PGGSS3 yatangiye itaramira abatuye RUSIZI
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Gicurasi 2013, ahagana saa 14h30 nibwo igitaramo cya Guma Guma cyatangiye aho cyabereye mu mujyi wa Rusizi ahasanzwe haba Gare, bitangiye abahanzi batombora uko bari bukurikirane kuri Stage.
1. Urban boys, 2. Mico the Best, 3. Christopher, 4. Knowless, 5. sendeli, 6. Dream Boys, 7. Fireman, 8. Bulldog, 9. Kamichi, 10. Riderman, 11. Dany .
Mc Tino na Mc Anita nibo bari bayoboye iki gitaramo
Abitabiriye iki gitaramo bari bakubise buzuye
1. Abasore ba Urban boys basesekara kuri stage, bakiranywe ibyishimo byinshi n’abanye Rusizi aho bari kubasusurutsa mu njyana zabo zikunzwe nka Bibaye, n’izindi bagaragayemo cyane arizo Ngure ibitenge, na Bagupfusha Ubusa n’izindi zikunzwe cyane n’abafana
urban-boys-yakirwa-kuri-Stage
Urban Boys bati twese amaboko hejuru
Urban Boys bafatanyije naba MC kubyina Sipiriyani
Lunette za Safi zari ziriho umugozi
Nizzle yahinduye imisatsi umutwe, wose ni uko usa
Lunette za Humble zari zifite ikirahure kimwe
Dj Bissosso ari kuvangavanga Imiziki
Nyuma ya Urban Boys ku mwanya wa Kabiri hakurikiye umuhanzi , akaba n’umu Producer Mico Prospert akaba yashimishije nawe abakunzi be mu njyana e zizwi cyane nka Akabizu, sinakwibagiye, umutaka na bye bye akaba nawe yakuye hasi abakunzi be cyane
Mico Ashyushya abafana be
Mico Prosper akurikiwe n’umuhanzi Christopher ushimishije nawe abakunzi be mu njyana ze nka Habona, uwo munsi, n’izindi zashimishije aabitabiriye ku nshuro ya mbere kino gitaramo
Christopher bwa mbere imbere y’imbaga nyinshi
Chrisopher Ashyushya abafana be
Christopher yizihije abakunzi be , nawe arizihirwa
Knowless akurikiye christopher mu kuririmba, ariko agaragaje imbaraga zidasanzwe kuri stage, kuburyo ubu abafana bose bari kuvuga ngo bamwitege kubera izo mbaraga abagaragarije ,
Knowless yatangiye agira ati ”ni wowe mugenga wanjye Yesuuuuuu”
Knowless yigaragaje mu bwiganze bw’abafana
Knowless yanyujijemo asanga abafana hasi ngo babyinane
Abafana babonye abegereye, nabo bazamura amaboko baririmbana nawe
Uyu ni umufana wa Knowless wari wiyanditseho numero 10 Knowless akoresha yiyamamaza
Senderi l’International Hit ahise yinjira kuri stage, nyuma ya Knowless, mu ijwi rirenga yagiraga ati ” aba Rayoooooooons, nabo batamutengushye kuko bahari ku bwinshi hamwe n’abandi bakunzi be barimo Samusure na Mukarujanga, nuko bicinyira akadiho mu njyana za senderi zirimo, Uransize unsigiye nde, Icyomoro, abanyarwanda twaribohoye n’izindi
Aha yinjiye agira ati aba Rayon muzamure amaboko
Senderi n’umwe mu bafana be b’imena uzwi cyane ku izina rya Mukarujanga
Sendeli yasanze hasi umufana we Rwarutabura maze aramwikorera
Rwarutabura nuku yabyinaga umuziki wa Sendeli
Dream Boys baririmbye bakurikira Senderi l’International Hit, bakaba basusurukije cyane abakunzi babo ndetse n’abakunzi b’umuziki bo muri Rusizi munjyana zabo nziza cyane zirimo Data ninde, Baramponda Sinoga bakoranye na Knowless, n’izindi zisanzwe zikunzwe cyane n’abakunzi babo nka Mumutashye baririmbanye na Jay Poly.
