci-fi:science fiction) Gusa  ariko na none aya mataratara yibazwaho byinshi.

Uwitwa Prof Sherry Turkle wo muri MIT(Massachusetts Institute of Technology) aherutse kwandika ko abantu bamaze kubatwa no gukoresha ikoranabuhanga  mu cyo yise “Always on”, aho avuga ko amataratara ya Google ari ingaruka zibyo byose bijyanye no gukunda ikoranabuhanga  birenze urugero.

Yagaragaje ko abantu muri rusange batakimenya igihe bakwiriye kugenera ikoranabuhanga  n’icyo bagenera ubuzima bwabo bwite.

Nk’uko akomeza abyemeza avuga ko  bikabije ngo kuko muri iki gihe hariho abantu  babyuka mu gicuku bagacana mudasobwa  cyangwa ‘Ipad’ kandi arushye akeneye kuruhuka.

Nizeyimana Jean Pierre
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Abonekahe mu Rwanda?

  • what prof. Sherry said is true 100%. technology now days takes our daily life where partners are even no longer have their time to share a small dialogue, in church p’ple chatting!!!

  • nihe twayasanga ngo wenda natwe, tujye tureba ibigezweho

Comments are closed.

en_USEnglish