Nyagatare: Police yamennye ibiyobyabwenge bifite agaciro gakabakaba miliyoni 8
Mu Karere ka Nyagatare police y’igihugu ku bufatanye n’izindi nzego zishinzwe umutekano zirimo Local Defense n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bamennye ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano bifite agaciro ka miliyoni 7 n’ibihumbi 900.
Bimwe mubyamenwe harimo udukarito 290 tw’inzoga z’inkorano zitwa “Chief Waragi”, litiro 180 za kanyanga, n’ibiro bibiri by’urumogi. Fred Sabiti Atuhe, umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare nawe wari witabiriye uyu muhango yasabye baturage by’umwihariko abo mu Kagali ka Birija mu murenge wa Nyagatare ari naho ibi biyobyabwenge byamenwe kwirinda kwinjiza, gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge ariko kandi anashimira abantu bose batanze amakuru kugira ngo ibi biyobyabwenge bifatwe.
Inzego za police n’iza gisirikare ku rwego rw’akarere zari zitabiriye uyu muhango zibukije abaturage ko batazahwema gushakisha abantu binjiza, abakora, abacuruza n’abanywa ibiyobyabwenge kandi ibihano bikarishye kubazajya bafatwa kuko ntawakwihanganira ingaruka z’ibiyobyabwenge mu muryango nyarwanda.
Nkuko tubikesha urubuga rwa Polisi y’igihugu, mu Karere ka Kirehe naho hamenwe litiro 380 za Kanyanga, udusashe 60 twa Chief Waragi n’ibiro 70 by’urumogi.
Kubera ubukana bw’izi nzoga usanga zarahimbwe amazina atandukanye nka Muriture, Yewe muntu, Ibikwangari, Nyirantare n’andi atandukanye.
umuseke.rw