Ibiciro bihanitse ku gukorera mu isoko rya butare
Abimuwe mu isoko ry’umujyi wa Butare rijya kubakwa ubu bakaba bacururiza mu nkengero baratangaza ko batorohewe n’ibiciro bihanitse basabwa kugirango babone aho bakorera mu isoko rishya. Aba bacuruzi nyamara ngo bakaba bari bahimuwe basezeranywa ko bazoroherezwa mu kubona aho bakorera isoko rimaze kubakwa.
Kuwa 16 Gicurasi nibwo mu ruzinduko rwe mu karere ka Huye, Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro iri soko rya kijyambere ry’umujyi wa Butare. Iri soko ryatwaye amafaranga angana na miliyari imwe na miliyoni 500 rikaba ryarubatswe n’abacuruzi bo mu karere ka Huye bibumbiye muri koperative INGENZI.
Hajya gutangira imirimo yo kuryubaka abahakoreraga baje gusabwa gushaka ahandi baba bakorera babasezeranya ko bazitabwaho mu kubabonera aho bazakorera muri iri soko ryuzuye.
Kuri ubu aba bacuruzi bavuga ko umuntu ukora ubucuruzi buciriritse atabona amafaranga asabwa kuko akabije kuba menshi aho ngo nko ku bacuruzi b’imboga n’imbuto umucuruzi asabwa amafaranga agera ku bihumbi 18 buri kwezi hatabariwemo atangwa ku ikubitiro. Ahasigaye nko mu bibanza by’imyenda ho ngo hishyuzwa agera ku bihumbi 50.
Karim Claude twamusanze acururiza imyenda hepfo y’isoko rishya, ahimukiye bamwe mu bahoze mu isoko ritaratangira kubakwa. Kimwe n’abandi bacuruzi bagenzi be yadutangarije ko abenshi mu baza gushaka ibibanza byo gucururizamo mu isoko rishya usanga ari abaherwe bafite amafaranga menshi, amakoperative n’amabanki.
Claude yagize ati “Twese uko utureba ntawe uzajya muri ririya soko, kuko amafaranga basaba kugirango baguhe ikibanza n’iyo nagurisha ibyo ncuruza byose sinayabona. Ubu se wahita ubona ibihumbi 300 ukajya unishyura andi nka 60 waba ucuruza iki se? Nyine abafite amahoteri n’abakire b’i Kigali nibo bagiye kurikoreramo twe kazahagarara.”
Kuri ubu abacururiza aho iri soko ryakoreraga by’agateganyo basaba ubuyobozi bw’akarere kugabanirizwa ibiciro cyangwa se bagakomorerwa gukomeza gucururiza muri aka gasoko ubusanzwe biteganijwe ko nyuma y’uko huzuye isoko rishya kazasenywa abacuruzi bose bakayoboka isoko rishya.
Ku ruhande rw’akarere ka Huye kavugwamo iki kibazo, Niwemugeni Christine, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko hakomeje kugaragara kutumvikana ku biciro hagati y’abacuruzi na koperative INGENZI yubatse iri soko. Yagize ati “Nk’akarere tugiye kumvikanisha impande zombi kuburyo bose bahurira ku biciro bitabangamiye uruhande urwo ari rwo rwose.”
Ingorane z’ibiciro bihanitse kuri aba bacuruzi zije nyuma y’uko bari baherutse kwinubira imitangirwe y’ibibanza byaryo aho batangaje ko batitaweho mu gihe bimuwemo babisezeranwa. Hari mu kwezi kwa cumi 2010 ubwo abantu b’impande zose z’igihugu basanzwe bakora ubucuruzi n’abandi bifuzaga kubutangira bari bakomeje kwishyura amafaranga ngo batombore ibibanza hatitawe kuri aba bahoze muri iri soko.
Iki gihe Mubera Leopold, umuyobozi wa koperative INGENZI y’abikorera ari nayo yubatse iri soko yatangaje ko ntawe uzabura aho akorera yari asanzwe yakoreraga muri iri soko.
Abacuruzi n’abahahira mu isoko ry’umujyi wa Butare batangaza ko kuba ibiciro ku bifuza kubona aho bakorera mu isoko rishya bihanitse, bishobora gutuma abacuruzi baciriritse bahagarika akazi kabo mu gihe usanga ari nabo benshi kandi ngo ubucuruzi bakora bukaba ari bwo bakeshaga imibereho yabo ya buri munsi.
Ibi kandi ngo bishobora kuzagira ingaruka ku baguzi aho bitewe n’iri zamuka abacuruzi bizatuma n’ibicuruzwa bihendwa kugira ngo bashobore kunguka.
Johnson Kanamugire
Umuseke.com
4 Comments
ndabona bitazaborohera nagato aba bacuruzi!naho ubundi akeza karigura ririya soko rirakeye pe!
ubuzima buragoye gusa tugomba guhangana nabwo
cyakoze abanyabutare nicyo kintu kizima mugize mwabera!!!ariko ubundi umujyi wabo ntubatera isoni kweli?!reba uwo muhanda uri imbere yarwo uko umeze.ese ubwo no mu rwabayanga mwarahakoze la?i BITARE mufite umwanda ukabije rwose
butare we ujya umbabaza cyane iyo nkurebe uko uteye? none umujyi uherukwa kubakwa nabakoroni? ubona butare ntakintu gishya kihaba? ese reta yo ibibona gute? reba imihanda, reba gare ya butare? aha,, nihatari? butare yambere yintambara niyanyuma ntatandukaniro rinini ririmo, banyabutare ntimwibwireko reta izahindura umugi wanyu nimwe mwakagobye kuwukora? butare we urababaje kweli
Comments are closed.