Digiqole ad

Musanze: Babiri batawe muri yombi bakurikiranyweho kunyereza miliyoni 57

Abakozi babiri b’ikigo Nderabuzima cya Muhoza mu Karere ka Musanze ho mu Ntara y’Amajyaruguru batawe muri yombi na Polisi bakurikiranyweho gushaka kunyereza amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 57.

Kalinda na Murwanashyaka kuri  sitasiyo ya Polisi ya Muhoza
Kalinda na Murwanashyaka kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhoza

Aba bakozi ni Kalinda Mugisha John wari ushinzwe ubwisungane mu kwivuza mu kigo nderabuzima cya Muhoza na Murwanashyaka Fabrice wari asanzwe ari umucungamutungo w’iki kigo nk’uko Poilisi mu Karere ka Musanze Ibitangaza.

Aba bagabo bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Muhoza bakurikiranyweho kwiba amafaranga y’u Rwanda miliyoni 17 no kubitsa andi miliyoni 40 kuri konti bifungurije mu FINA BANK mu buryo butazwi n’ubuyobozi bw’ikigo ngo kuko ubundi cyo cyari gisanzwe gifite konti muri Banki ya Kigali (BK).

Polisi kandi ivuga ko aba bagabo bihaye ubushobozi bwo kubitsa no kubikuza amafaranga y’ikigo nderabuzima bigana umukono w’umuyobozi mukuru wacyo.

N’ubwo ubuyobozi bw’ikigo Nderabuzima cya Muhoza cyashyizeho abantu bagomba kugenzura niba uyu mubare  w’amafaranga ariwo wibwe n’aba bagabo wonyi , Kalinda na Murwanashyaka no bemera icyaha bakanasaba imbabazi.

Chief Spt Gahima Francis , Umuvugizi wa Polisi mu  ntara y’amajyaruguru , avuga  ko   koko abo bagabo bari mu maboko ya polisi, akaba ashimira  abaturage batanga amakuru yerekereranye n’ abantu bangiza  umutungo w’igihugu.

Aba bagabo nibaramuka bahamwe n’icyaha, bazahanwa n’ingingo ya 609 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, aho ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3,00,000) z’amafaranga y’u Rwanda.

UM– USEKE.COM

 

en_USEnglish