Zimwe mu mpamvu zituma abashakanye bashobora gutana mu gihe batabyitwayemo neza
Nk’uko Docteur Dean Edell uvugwa mu kinyamakuru Réveillez-Vous! cyo Ku wa 8,Mutarama 2001 abivuga ngo biroroshye gusinyira ko wemeye kubana n’undi muntu ubuzima bwawe bwose kurusha gukorera Permis ya gutwara ikinyabiziga.
Ibi birumvikanisha ko byorohera abantu benshi kwiyemeza gushakana kandi wenda batafashe umwanya uhagije wo gusesengura ibintu byose bijyanye n’uwo mushinga uzamara igihe kirekire kandi uhenze cyane.Ariko na none ngo urukundo ni indwara y’umutima, ngo ‘ni icyorezo kitagira uwo gisiga’ nk’uko ‘Eurade Mboneye’ yabiririmbye mu ndirirmbo ye ‘Umutashye’.
Gusa ariko ubushakashatsi bwabyerekanye, ngo gufata umwanzuro nk’uyu ejo ukagenda nabi bishobora gutera kwishinja icyaha bidashira. Bishobora ndetse no gutuma umuntu arwara indwara zo mutwe urugero nk’indwara y’agahinda gakomeye(dépression) ifata abantu bakuru.
Ariko se ubundi ibi byose biterwa n’iki? Abenshi mu bashakashatsi bavuga ko mu mpamvu nyinshi zibitera harimo n’izi:
1. Ntabwo ariko na bitekerezaga!(Kwibeshyanaho)
Iyo umusore n’inkumi bakirambagizanya, buri wese ku giti cye aba yumva ko mugenzi we ari we muntu mwiza ubaho, haba mu mico no mu gihagararo.Ariko uko igihe gihita usanga hari ibintu umwe cyangwa undi agenda abona ku wundi bituma atakimwishimira nk’uko Roza umwe mu bakobwa twaganiriye abitangaza.
Agira Ati: “Mbere nabonaga Joseph (umugabo wanjye) ari we musore ufite imico mwiza kurusha abandi,ariko nyuma nasanze hari ibyo ntari muzi ho bingora kubyakira gusa ubu ngerageza kumufata uko ari kuko kuko ari umugabo wanjye”
2.Nta kintu na kimwe duhuza!(Gutandukana mu mico)
Undi muhanga mu mibanire y’abantu(Sociologist) witwa Docteur Aaron Beck uvugwa na none muri cya kinyamakuru yemeza ko bidafata umwanya munini kugira ngo abashakanye babone ko hari ibyo batandukaniyeho.Yongeraho ko bibagora guhuza ibyo batandukaniyeho n’ibyo bahuje ku gira ngo babane mu mahoro .
3. Ntabwo akinshishikaje na gato ni nk’abandi bose! (Guhararukwana)
Ngo abenshi babana barabanjye kuryamana barangiza bakambikana impeta yo kudahemukirana haba imbere y’amategeko ya Leta n’ imbere y’Imana kubayemera, bituma abashakanye bahararukana mu buryo bwihuse aho buri wese yirengagiza icyatumye babana maze bakagatangira kubana by’amaharakubiri. Ibi birababaza cyane kandi bigateza urujijo kuko usanga harimo urwango rucecetse ruvanze n’urukundo rwa nyirarureshwa.
Nizeyimana Jean Pierre
UM– USEKE.COM
0 Comment
Mubitera abantu benshi guhararukanwa harimo kuba barararanye kenshi mbere yo kubana nk’umugore n’umugabo. ndagira abasore benshi kwirinda uyu mutego wa satani kuko atangira aberekako ari inshuti magara nyuma akereka buri umwe ko uko babanaga ariko yabanaga n’abandi. Bigatera guhararukanwa.
Comments are closed.