Digiqole ad

Burera: Urubyiruko rwiteguye kubaka u Rwanda rwiza

Kuwa Gatandatu, tariki ya 11 Gicurasi 2013 mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru habereye igikorwa cyo kuganira hagati y’urubyruko ku mateka yaranze u Rwanda mu kureba uko hubakwa ejo hazaza h’u Rwanda (YouthConnekt Dialogue). Ibi biri kuba mu Kwezi kwahariwe urubyiruko mu Rwanda.

Urubyiruko rwumva ubutumwa bahabwa
Urubyiruko rwumva ubutumwa bahabwa

Ibi biganiro bya ‘YouthConnekt Dialogue’ bikorwa n’itsinda ry’abahanzi batandukanye ryitwa ‘Arts for Peace’ ku bufatanye n’inzego zitandukanye zirimo za Minisiteri zinyuranye n’ibindi bigo.

Mu nyigisho y’amateka yatanzwe n’impuguke mu mateka y’u Rwanda, Kalisa Rugano yasabye urubyiruko kumenya amateka y’u Rwanda mu gufata intego yo kubaka ejo hazaza h’igihugu .

Rugano yagize ati: “Jenoside yabaye muri 1994 yari yaratangiye mbere y’1994 ndetse na mbere 1959 yatangiye ubwo twatakazaga ubusugire n’ubwigenge bw’u Rwanda, byatangiye ubwo bacagamo Afurika ibice babikoreye ikantarange … Baje mu Rwanda  basanga bifashije nyuma baje kubacamo ibice…”

Nyuma y’aya mateka y’u Rwanda maremare, Kalisa Rugano yasabye urubyiruko agira ati: “Ndifuza ko mwebwe muzakora ibirama kuko ibishoboka byose Leta yacu yabikoze ngo mube abandi bantu bashya, mukwiye kumva ko ingengabitekerzo ya Jenoside ari ubumara kuko bitica ubuhawe gusa kuko n’ubutanze bumwica … Mukwiye kuba intwari mukarusha n’izabayeho, tukagira igihugu kizira bibazo.”

Kuva ibumoso ujya iburyo hari Dr Habyarimana PErezida wa Komisiyo y'Ubumwe n'Ubiwyunge, Umunyabanga Uhoraho muri MYICT Rosemary Mbabazi, Minisitiri w'Uburinganire Oda Gasinzigwa  na Visi Meya wa Burera
Kuva ibumoso ujya iburyo hari Dr Habyarimana PErezida wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubiwyunge, Umunyabanga Uhoraho muri MYICT Rosemary Mbabazi, Minisitiri w’Uburinganire Oda Gasinzigwa na Visi Meya wa Burera

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Isakazabumenyi n’Itumanaho, Rosemary Mbabazi yavuze ko ibiganiro bizubakirwaho mu kubaka u Rwanda, yagize ati “Ni ubwa mbere twihaye gahunda yo kuganira ngo byinshi tuzakora bizaze byubakira kuri ibi biganiro mu kurushaho kubaka u Rwanda rwiza.”

Manirakiza Jean Paul ukomoka mu Murenge wa Kinigi, yagize ati “Numva ibyabaye muri Jenoside binkomerekeje cyane kuko ibyabaye biteye agahinda kandi ntibikwiye kuzongera ukundi… dukwiye twese kugira intego yo kubaka igihugu cyiza. Ubu namaze gusobanurirwa imizi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, none nk’urubyiruko twafashe intego yo kubaka u Rwanda rwiza.”

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Oda Gasinzigwa yagize ati “Ibi twavugaga ni amateka, ibyabaye mu mateka bivuna abariho ndetse n’abazaza. Turabashimira ko mwiyemeje ko mugiye guhindura amateka biciye mu biganiro twagiranye ndetse n’imihigo twagiranye. Uyu munsi dutashye hari byinshi twungutse.”

Bamporiki aganiriza urubyiruko rw'i Burera
Bamporiki aganiriza urubyiruko rw’i Burera

Bamporiki Edoaurd uyoboye itsinda rya Arts for Peace riyoboye iki gikorwa cyo kuganira n’urubyiruko yagize ati “Uku kuganira bifite intego nyamukuru y’uko tuba dushaka umuti wo kubaka u Rwanda rwiza. Dusubiza amaso inyuma y’aho twavuye.” Bamporiki yasabye ababyeyi kuganiriza abana babigisha amateka nyayo yaranze u Rwanda.

Ukwezi k’Urubyiruko kwatangiye mu ntangiriro za Gicurasi uyu mwaka, aho urubyiruko rw’igihugu ruzakora ibikorwa bitandukanye birimo ibyo kwiteza imbere n’ibyo gufasha abaturage.

Ibi biganiro biba muri YouthConnekt Dialogue muri uku kwezi bizabera mu turere dutandukanye mu Rwanda mu kurushaho kwishakira ibisubizo hagati mu rubyiruko no kubaka ejo hazaza hazima.

Muri uku kwezi  urubyiruko ruturutse mu turere twose ruzagira uruhare mu bikorwa bitandukanye bizibanda cyane ku iterambere ry’ubukungu, guteza imbere imibereho myiza ndetse no gufasha abantu mu buryo butandukanye.

Intego nyayo nyamukuru y’uku kwezi ikaba ari ukwishimira ibyagezweho n’urubyiruko ariko hanatekerezwa ku bibazo urubyiruko ruhura nabyo. Ngo binyuriye muri uku gutekereza kuri ibi bibazo higwa ku kuntu hashyirwaho uburyo urubyiruko rukorerwa ubuvugizi ndetse n’uburyo rwafashwa kwigirira akamaro kandi rukanagira uruhare rugaragara mu kubaka igihugu cyane hitabwa ku nkunga yarwo mu kubaka umuryango nyarwanda.

Ibikorwa by’uku kwezi bikaba byaraturutse mu byifuzo by’urubyiruko mu nkera y’imihigo yabaye mu mpera z’umwaka ushize wa 2012, aho urubyiruko nk’imbaraga z’igihugu rwifuje kugira ukwezi kwaruhariwe.

UM– USEKE.COM

en_USEnglish