Dream Boyz nuko bakiriwe
Abasore ba Dream Boys kuri stage nimbaraga
Bahamagaye Knowless ngo baririmbe indirimbo bafatanije bise” BARAMPONA”
Nyuma yo gususurutsa abafana kwa Dream Boys habaye nkahatangira icyiciro cya Hip Hop aho Umuhanzi yabimburiye abandi mu njyana ze zikunzwe cyane aho yagiraga ati ” Niba ukunda Taff gang vuga” abakunzi be bakagira bati Yeeeeeee.
Fireman yatunguwe nuko yakiriwe nabakunzi be i Rusizi
Fireman ati niba ukunda Taff gang vugaa
bise “MAMA RWANDA”
Uyu mwanya hari kuririmba Bulldog aho ari gususurutsa abakunzi ba hiphop mu njyana ze zikunzwe cyane n’urubyiruko kandi abantu benshi bibonamo kubera kuririmba ibintu biba mu buzima bwa buri munsi akaba asoreje kuyikunzwe cyane muri iyi minsi yitwa ‘ Kazaroho”.
Bull Dog yinjiye agira ati “ninjye mwami wiyi njyana”
Muri iyi mbyino ati “mu masaha y’ijoro mbaha Cinema”
Buda ari kumanura imirongo
Nyuma ya Bulldog hinjiye Kamichi uzwi nk’umwami wa Afrobeat, akaba nawe yigaragaje cyane mu njyana ze zikunzwe zirimo iyamenyekanye cyane mu Rwanda yitwa Aho Ruzingiye, Byacitse , ifirimbi ya Nyuma, akaba yafashijwe kuri stage n’umuhanzi Gisa.
Kamichi na Gisa bati amaboko hejuru
Kamichi ari kwitegerezaga abafana muri ubu buryo
Kamichi yisangiye abafana hasi ngo babyinane
Nyuma ya Kamichi hakurikiyeho Ridermana mundirimbo ze ubona zikunzwe na Benshi arizo Abanyabirori,Holo,Igitangaza na Bomboribombori
Ridermana yinjiranye imbaraga nyinshi
Riderman ari kubamanurira imirongo
Aha ahamaye bagenzi be bo muri Super Laver ngo baririmbane “SIMUBURE”
Ama G atunguye benshi kugaragara muri iyi ndirimbo kuko ntawari uziko ahari
Ridermana amanuye imirongo yiyi ndirimbo SIMUBURE apfukamye
Humble G nuko ari kumanura imirongo yifashe
Nyuma ya Riderman hakurikiyeho Danny Nanone ari nawe usoje iki gitaramo mundirimbo ze nyinshi nka, Narya Dance,Ikirori na Mbikubwire
Danny Nanone yinjiye abyina ajya ibicu
Aha Danny Nanone ari kumanura imirongo
Aha ageze kundirimbo ye MBIKUBWIRE
Iki gitaramo gisojwe abari aha bagishaka kwibyinira
Abafana basoje bagira bati murakoze kudususurutsa mwabahanzi mwe.
Photo: MUZOGEYE PLAISIR
RUTINDUKANAMUREGO Roger Mark
UM– USEKE.COM
0 Comment
dany se ntabwo yaririmbye??
umuseke wishyiriyeho abo ufana,riderman we se arihe?
ahubwo ni amaso yawe ararwaye!!!!
cyangwa nturora ? kabakaba basi .
mbega byiza,senderi int.hit afite abakunzi pe,Imana izamube hafi maze yuzuze isezerano rye,senderi ooooooooooooyeeeeeeeeeeeeeeeeee!!!!!!!!!!
sha nibyo pe ariko bazamuhe igikombe cyumupira wamaguru cyangwa icyo kwamamaza abakinnyi bikinamico nka samusuri,mukarujanga,na rwarutabura
Ubutaha abategura PGGSS bazashyiremo na MAVENGE SUDI ndetse n’abacuranga inanga nyarwanda kuko ndabona aba ntacyo babarusha pe.
yewe ibisa birasabirana,rwose SENDELI na MUKARUJANGA ni MAHWI.Ni nk’amazi n’ifu pe.
