Digiqole ad

Imyiteguro ya ‘Rwanda Day’ London igeze ku musozo

Abategura igikorwa cya ‘Rwanda Day’ kizabera i London mu gihugu cy’Ubwongereza tariki ya 18 Gicurasi 2013 baratangaza ko imyiteguro isa n’igeze ku musozo.

'Rwanda Day' London
‘Rwanda Day’ London

Mugabo Ignatius umwe mu bategura iki gikorwa kizitabirwa n’abantu bagera ku bihumbi bitatu avuga ko imyiteguro imeze neza ndetse n’Abanyarwanda baba mu Bwongereza no ku mugabane w’Uburayi muri rusange barimo kwiyandikisha ku bwinshi kugira ngo bazabone uko bitabira iki gikorwa.

‘Rwanda Day’ ni igikorwa kiba rimwe mu mwaka kigahuza Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ziba ku mpande zitandukanye z’isi kugira ngo bashimangire indangagaciro z’igihugu cyabo , bishimire  iterambere igihugu   kigezeho  ndetse banabone umwanya wo kuganira  ku cyakorwa kugira ngo U Rwanda rukomeze gutera imbere nk’uko ‘The Newtimes’ dukesha iyi nkuru kibitangaza.

Mugabo agira ati:”Abanyarwanda bari inaha barishimye cyane kandi biteguye kwakira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame n’abazaba bamuherekeje.Twagerageje gutumira abanyarwanda baba mu bihugu duturanye birimo Ububiligi, Ubufaransa, Ubuholandi na Scandinavia n’inshuti z’u Rwanda zituye muri ibi bihugu”

Bimwe mu bintu bizabera muri iki gikorwa n’Imurikagurisha ry’Ubucuruzi, Ijambo ry’Umukuru w’Igihugu aho azabazwa ibibazo akanabisubiza ndetse hazaba n’ikiciro cy’imyidagaduro aho abahanzi batumiwe muri iki gikorwa bazasusurutsa abazitabira iki gikorwa.

Arongera ati:”Muri rusange iki gikorwa kigamije guha umwanya Abanyarwanda baba banze y’igihugu kuganira imbona nkubone n’abayobozi bakuru babo, bavuga ku bibazo bafite n’uburyo bazamura iterambere ry’U Rwanda. Kiba kandi kinagamije gushishikariza Abanyarwanda baba hanze y’igihugu kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu bavukamo”.

Nkurunziza Williams, uhagarariye  u Rwanda mu Bwongereza avuga ko ibyishimo  byo kwakira umukuru w’igihugu ari byinshi mu banyarwanda baba mu Bwongereza, bakaba kandi ngo banishimiye ko ari bo bakiriye iki gikorwa muri uyu mwaka wa 2013.

Igikorwa nk’iki giheruka kubera i Boston muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho ibihumbu n’ibihumbi by’Abanyarwanda baba hanze bahahuriyeyo bakaganira n’umukuru w’igihugu.

UM– USEKE.COM

 

en_USEnglish