KA KNOWLESS bazagahe nk’umwanya wa 3 nibura kabone udu cash gakomeze kiyiteho kuko nibura kaba gafite fraicheur.Bazagatorere ko ari keza kari smart ariko kuririmba byo….GUSA JYE NDAGAKUNDA,NI (CHIC and SMART) NUBWO IBYA MUZIKA BITANSHISHIKAZA CYANE.
ibyo ni nka byabindi umuntu abura icyo atuka inka ati dore urwo rucebe rwayo! nawe se kudakunda ibya muzika wamenya gute abaririmba neza ?
nonese riderman ko mutamushyizeho ntago yaririmbye cyangwa wamugani nukumuzira gusa ndababaye kuba mutamushyizeho rwose
Ariko se murareba cg murarwaye!! Ntibizoroha
sender oyeeeeeeeeeeeeeeeee na rayon yacu
hahahahahaha…..
kabisa ni danger pggss nikomereze aho.ibso tuzajya tubona abarusha abandi ibikorwa apana amagambo.KNOWLESS big up!am with u to end of pggss season 3.
bafans bacu mumfashe dushyigikire umu exe wanjye knowless wenda azagaruka naho ibya senderi ntabwo ari sawa pe cyakora kuko ari umu rayon bazamuhe igikombe cyumupira wamaguru ndavuga igikombe cyamahoro ariko icya primus sicye sha bafans bacu urban boys mumbwirire knowless ngo mbabarira ugaruke undi dutore twandika 10 twohereza kuri 4343
bafans bacu mumfashe dushyigikire umu exe wanjye knowless wenda azagaruka naho ibya senderi ntabwo ari sawa pe cyakora kuko ari umu rayon bazamuhe igikombe cyumupira wamaguru ndavuga igikombe cyamahoro ariko icya primus sicye sha bafans bacu urban boys mumbwirire knowless ngo mbabarira ugaruke ubundi dutore twandika 10 twohereza kuri 4343
ariko ubundi mubona senderi atarwaye mu mutwe umuntu wumugabo yikora ibintu nkibyabana njyewe ndi umubyeyi kdi nifuzako kariya kana kagakobwa (knowless)katwara igikombe ariko rwose musengere senderi atarasara
mama we ndagushyigikiye 100% nanjye nkunda knowless ndanamutora buri munsi nandika 10 nkohereza kuri 4343 ndetse nabandi dushyigikire uriya mwana wumukobwa duteze imbere abari nabatega rugori ariko tuzagusengera senderi akire ataranduza nabandi nka mukarujanga,samusuri,nabandi….
wamubonye Rwarutabura n’umutwe w’imbogo.Naho se Knowless ko ari umwana utoshye ni mumureke azibarya bose.
umuco waratakaye pe imyambarire yabo irambabaje niko mwabasore mwe mwambaye neza ntibabatora?njye nzajya ntora Knowless rwose namwe ndabasabye mumutore mwohereza 10 kuri 4343.
byiza kuri plaisir komerezaho knd namwe abahanzi mugaragaze ubushake mukazi muri gukora courage kamich hanwe na knowless
DREAM BOYZ ndabona izagitwara kubera message nziza itanga.
Mumbabarire sinaherukaga amakuru y’uru rubyiruko.Ko ntabonyemo uwitwa(ndanamwibagiwe),ni wawundi wabaye uwa 2 ubushize.Aho discipline ye ntiyakomeje kuba ikibazo?Jye ku bwanjye ndabona, uretse Knowless, abandi bose bahuje imyambarire mibi.Barahatiriza ubustar bagakabya. Naho Senderi we agomba kuba afite ikibazo.Ntago biriya akora bimubereye na gato kdi ntanakomeze kuvangavanga ruhago na muzika kuko hari aho yabihomberamo.Arasa n’utiyizeye.Ndabisabiye muzantorere Knowless kuko:Aririmba neza, ni mwiza, aracyari muto(mu myaka),afite indirimbo nyinshi, amanyereye amarushanwa nkaya, niwe urimo w’igitsina gore gusa,anambara neza.Nu bwo rwose ubu ntari mu Rda ngiye kumukorera campanye (nubwo bwose atanzi) kugirango azatsinde. Ni uko mbibona, murakoze.
Ariko mwamara amatsiko icyo ” Rwarutabura ” akora? Ngaho guma guma,,ngabo muri Rayon Sports, what does he do exactly? umurimo ni uwuhe?
Comments are closed.